Inama za OMS ku bahangayitse

Muri iyi si yihuta cyane, guhangayinka (stress) byabaye nk’ibisanzwe kuri benshi kubera igitutu mu kazi, uburemere bw’ibibazo by’umuntu ku giti cye, inkuru zidashira ku bibazo by’ubuzima n’ubukungu ku isi n’ibindi. Birasa nk’aho guhangayika biri muri bose, nubwo benshi batazi ikigero gikabije cyo guhangayika n’icyo umuntu yakora ngo yirinde guhangayika. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima […]

Inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda zongerewe ubumenyi mu kubaga amaso

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byahuguye abaganga b’amaso umunani bo mu bice bitandukanye by’igihugu. Aya mahugurwa y’umunsi umwe, yibanze ku gufasha inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda, kugira ubumenyi buhagije mu kubaga amaso no kuvura ibikomere ku maso, hifashishijwe ikoranabuhanga na tekiniki bigezweho mu kwita ku maso.  […]

Nyagatare: Babangamiwe no kuba ubwiherero rusange bufunze

Bamwe mu bakorera n’abagenda mu Mujyi wa Nyagatare baragaragaza ko ubwiherero bukiri ikibazo kuko hari bamwe bahitamo kwiherera mu biti bigize ubusitani bw’umujyi kuko nta handi hahari. Ibi ngo bishingiye ku kuba ubwiherero rusange bwari buhari bumaze igihe budakoreshwa. Bamwe mu baganiriye na ICK bavuga ko bidakwiye kuba ubwiherero bwo mu mujyi uhoramo urujya n’uruza […]

Ingaruka z’isukari ku mwana utaruzuza iminsi igihumbi

Ubushakashatsi bwasohotse muri ‘Journal Science’ bwerekanye ko kugabanya isukari mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana bigabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira mu gihe yakuze. Abashakashatsi bagaragaza ko kugabanya isukari inyobwa muri icyo gihe cy’umwana byagabanije ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 ku kigero cya 35%, mu gihe ibyago byo kurwara umuvuduko […]

Abakize Marburg barasabwa kwitwararika mu gukora Imibonano mpuzabitsina

Mu kiganiro Minisiteri y’ubuzima yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’imiryango itari iya Leta kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, Minisitri w’ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yasabye abakize virus ya Murburg kwitwararika mu gukora imibonano mpuzabitsina. Iki kiganiro cyari kigamije kugaragaza ishusho y’uko indwara iterwa na virus ya Marbug ihagaze mu Rwanda ndetse n’ibimaze gukorwa mu […]

Leta y’Ubushinwa ihangayikishijwe n’abaturage batifuza kurongora no kubyara

Nubwo leta y’Ubushinwa ikomeje guteza imbere gahunda yo gushishikariza abaturage b’iki gihugu kubyara cyane, imibare yabashaka  gushyingiranwa muri iki gihugu yo ikomeje kugabanuka ku kigero gikomeye. Leta y’Ubushinwa ivuga ko ihangayikishijwe cyane n’igabanuka ryabifuza gushakana kuko bafite impungenge ko mu minsi iri imbere bizateza ibibazo birimo igabanuka ry’ubukungu bizaterwa  no kubura abakozi bazakora imirimo itandukanye […]

Musanze: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya inda zidateganyijwe

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwatangaje ko kwifata no gukoresha udukingirizo  ari bwo buryo rukoresha mu kurwanya inda zidateganyijwe, rusaba ababyeyi kurushaho kuganiriza abana babo. Ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro bamwe mu rubyiruko rukorera mu Mujyi wa Musanze bagiranye na ICK News.   Munyaneza Alex, usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare […]

Musanze: Ababyeyi barashinjwa kugira uruhare mu bwiyongere bw’inda zidateganyijwe mu bangavu

Mu gihe leta ihangayikishijwe n’umubare w’abangavu baterwa inda zidateganijwe ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi, bamwe mu batuye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru bashyira mu majwi ababyeyi batita ku mirerere y’abana babo bityo bikaba intandaro yo kwijandika mu busambanyi. Dusengimana Emmanuel utuye i Musanze avuga ko ababyeyi batagiha uburere bwiza abana babo cyangwa ngo […]

Burera: Impaka ku nkuru y’ababuriye mu kirombe cy’umucanga

Mu Murenge wa Ruhunde ho mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’ibura ry’abagabo batatu, bikekwa ko babuze bagiye gucukura umucanga mu kirombe cy’uwitwa Nzabanterura. Inkuru y’ibura ry’aba bagabo yabaye kimomo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Ukwakira 2024 ubwo ba nyir’abantu babuze babyukaga bakora igisa n’imyigaragambyo mu Mudugudu wa Gasura uherereye mu Kagari ka […]

Abakorerabushake ba “Croix rouge” bongerewe ubumenyi ku buvuzi bw’amaso

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 ku Bitaro by’amaso bya Kabgayi (Kabgayi Eye Unit) hasojwe amahugurwa  y’iminsi itanu ku bakorerabushake 12 ba croix rouge y’u Rwanda, ni mu rwego rw’imikoranire croix yagiranye n’ibi bitaro mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakorerabushake ku ndwara z’amaso n’uburyo bwo kuzirinda Ni amahugurwa yatangiye kuwa 21 Ukwakira ku […]