Afurika: Umugabane ucyugarijwe no kugira abantu benshi batazi gusoma no kwandika

Ubumenyi bwo kumenya gusoma no kwandika, ni ubushobozi bw’ibanze butuma abantu bashobora kugira uruhare rw’ingirakamaro muri sosiyete no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu mahirwe ahari ajyanye n’ubukungu. Mu bihugu bitandukanye, hari ahashyizwe imbaraga mu rwego rwo kuzamura ubumenyi ariko hari n’ahandi ibi bitaragerwaho bityo bikaba imbogamizi ku gutera imbere kw’ibyo bihugu. Mu bice byinshi by’isi, […]
Kamonyi: Barasaba kongererwa amasaha yo kunywa

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Kamonyi barasaba ko amasaha y’utubari yakongerwa, mu rwego rwo kugabanya ubushomeri. Muri aka karere, utubari dufungura saa kumi n’imwe z’umugoroba, tukongera gufunga saa saba za mu gitondo mu minsi y’imibyizi, ndetse na saa munani mu mpera z’icyumweru(weekend). Ibi bifitanye isano na gahunda y’igihugu yo kugabanya ubusinzi mu Rwanda, […]
Kamonyi: Bijejwe ko amatora azaba bafite amashanyarazi none amezi abaye atanu

Hashize igihe abaturage mu tugari twa Mpushi na Kavumu mu Murenge wa Musambira bavuga ko bahawe amapoto y’umuriro mu duce batuyemo babwirwa ko bazahabwa umuriro ariko amezi abaye atanu amaso yaraheze mu kirere. Bavuga ko muri Gicurasi ari bwo ayo mapoto yashyizwemo n’ikigo cyitwa Eric Power, maze bizezwa ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba […]
7 byitezwe ku butegetsi bwa Trump

Tariki ya 5 Ugushyingo 2024 nibwo Donald Trump yongeye gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gutsinda Kamala Harris wari uhagarariye Ishyaka ry’Abademokarate. Ubwo yiyamamazaga, Trump wo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani yasezeranyije abanyamerika ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zinyuranye zijyanye n’ibibazo by’abimukira, ubukungu, umutekano n’ibindi. Kuba ishyaka rye rifite ubwiganze muri Sena, abasesenguzi bavuga […]
Rwanda’s 2024 Media Barometer Highlights Growth and Gaps

The Rwanda Media Barometer (RMB) 2024, published by the Rwanda Governance Board (RGB) on November 7, 2024, has shown that Rwanda’s media sector faces challenges in development and professional capacity, scoring 60.7% in this area – the lowest among all assessed indicators. This score marks a 1.7% decline since the previous edition in 2021 and […]
Rayon Sports itsinze Musanze ifata umwanya wa mbere

Ikipe ya Rayon Sports yatsindiye Musanze FC kuri stade Ubworoherane igitego 1-0. Byari mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, ibyatumye Rayon Sports yuzuza imikino itanu itsinze yikurikiranya. Ni umukino Igice cya mbere cya wo cyatangiye amakipe yombi akinira hagati mu kibuga mu rwego rwo kwigana gusa ikipe ya Rayon Sports yanyuzagamo igashikisha uburyo bwo […]
Miss Muheto yakatiwe igifungo cy’amezi atatu asubitse

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahanishije Miss Nshuti Muheto Divine igifungo cy’amezi atatu gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe. Miss Muheto yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha no gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya. Urukiko kandi rwanzuye ko Miss Nshuti Muheto Divine adahamwa n’icyaha cyo guhunga nyuma yo gukora impanuka nk’uko Ubushinjacyaha bwari […]
Igisobanuro cy’itorwa rya Trump kuri Afurika

Muri iki gitondo, nibwo inkuru yabaye kimomo ko Donald John Trump yatsindiye kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka ine iri imbere. Iyi ntsinzi yaje nyuma yo kubarura ibyavuye mu matora mu buryo bw’agateganyo aho Trump wari uhagarariye Ishyaka ry’Abarepubulikani yatsindiye ku majwi 277 muri 270 yari akenewe. Mugenzi we bari bahanganye, Kamala […]
Ingaruka z’isukari ku mwana utaruzuza iminsi igihumbi

Ubushakashatsi bwasohotse muri ‘Journal Science’ bwerekanye ko kugabanya isukari mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana bigabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira mu gihe yakuze. Abashakashatsi bagaragaza ko kugabanya isukari inyobwa muri icyo gihe cy’umwana byagabanije ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 ku kigero cya 35%, mu gihe ibyago byo kurwara umuvuduko […]
Ikinyarwanda kirazira iki?

Ikinyarwanda ni ururimi kavukire rw’Abanyarwanda rukaba ari na rwo rubahuza uko bangana. Kuva i Burasirazuba ugana i Burengerazuba ndetse no kuva mu Majyepfo werekeza mu Majyaruguru, buri wese ashobora kumva mugenzi we nta musemuzi witabajwe. Uwahimbye indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda ubwe agaragaza agaciro gakomeye ururimi rufite aho agira ati: “umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu […]
