DRC: Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende gikomeje kwiyongera umunsi ku munsi

Mu mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, amakipe y’abaganga arimo gukora cyane kugira ngo amenye abarwayi b’Ubushita bw’inkende (monkeypox) buhari uko buhagaze, kuko umubare w’abarwayi muri uyu mujyi ukomeza kwiyongera buri munsi. Ejo ku wa Gatatu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cy’Ubushita bw’inkende (mpox) kiri muri Kongo […]
Muhanga: Inyubako y’ubucuruzi ifashwe n’inkongi

Kuri uyu mugoroba tariki 10 Kanama 2024 ahagana mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba inyubako y’ubucuruzi igeretse 2 ilherereye mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera ahazwi nko kwa Lesma ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya. Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana gusa amakuru ava mu baturage avuga ko iyi mpanuka ikomoka kuri […]
Ruhango: Barishimira ibyo bamaze kugeraho nyuma yo gukorana na Azizi Life

Bamwe mubatuye mu Karere ka Ruhango bakora ububoshyi, ubuvumvu, ubugeni n’ubukorikori barishimira urwego bamaze kugeraho mu kunoza no gukora ibikorwa byabo kuva aho batangiriye gukorana na Azizi Life. Bamwe mu bakora ibi bikorwa baganiriye na ICK News bavuga ko gukorana na Azizi Life byabahinduriye ubuzima kuko bakuramo amafaranga abafasha kwibeshaho. Ibi bigarukwaho na Mujawamariya Rosa […]
Kutivuza Amaso hakiri kare bikomeje kongera umubare w’abafite ubuhumyi

Kutivuriza uburwayi bw’amaso igihe ni kimwe mu bihangayikishije kuko biri mu biri kongera umubare w’abantu bafite ubumuga bwo kutabona. Nk’uko bigaragazwa na raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) yo muri 2023, ku isi habarurwa abantu nibura miliyari 2.2 bafite ikibazo cyo kutabona neza hafi cyangwa kure. Muri aba, nibura miliyari 1 y’abafite ubu […]
Imboni y’Ijisho: Kimwe mu bice bishobora gusimbuzwa

Impanuka, indwara, […] ni bimwe mu bishobora gutuma umuntu abura urugingo rw’umubiri yari asanganywe. Akenshi iyo umuntu atakaje urugingo hari igihe ahabwa insimburangingo cyangwa agahabwa inyunganirangingo. Nubwo ijisho nk’ijisho na nsimburangingo rigira ariko hari bimwe mu bice byaryo bishobora gusimbuzwa bijyanye n’aho ikoranabuhanga mu buvuzi rigeze. Kimwe muri ibyo bice bishobora gusimbuzwa ni ‘Imboni’. Uti […]
Kirehe: Bibukijwe ko Umuganura ari isoko y’ubumwe bw’abanyarwanda

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’ umuganura mu Karere ka Kirehe, byizihirijwe mu mirenge 12 igize aka karere, ariko kurwego rwa Karere byabereye mu Murenge wa Mpanga, Akagari ka Nasho, aho byaranzwe n’imbyino, kuganuzanya, gusangira no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho gutera imbere. Mu murenge wa Mpanga, kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura kandi byaranzwe no kwishimira umusaruro […]
Abagenda mu modoka rusange barasaba uburyo bwo gufasha abagira ikibazo cyo kuruka

Bamwe mu bagenzi bakoresha imodoka rusange mu bice binyuranye by’igihugu barasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kujya bafasha abantu bahura n’ibibazo byo kuruka mu gihe bari mu ngendo. Ibi babishingira ku kuba hari benshi bashobora guhura n’ingaruka z’iki kibazo kandi nta bundi buryo bwo kuzikemura Buhari. Ese umuntu agize ikibazo akakurukaho wari ugiye nko mu kizamini […]
Uburwayi bw’Amenyo: Impamvu, ingaruka n’uburyo bwo kwirinda

Amenyo ni kimwe mu bice by’umubiri by’ingenzi cyane kuko ariyo atuma umuntu abasha gushwanyaguza ibyo kurya mbere yo kubimira kugira ngo byoroshye igogora. N’ubwo bimeze gutya ariko, benshi bakunze kurwara amanyo ku buryo bamwe bisaba ko bayakurwa, abanda bakayahomesha n’ibindi. Uburwayi bw’amenyi bushobora guterwa n’ibintu byinshi gusa nk’uko inzobere zibivuga, ahanini kurwara amenyo bikunze guterwa […]
Abanyarwanda babiri bagaragaweho ‘Monkeypox’, RBC Itanga Umuburo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka ‘Monkeypox’. RBC ivuga ko abo iyi ndwara yagaragayeho ari abasanzwe bakora ingendo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) ari naho byemezwa ko indwara yageze mu Rwanda iturutse. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo […]
ICK: Umwe mu banyeshuri yitabye Imana

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanaga 2024 nibwo humvikanye inkuru mbi ko Uzamurera Margaritte wari umunyeshuri muri ICK yitabye Imana. Uzamurera yari umunyeshuri mu Ishami ry’Uburezi muri ICK, mu mwaka wa mbere w’agashami k’Icyongereza n’Ikinyarwanda. Umuhango wo guherekeza Uzamurera wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, aho hagarutswe ku buzima […]
