Afurika: Agace ka Sahel, hamwe mu hantu hahindutse indiri y’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Nk’uko raporo y’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge (UNODC) ibigaragaza, mu mwaka wa 2021 hafashwe ibiro 41 by’ikiyobyabwenge cya cocaine. Ni umubare wiyongereye cyane ugera ku biro 1,466 mu mwaka wakurikiyeho wa 2023, izamuka rya 3,476%. Nubwo ntagipimo gihari kigaragaza ishusho yicuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2023 mu gihugu cya Mauritania, nibura toni 2.3 […]

Rulindo: Yasamburiwe inzu nk’ubwishyu bw’ibiro 10 by’ibirayi byibwe mu murima yarariraga

Bamwe mu batuye mu Mudugudu wa Karambi, mu Karere ka Rulindo  ntibavuga rumwe na Mudugudu ku mwanzuro wo gusambura amabati y’inzu ya  Ildephonse Ndereyimana.  Ibi byabaye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 mu Umudugudu wa Karambi, Akagari Ka Kamushenyi, Umurenge wa Kisaro, ho muri Rulindo, ubwo uwitwa Ndereyimana Ildephonse yasakamburiwe inzu n’uwitwa Ngiramasabo Adrian afatanyije […]

Gicumbi:Abaforomo biteze umusaruro  ku bumenyi bahawe ku  ikoreshwa   ry’imashini  isuzuma ubuzima   bw’umwana uri munda 

Bamwe mu baforomo ndetse n’abayobozi b’ibigo nderabuzima bikorana n’ibitaro bya Byumba, bavuga ko nyuma yo guhabwa ubumenyi ku mikoreshereze y’imashini isuzuma abana bari munda izwi nka ecography, umubare w’ababyeyi batwite boherezwaga ku bitaro ugiye kugabanyuka. Ibyo babitangaje kuri uyu Kabiri tariki ya 21 Ukuboza 2024 nyuma yo kurangiza iminsi ine y’amahugurwa ku mikoreshereje yizo mashini, […]

Afurika: Asima ikomeje kwiyongera mu rubyiruko

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Queen Mary y’i Londres mu Bwongereza bwerekanye ko gukura kw’imijyi n’ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika byongereye ikwirakwira ry’indwara ya Asima mu rubyiruko. Icyakora  kutisuzumisha no kutayitaho byo byatumye urubyiruko rwinshi rufite ibimenyetso byiyi ndwara  bidakurikiranwa. Ubu bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Lancet Child and Adolescent Health bwakorewe  ku  banyeshuri ibihumbi 27,000 baturuka […]

Ubuzima bw’umuhanda si amahitamo yacu-Abazunguzayi b’i Muhanga

Mu mujyi wa Muhanga, bamwe mubakora ubucuruzi butemewe bazwi nk’abazunguzayi barasaba ubuyobozi bw’akarere kubafasha bakava mu mihanda kuko ubuzima babayemo bubagora bikabije. Aba bacuruzi biganjemo abacuruza imbuto n’imboga cyane cyane ahitwa mu Kivoka, akenshi ni abagore bavuga ko bafite amikoro macye, ku buryo ngo badashobora kubona igishoro kibajyana ku isoko rigezweho rya Muhanga. Mu bibazo […]

Nyabihu-Shyira: Bamwe mu baturage baracyari mu manegeka 

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Shyira ho mu Karere ka Nyabihu barasaba ubuyobozi kubarwanaho bakimuka kuko iteka bahora batewe impungenge n’ibihe by’imvura. Shyira ni umwe mu mirenge ya Nyabihu wakunze gushegeshwa cyane n’ibiza bitewe n’imiterere y’uyu murenge aho usanga aho ibikorwa bitangijwe n’inkangu kubera imisozi miremire, byangizwa n’amazi y’Umugezi wa Mukungwa mu gihe […]

Bugesera: Barinubira ikibazo cy’umuriro utagifite imbaraga

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mayange ho mu Karere ka Bugesera barasaba ubuyobozi kubafasha gushakira umuti ikibazo cy’umuriro utagifite imbaraga no kuba ugenda bya hato na hato. Aba baturage batangiye guhabwa uyu muriro muri 2014, bavuga ko uko imyaka yagiye ishira ariko bamwe muri bo gucana no gukora ibikorwa by’iterambere bifashishije uyu muriro byagiye […]

U Rwanda mu nzira yo gutsinda icyorezo cya Marburg

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima iragaragaza ko u Rwanda ruri gutera intambwe nziza muri uru rugendo rwo guhashya icyorezo cya Marburg. Imibare yatangajwe kuva iki Cyumweru cyatangira, igaragaza ko abanduye, abari kuvurwa ndetse n’abapfa igenda igabanuka ku kigero gishimishije. Kuva kuwa mbere tariki 14 Ukwakira 2024 kugera ku wa 18 Ukwakira 2024, hamenyekanye umuntu umwe […]

Kutizerana hagati y’ibihugu-Kimwe mu biri gutera ubwiyongere bw’ibyorezo

Ikinyejana cya 21 cyabonye ubwiyongere bukabije bw’ibibazo by’ubuzima ku isi. Ibyorezo biheruka bya Marburg, Mpox (ubushita bw’inkende), Covid-19, hamwe n’ibicurane by’ibiguruka ni bimwe mu byorezo byibukije isi ko yibasiwe byimazeyo. Muri 2024 honyine, hamaze kugaragara indwara z’ibyorezo 17 zitandukanye. Buri cyorezo gishya kigaragaza icyuho mu buryo buriho bwo gukumira ibisanzwe biriho no kwitegura guhangana n’ibindi […]