Namibia: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Abanya-Namibia bazindukiye mu matora y’umukuru wigihugu. Ni amatora yitezweho kubamo guhangana gukomeye kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu myaka 34 ishize. Ni amatora kandi ahatanyemo Netumbo Nandi-Ndaitwah ushaka kuba Perezida wa mbere w’umugore w’iki gihugu. Nandi-Ndaitwah yatanzwe na SWAPO (South West Africa’s People’s Organisation), ishyaka riri ku butegetsi, […]

Misiri: Imibiri 3 muri 17 niyo imaze kuboneka nyuma y’irohama ry’ubwato

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imibiri itatu yarohowe nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo bwarohamye mu nyanja Itukura mu Misiri. Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha abandi bantu 13 bakiburiwe irengero, nk’uko guverineri w’intara ikora ku nyanja Itukura, Amr Hanafi, yabitangarije ibiro ntara makuru by’ubwongereza, Reuters. Ubwato bw’ubukerarugendo bwa metero 34 z’uburebure bwa Sea Story bwarohamye ku […]

Misiri: 17 baburiwe irengero nyuma y’irohama ry’ubwato

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Abategetsi ba Misiri batangaje ko abantu 17 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo burohamiye mu Nyanja Itukura. Abagera kuri 28 nibo barohowe bakiri bazima. Guverineri w’intara igerwamo n’Inyanja Itukura Maj Gen. Amr Hanafi, yavuze ko ikimenyetso cy’ubutabazi cyakiriwe saa cyenda n’igice ku isaha ngenga masaha ya […]

Ubufaransa: Katederali y’amateka igiye kongera gufungurwa nyuma y’imyaka 5 yibasiwe n’inkongi  

Nyuma y’imyaka itanu Kiriziya ya Katederali Notre Dame y’i Paris ifashwe n’inkongi y’umuriro, Televiziyo ya National Geographic yashyize ahagaragara amafoto n’amashushoashimishije agaragaza ko ibikorwa byo kuyivugurura bigeze kure. Iyi katedrali ifite amateka akomeye kuko yubatswe mu binyejana byo hambere, bivugwa ko ishobora kongera gufungurwa mu Ukuboza 2024. Ku ya 15 Mata 2019, nibwo inkongi y’umuriro […]

Iposita, Itumanaho ab’ubu bumva mu makuru gusa

Mu Rwanda, urugendo rwo kugeza ubutumwa ku bo bugenewe rugizwe n’amateka maremare, aho mbere y’umwaduko w’abazungu umuntu yabwiraga intumwa amagambo, akagenda akayasubiriramo uwo amutumyeho. Aho amashuri aziye, Abanyarwanda bakamenya kwandika, havutse ubundi buryo bwo kohererezanya ubutumwa, aho umuntu yashakaga ikaramu n’urupapuro akandikira uwo ageneye ubutumwa, hanyuma agashyira mu ibahasha aho bishoboka, akayiha intumwa iyigeza ku […]

Amatora muri ICK: Bamwe mu bagize inteko itora bagowe n’ikoranabuhanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2024, abanyeshuri bagize inteko itora bo mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) baramukiye mu gikorwa cy’amatora yo gushyiraho komite nshya izabahagararira mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni amatora abaye ku nshuro ya mbere hifashishijwe ikoranabuhanga, aho sisitemu yo gutoreramo yafunguwe Saa mbiri zuzuye […]

Afurika: SADC yongereye manda abasirikare bayo muri RDC na Mozambique

Ku wa gatatu, abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’iterambere muri Afurika y’amajyepfo (SADC) biyemeje kongera undi mwaka ingabo zawo zoherejwe kurwanya inyeshyamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ni umwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe yahuje abayobozi bibihugu 16 bigize uyu muryango birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Igihugu cya Afurika yepfo cyonyine gifite […]

Iceland: Ikirunga cyo ku kirwa cya Reykjanes cyarutse ku nshuro ya 7 mu mwaka

Ikirunga cyo mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Iceland cyarutse ku nshuro ya karindwi kuva mu Ukuboza ku mwaka ushize. Iruka ry’iki kirunga ryatangiye ku wa gatatu ahagana saa 11:14 aho cyarekuye ibyotsi muri metero 3. Icyakora ngo iri  ruka  nti ryageze ahantu hanini cyane ugereranije n’irindi ryabaye muri Kanama uyu mwaka. Magnús Tumi Guðmundsson, umwarimu w’ubumenyi […]

Ibyo wamenya kuri politiki nshya y’itangazamakuru mu Rwanda

Hashize igihe abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’Itangazamakuru bategereje ko Politiki nshya y’Itangazamakuru yemezwa. Ni politiki yavuguruwe muri 2023, ijyanishwa n’igihe isi igezemo kuko politiki igenga itangazamakuru kuri ubu ari iyo muri 2011, aho benshi bemeza ko ifite ibyuho bijyanye n’igihe cy’ikoranabuhanga rikataje isi irimo. Inkuru dukesha Ikinyamakuru ‘The New Times’ igaragaza ibice bitandukanye biri muri […]

Bugesera: Menya ibikorwa bigiye gushorwamo miliyari 9Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu mishinga y’ibikorwa by’iterambere ry’imijyi, bagiye gushora asaga miliyari 9Frw mu bikorwa binyuranye by’iterambere mu Mujyi wa Nyamata. Bimwe mu bikorwa bizashorwamo aya mafaranga birimo kubaka imihanda, ikigonderabuzima, agakiriro, gare, ubusitani n’ibindi. Ibi byose bigamije kurimbisha Umujyi wa Nyamata no kuwujyanisha n’igihe cyane ko uri mu nkengero z’umurwa mukuru […]