Raina Luff: Umubyeyi, umurezi usigiye u Rwanda umurage w’urukundo

Ku mugoroba, wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Abagize Umuryango mugari w’Ahazaza bakoze igitaramo kigaruka ku buzima bwa Raina Luff washinze Umuryango Utegamiye kuri Leta ‘Ahazaza’. Mu bitabiriye uyu muhango harimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko, Jacqueline Kayitare, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Gilbert Mugabo, Umuyobozi w’Akarere ka […]

U Burayi bwongereye ibihano ku Burusiya

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje icyiciro gishya cy’ibihano ku bayobozi benshi b’Abarusiya, ibigo n’ubwato bifitanye isano n’intambara ikomeje kubera muri Ukraine. Izi ngamba zongereye imbaraga z’u Burayi mu guca intege ubufasha bwa Moscow mu ntambara ndetse no guhana abantu n’ibigo byo mu mahanga bifasha ibikorwa […]

Umuhungu wa Museveni arifuza ko Rwigema yubakirwa urwibutso i Kampala

Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagaragaje ko yifuza ikibumbano cya Gen. Fred Gisa Rwigema mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Uyu muhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yagaragarije ibi kuri konti ye ya X (yahoze ari twitter), aho yagize ati “Nyuma ya Museveni na Afande Saleh, Afande Fred Rwigema akwiye […]

Amashuri ya Leta cyangwa ayigenga: Ireme ry’uburezi ku munzani

Mu myaka isaga mirongo itatu ishize, Abanyarwanda bari bafite amahitamo macye ku bijyanye n’amashuri y’abana. Uburezi mu Rwanda bwari bufitwe mu biganza na Leta n’abafatanyabikorwa bayo. Uko igihugu cyagiye kibona amaboko, ni ko n’abashoramari biyongereye bashyiraho amashuri y’igenga. Icyakora, ibitekerezo by’ababyeyi ku burezi bwa bombi, byerekana ko ibigo by’amashuri yigenga hari umurongo ugaragara bimaze gushyiraho, […]

Uwahiritse ubutegetsi muri Syria arashaka gukorana n’u Burusiya

Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba Hayat Tahrir al-Sham (HTS), Abu Mohammed al-Julani, yatangaje ko Syria ishobora kugirana umubano mwiza n’u Burusiya mu gihe haba habayeho ubwumvikane n’imikoranire hagati y’impande zombi. Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu cya Syria, kuri uyu wa wa 14 Ukuboza 2024, nyuma y’uko uyu mutwe ufashe ubutegetsi bwa Syria ku wa 8 […]

ABC News yemeye kwishyura Trump miliyoni 15$ nyuma yo kumutangazaho amakuru y’ibinyoma

Ikinyamakuru cya ABC News cyo muri Amerika cyemeye kwishyura miliyoni 15 z’Amadorali Donald Trump nyuma yo gutsindwa urubanza rw’ikirego yari yatanze avuga ko umunyamakuru wacyo yamutangajeho amakuru y’ibinyoma. Ibi ABC News yabyemereye urukiko ku wa 14 Ukuboza 2024. Ayo mafaranga akaba azishyurwa anyuze mu kigega n’inzu ndangamurage bya Trump. ABC News kandi yategetswe kuzishyura miliyoni […]

Koreya Y’epfo: Abadepite batoreye kweguza Perezida

Abadepite bo muri Koreya y’Epfo batoreye kweguza Perezida Yoon Suk Yeol nyuma y’igerageza rye ryo gushaka gushyiraho itegeko rigena ibihe bidasanzwe mu gihugu, ryateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose. Perezida Yoon yahise ahagarikwa ku butegetsi bw’iki gihugu nyuma y’uko bamwe mu bagize ishyaka rye rya ‘People Power Party’ (PPP) bafatanyije n’abatavuga rumwe na Leta batoreye […]

Papa Fransisiko yasabye Intumwa ye mu Burusiya gutanga umusanzu mu kugarura amahoro

Papa Fransisiko yandikiye urwandiko Intumwa ye mu Burusiya, Arikiyepisikopi Giovanni d’Aniello, amusaba gushyira imbaraga mu bikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka amahoro. Ni urwandiko Papa Fransisiko yanditse nk’uko yabigenje ku wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo yandikiraga Intumwa ye muri Ukraine. Urwo yandikiye intumwa ye mu Burusiya rwashyizweho umukono ku wa 12 Ukuboza mbere y’iminsi mikuru ya […]

ICK yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga igihumbi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1137 barirangirijemo. Ibi birori byari bibaye ku nshuro ya 14 byari bifite umwihariko kuko ari bwo bwa mbere ICK yari igize umubare munini w’abahabwa impamyabumenyi mu mya 22 ICK imaze ishinzwe. Ibyo kuba umubare w’abahawe impamyabumenyi […]

Ishusho y’Intambara ya Gatatu y’Isi mu mboni z’abasesenguzi

Hashize iminsi hatutumba umwuka w’intambara mpuzamahanga kubera amakimbirane akomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’isi, cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati, intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, no mu bindi bice. Bitewe n’ubukana bw’aya makimbirane, hari abavuga ko Intambara ya Gatatu y’Isi ishobora kuba iri ku muryango. Ariko se, iramutse ibaye, yaba iteye ite? Nta gushidikanya […]