Ni iki cyadindije umuhanda Ngoma-Ramiro?

Mu Ukwakira 2021, Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo Gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) yatangije umushinga wo kubaka umuhanda ‘Ngoma-Ramiro’ ufite ibirometero 52. N’ubwo byari biteganyijwe ko uyu muhanda urangira mu Ukwakira 2024, kuri ubu nibwo usa n’utangiye gushyirwamo kaburimbo, ibituma bamwe mu baturage bibaza impamvu y’idindira ryawo. Ni ibigarukwaho na Hakizimana Jean Baptiste utwara abagenzi […]
Botswana: Ishyaka rimaze imyaka 58 ku butegetsi ryatsinzwe amatora

Ishyaka ryayoboye Botswana kuva yabona ubwigenge mu 1966 ryakubiswe inshuro mu matora y’iki gihugu yabaye muri iki cyumweru, kuko iri shyaka ryatakaje ubwiganze busesuye mu nteko ishinga amategeko. Ibyavuye mu matora byibanze byatangajwe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu. Perezida wa Botswana, Mokgweetsi Masisi yemeye ibyavuye mu matora mbere y’uko ibisubizo ntakuka bitangazwa, […]
Gicumbi: Ibikorwa by’abakorerabushake birivugira

Abakorerabushake barashimirwa umusanzu ntagereranywa batanga mu bikorwa bitandukanye birimo kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kubaka ibikorwa remezo, no gukumira ibyaha. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice ubwo yari gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake ku rwego rwego rw’Igihugu. Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 […]
Papa Fransisiko yagabanyije umushahara w’Abakaridinali bakorera i Vatikani

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ugushyingo 2024, Abakaridinali bakorera i Vatikani baratangira kwakira umushahara muto kuwo bari basanzwe bafata. Ni icyemezo cyafashwe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisiko. Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abataliyani ANSA dukesha iyi nkuru bibitangaza, umulayiki Maximino Caballero Ledo, uyobora ubunyamabanga bw’ishami ry’ubukungu i Vatikani, yamenyesheje abakaridinali iki cyemezo mu […]
Abanyeshuri 20 bahuguwe ku kwandika inkuru ziharanira Uburinganire

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Ukwakira 2024, abanyeshuri 20 biga itangazamakuru muri kaminuza enye zo mu Rwanda basoje amahugurwa y’iminsi itatu ku binyanye no gukora inkuru zujuje ihame ry’Uburinganire. Aya mahugurwa yateguwe na Rwanda Media Programme ku nkunga ya Fojo Media Institute, yabereye mu Mujyi wa Musanze, yitabirwa n’abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru […]
Indege z’Igisirikari cy’Ubushinwa zavogereye ikirere cya Tayiwani

Kuri uyu wa Kane, Minisiteri y’ingabo za Tayiwani (MND) yatangaje ko ikirere cyayo cyavogerewe n’indege umunani z’Igisirikari cy’Ubushinwa. Muri izi ndege ngo harimo enye zegeraga ku birindiro bya gisirikare byo mu majyepfo y’iburengerazuba by’iki gihugu. Nk’uko MND ibitangaza, izi ndege zagaragaraye kuwa gatatu hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo ndetse no kuri […]
Espagne: Umwuzure umaze guhitana abantu 95

Byibuze abantu 95 bamaze kwicwa n’umwuzure wibasiye igihugu cya Espagne, nyuma y’imvura ikomeye yaguye mu ntara y’Uburasirazuba bwa Valencia, nk’uko ubuyobozi bw’iyi ntara bwabitangaje kuri uyu wa Gatatu. Iyi mvura idasanzwe yateje umwuzure, yatangiye kugwa ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira, yasenye amateme n’inyubako. Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje ariko abakora ubutabazi ntiborohewe no kubona abatekerezwa […]
Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka 1 n’amezi umunani

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuzafunga Miss Muheto Divine Nshuti umwaka n’amezi umunani kubera ibyaha ashingwa birimo gutwara ikinyabiziga yanyoye, kugonga ibikorwaremezo, gutwara nta ruhushya no guhunga. Ibi ubushinjacyaha bwabisabye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 31 Ukwakira 2024, ubwo Miss Nshuti Muheto Divine yitabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ngo aburane ku […]
Google yaciwe ihazabu ya $20,000, 000, 000, 000, 000, 000, 000, 000, 000, 000, 000 – amafaranga aruta ari ku isi yose

Urukiko rwo mu Gihugu cy’Uburusiya rwaciye Google ihazabu y’amadorari ya Amerika angana na $20,000, 000, 000, 000,000,000, 000, 000, 000, 000, 000, amafaranga aruta ari ku isi yose. Google yaciwe aya mafaranga kubera ibirego bya televiziyo 17 zo mu Burusiya ziyishinja gufunga imiyoboro yazo ya You Tube kubera ibihano mpuzamahanga byafatiwe Uburusiya nyuma yo gutangiza […]
Guhirika Ubutegetsi, intero n’inyikirizo y’Abanyafurika

Afurika ni umugabane wahuye n’ibizazane by’ubutegetsi n’ihungabana rya politiki kuva ibihugu biwugize byatangira kubona ubwigenge hagati mu kinyejana cya 20 aho hagiye humvikana ihirikwa ry’ubutegetsi (Coup d’État) mu bihugu byiganjemo ibyo mu Burengerazuba bwa Afurika. Ihirikwa ry’ubutegetsi ryatangiye kugaragara muri Afurika nyuma y’igihe cy’ubukoloni ndetse kugeza ubu Afurika niwo mugabane waranzwemo ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro nyinshi […]
