Nta Mpungenge-RAB irahumuriza abatarabona imvura ihagije

Mu Ukwakira 2024, nibwo mu gihugu hose hatangijwe igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2024/2025. Icyakora, n’ubwo abahinzi bakanguriwe guhinga neza kugira ngo bazagire umusaruro uhagije, habaye imbogamizi z’imvura yaguye nabi muri iki gihembwe, ibyatumye ibihingwa bitazamuka neza. Mu duce dutandukanye abahinzi bagiye bagaragaza ko ibihingwa bimwe byangiritse, ibindi ntibimere hakaba hari impungenge ko umusaruro […]

Amerika: Gutorwa na benshi sibyo byemeza uba Perezida

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo, abaturage bagera mu ma miliyoni z’Abanyamerika baratora Umukuru w’Igihugu. Ni amatora ahanzwe amaso cyane n’ingeri z’abantu banyuranye hirya no hino ku isi kuko ibiyavamo biba byitezweho kugira ingaruka zikomeye ku bukungu na politiki mpuzamahanga. Uretse ibi kandi, abasesenguzi banavuga ko aya matora ashobora kugira ingaruka ku bibazo […]

Amerika: Gutangaza ibyavuye mu matora muri uyu mwaka bishobora gutinda

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024, Miliyoni z’abanyamerika baramukiye mu gikorwa cy’amatora yo guhitamo perezida wa 48 uzayobora iki gihugu mu myaka ine iri imbere. Ibyavuye mu matora yo muri iki gihugu byari bisanzwe bimenyerewe ko bitangazwa mu masaha make amatora arangiye, ariko bitewe n’ ihangana rikomeye ryagaragaye muri uyu mwaka hagati […]

Rwanda’s Unique Observance of All Saints’ Day

Each year on November 1st, the Catholic Church honors All Saints’ Day, a day of reverence for both named and unnamed saints. This globally significant occasion holds a special place for Catholic Christians around the world, especially in Africa and Rwanda, where it is deeply recognized and widely celebrated. Father Dr. Jean Marie Vianney Samarwa, […]

Menya umwihariko w’u Rwanda mu guhimbaza umunsi mukuru w’abatagatifu bose

Tariki ya 1 Ugushyingo buri mwaka, abakristu ba Kiliziya Gatolika ku Isi bahimbaza Umunsi mukuru w’Abatagatifu bose, abazwi n’abatazwi. Mu bihugu binyuranye ku isi, uhereye muri Afurika kugera i Burayi, usanga iyi tariki ari umunsi buri mukirisitu Gatolika azi neza kandi yizihiza cyane. Ibyo biterwa ahanini n’uko abenshi muri abo bakirisitu baba bafite amazina y’abatagatifu […]

Abakize Marburg barasabwa kwitwararika mu gukora Imibonano mpuzabitsina

Mu kiganiro Minisiteri y’ubuzima yagiranye n’itangazamakuru ndetse n’imiryango itari iya Leta kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, Minisitri w’ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yasabye abakize virus ya Murburg kwitwararika mu gukora imibonano mpuzabitsina. Iki kiganiro cyari kigamije kugaragaza ishusho y’uko indwara iterwa na virus ya Marbug ihagaze mu Rwanda ndetse n’ibimaze gukorwa mu […]

Abanya-Kenya nibo bamara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga

Kenya yaje ku mwanya wa mbere ku isi mu bijyanye no kugira abaturage bamara amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga. Ni ibigaragazwa na raporo nshya ya ‘Digital 2024’, ikorwa ku bufatanye na Visual Capitalist. Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, Abanya-Kenya bamara impuzandengo y’amasaha 3 n’iminota 43 ku mbuga nkoranyambaga buri munsi. Aya masaha bayakoresha ku mbuga nkoranyambaga […]

Indoneziya: Iruka ry’ikirunga ryahitanye abantu batandatu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga ibiza muri Indoneziya cyatangaje ko byibuze abantu batandatu bapfuye bazize iruka ry’ikirunga cya Lewotobi Laki Laki giherereye mu gace ka Maumere mu cyirwa cya Flores. Iki kirunga cyarutse nyuna y’uko mu ijoro rishyira ku wa mbere cyari cyagaragaje ibimenyetso, aho cyasohoye mu kirere ivu rishyushye […]

Muhanga, umujyi uryama kare

Muhanga ni umwe mu mijyi ikomeje gutera imbere mu mpande zinyuranye cyane ko uri no mu mijyi yunganira Kigali. Nubwo bimeze gutya ariko, birashoboka ko umuvuduko iterambere ririho udahagije bijyanye no kuba bamwe mu bakorera ubucuruzi muri uyu mujyi bafunga hakiri kare aho usanga guhera saa tatu z’ijoro amaduka, resitora n’ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi byafunze […]

Musanze: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya inda zidateganyijwe

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwatangaje ko kwifata no gukoresha udukingirizo  ari bwo buryo rukoresha mu kurwanya inda zidateganyijwe, rusaba ababyeyi kurushaho kuganiriza abana babo. Ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro bamwe mu rubyiruko rukorera mu Mujyi wa Musanze bagiranye na ICK News.   Munyaneza Alex, usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare […]