‘Light for the World’ na Nyampinga w’Ububiligi bashimye ubuvuzi bw’amaso i Kabgayi

Kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 Ibitaro, intumwa z’umuryango nterankunga ukorera mu gihugu cy’Ububiligi ‘Light for the World Belgium’ na Nyampinga w’Ububiligi wa 2024 basoje uruzinduko bagiriraga mu Bitaro by’Amaso bya Kabgayi. Barangajwe imbere n’Umuyobozi wa ‘Light for the World Belgium’ Erwin Telemans na Nyampinga w’Ububiligi Kenza Johanna Ameloot, aba bashyitsi bagiriraga uruzinduko rw’iminsi itatu […]

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yamuritse gahunda ya guverinoma y’imyaka 5

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Minisitri w’intebe Dr. Ngirente Edouard yamurikiye Inteko Inshinga Amategeko, imitwe yombi gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu iri imbere(NST2). Minisitiri Dr. Ngirente yamuritse iyi gahunda nk’uko biteganywa n’ingingo ya 119 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Muri uyu muhango wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Dr. […]

Bugesera: Amashimwe n’ibyifuzo by’Abasigajwe inyuma n’amateka B’i Gakurazo

Yanditswe na Pauline Ikundabayo & Bernard Kwizera, ikosorwa na Jean Felix Muhire Mu mpera za Kanama 2024, ICK News yasuye abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Gakurazo, Akagari ka Musenyi, Umurenge wa Musenyi ho mu Karere ka Bugesera. Mu byo bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka baganirije ICK News, harimo amashimwe bafite mu mitima yabo […]

Ubuhamya bwa bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi

Bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi barabishimira ko byabafashije kongera kugira icyizere cy’ubuzima bityo bakaba barasubiye mu rugamba rwo kwiteza imbere nk’abandi baturarwanda bose.   Bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi barimo Yankurije Berthilde, utuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza. Mu kiganiro cyuzuye amarangamutima yahaye ICK News yagarutse ku rugendo […]

ICK: Musenyeri Balthazar yamurikiwe Ishami ry’Ubuzima

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Kanama 2024, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’ikirenga w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) yamurikiwe ishami ry’ubuzima rigizwe n’Ubuforomo n’Ububyaza. Ibi birori byabimburiwe n’Igitambo cya misa cyari kiyobowe na Musenyeri Balthazar muri Bazilika nto ya Kabgayi ari kumwe n’abayobozi bakuru ba ICK, cyitabiriwe […]

ICK : 116 bakoze ikizamini cyo guhitamo abazabona buruse mu buforomo n’ububyaza

Kuri uyu wa kabiri taliki 27 Kamena 2024, mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi hatanzwe ikizamini ku banyeshuri 116 bifuza guhabwa buruse zo kwiga mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza. Ni buruse zitangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima hagamijwe gukuba kane umubare w’abakora mu rwego rw’ubuvuzi mu gihe cy’imyaka ine. Abakoze ibizamini ni abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye […]

Menya ibikubiye muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu iri imbere ‘NST 2’

Tariki ya 23    Kanama 2024 nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) mu myaka  itanu iri imbere. Iyi gahunda izatangira muri 2025 ikageza 2029, ije nyuma isimbura Gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya mbere (NST1) yari imaze imyaka irindwi kuko yatangiye muri 2017 kugeza 2024. Muri […]

Isano iri hagati yo kurya inyama no kurwara indwara zidakira  

Inyama, agashingwaryinyo, akaboga, akadahingwa, imbonekarimwe […] Aya ni amwe mu mazina akunze gukoreshwa iyo Abanyarwanda bavuga inyama kubera urukundo benshi bazikunda. N’ubwo inyama zikunzwe na benshi, hari impungenge zigaragazwa n’impuguke mu buzima ku ndwara zishobora guterwa n’inyama ziribwa. Izi mpuguke zigaragaza ko kurya kenshi inyama zitukura n’inyama zabanje gutuganywa bishobora gutera ibyago byinshi byo kurwara […]

Byinshi ukeneye kumenya ku muvuduko ukabije w’amaraso

Kenshi uzumva abantu muri iki gihe bavuga bati umuvuduko wazamutse gusa wamureba ukabona ni umuntu ukomeye ku buryo utamukekeraho kuba arwaye. Ibyo nibyo byatumye umunyamakuru wa ICK News agira amatsiko yo kumenya byinshi ku muvuduko w’amaraso maze aganira na Dr. Izabayo Emmanuel ukorera ku Bitaro bya Ruhengeri mu ishami ry’indwara z’abantu bakuru. Umuvuduko w’amaraso ni […]

Kamonyi: Ubugenzuzi bw’isuku ku nyubako za leta burarimbanyije

Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangiye igenzura ry’isuku ku nyubako za Leta n’izindi zihuriramo abantu benshi. Iri genzura ry’iminsi ine, riri mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ubukangurambaga bw’imyaka ibiri ku isuku n’isukura bwatangijwe na Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu muri Gicurasi 2023. Ibi bigarukwaho n’Umuyobozi w’Akarere […]