Mu mibare: Menya uko Ubwandu bwa SIDA buhagaze mu Rwanda no ku Isi

Uyu munsi, tariki ya 1 Ukuboza, ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA. Ni muri urwo rwego ICK News yifashishije imibare y’ibigo binyuranye hirya no hino ku isi, yaguteguriye inkuru igaruka ku ishusho ya SIDA mu Rwanda no hirya no hino ku isi. SIDA iterwa n’agakoko kitwa ‘HIV’ iracyari ikibazo gikomeye cy’ubuzima ku Isi yose, cyane […]

Muhanga: Abaturage baributswa kugira uruhare mu igenamigambi

Mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, Abatuye mu Karere ka Muhanga bongeye kwibutswa ko bakwiye kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa. Ni ibyagarutsweho na Musabyimana Jean Paul wari uhagarariye Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu muganda wabereye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Muhanga. Musabyimana yagarutse kuri ubu butumwa mu rwego […]

Icyizere cy’ahazaza ku batunzwe na moto kigeze mu manegeka

Mu myaka irenga icumi ishize, Narcisse Maniraguha utuye mu mujyi wa Muhanga yaguze igare atangira umwuga w’ubunyonzi, ariko hashize igihe gito amagare aza guhagarikwa mu muhanda, maze yimukira ku igare rifite moteri, ari nako ashaka n’ibyangombwa byo gutwara moto nini. Hashize imyaka ibiri, yabonye uruhushya rwa burundu rwo gutwara rw’urwego rwa A, maze yaka akazi […]

Banki Nkuru ya Uganda yibwe

Ejo kuwa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko  Banki Nkuru ya Uganda yagabweho igitero cy’Ikoranabuhanga, ikibwa miliyali 62 z’amashiringi ya Uganda, angana na miliyoni 16.8 z’amadolari ya Amerika. Ni ibyahamijwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri minisiteri y’imari nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru cya leta ‘New vision’. Abajura b’ikoranabuhanga (Hackers) biyita “Waste,” bivugwa […]

Gicumbi: Bamwe mu bagore barinubira ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina

Hari imvugo y’Ikinyarwanda igira iti “Uwakoye akora aho ashaka”. Imvugo nk’izi ngo bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Gicumbi bakunze kuzikoresha bumva ko bakwiye gukoresha umugore icyo bashaka cyose, by’umwihariko imibonano mpuzabitsina igihe cyose bashakiye.  Ni ibigarukwaho na bamwe mu bagore baganiriye n’Umunyamakuru wa ICK News, aho bavuga ko ari ukubuzwauburenganzira mu gikorwa cy’imibanano […]

Ibyaranze ibirori by’isabukuru ya 43 y’Amabonekerwa ya Kibeho

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, imbaga y’Abakristu Gatolika bo mu Rwanda no hanze yarwo, bakoraniye ku butaka butagatifu bwa Kibeho mu rwego rwo guhimbaza isabukuru y’imyaka 43 y’amabonekerwa yahabereye n’ umunsi mukuru wa Bikira Mariya. Uretse abakristu bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, ibi birori byanakoranyije Abepisikopi […]

Ukraine: Ibitero by’Uburusiya byateje ibura ry’umuriro ku miryango irenga miliyoni

Mu ijoro ryakeye, i Kyiv, muri Ukraine, imiryango irenga miliyoni yabuze umuriro mu gihe kirenga amasaha 9 nyuma y’igitero cyagabwe n’Uburusiya ku bikorwa remezo bifite aho bihuriye n’ingufu z’amashanyarazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ingufu, German Halushchenko muri Ukraine yemeje aya makuru, yongeraho ko ibitero byakorewe hirya […]

Rwamagana: Abarobyi bo mu Kiyaga cya Muhazi biyemeje gutanga umuti w’igwingira

Ihuriro ry’abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Muhazi giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyiginya, biyemeje kurwanya ikibazo cy’igwingira mu baturanyi babo bakoresheje intungamubiri zitangwa n’amafi. Kuva mu myaka itatu ishize, aba barobyi biyemeje kujya batanga ibiro icumi by’indugu, bizajya bigabanwa n’imiryango icumi buri cyumweru. Baganira na ICK News, bamwe mu bahawe ayo mafi bavuga […]

Biden arashaka gusiga ashyize iherezo ku ntambara muri Gaza

Nyuma y’uko Perezida Joe Biden agize uruhare mu igerwaho ry’amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Libani mu gihe cy’iminsi 60 iri imbere, we n’abandi batangiye guharanira ko habaho amasezerano nk’ayo kugira ngo intambara yo muri Gaza irangire. Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’ ryatambukaga kuri C-Span, Biden yasobanuye uburyo ateganya […]