Burkina Faso: Perezida Traoré ntarabasha kugarura umutekano 

Imibare mishya ya ‘Global Terrorism Index’ yagaragaje ko umutekano wa Burkina Faso ukomeje kuba mubi nyuma y’imyaka ibiri iki gihugu kibayemo ihirikwa ry’ubutegetsi bugafatwa n’igisirikari.  Global Terrorism Index igaragaza ko kuri ubu Burkina Faso iri mu bihugu byugarijwe n’iterabwoba ku isi. Umuryango w’Abibumbye watangaje ko kuva iki gihugu cyagaragaramo ibitero by’ubwiyahuzi muri 2015, abaturage ba […]

Minisiteri y’Ubutabera irajwe ishinga no kugabanya ubucucike bw’imanza mu nkiko

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, abagize inzego z’ubutabera basoje umwiherero w’iminsi ibiri wari ugamije kwiga ku bibazo bidahwema kuvugwa mu butabera bw’u Rwanda birimo ubucucike bw’imanza mu nkiko. Uyu mwiherero waberaga mu Karere ka Nyagatare, wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ intumwa ya leta Dr. Ugirashebuja Emmanuel. Ubwo yagarukaga ku […]

Kuki ibyaha bikorewe ku mbuga nkoranyambaga bikomeje kugwira?

Imibare yo muri Mutarama 2024 igaragaza ko miliyoni 4.9 z’Abanyarwanda aribo bakoresha interineti, aba bakaba bangana na 34.4% by’Abanyarwanda bose. Iyi mibare kandi igaragaza ko mu ntangiro z’uyu mwaka, Abanyarwanda bakoreshagaga imbuga nkoranyambaga ku buryo buhoraho banganaga na 6.5% by’Abanyarwanda bose. Ni imibare yiyongereye ugereranije na 2023, kandi ntagushidikanya ko n’ubu ikizamuka. Uku kuzamuka ahanini […]

Nyamagabe: Ibihumyo nk’igisubizo mu kunganira gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no guhangana n’ikibazo cy’igwingira mu bakiri bato, amwe mu mashuri yo mu Karere ka Nyamagabe akomeje gahunda yo gushyira imbaraga mu buhinzi bw’ibihumyo. Iyi gahunda yatangiye mu Ukwakira 2023, yahereye mu bigo by’amashuri bine gusa kuri ubu ikaba imaze kugera mu mashuri 71 ndetse andi 82 akaba yitegura gutangira ubu […]

Rwanda: Abagabo batunze telefoni kurusha abagore

Uyu munsi, telefoni yarenze kuba igikoresho gikoreshwa mu guhamagara no guhamagarwa gusa ahubwo ihinduka igikoresho kinifashishwa mu gukora ibindi bitandukanye nk’akazi ndetse no kuboneraho serivisi zitandukanye. Hari abarenga bakavuga ko igihano cya mbere batifuza ari ugutandukanya telefoni n’ubuzima bwabo busanzwe. Ubushakashatsi bw’Igihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2024 bwakozwe na n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu […]

Gicumbi: Bagurisha ibyabo bajya Uganda, bakagaruka ari umutwaro kuri Leta

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kaniga wo mu Karere ka Gicumbi buratangaza ko buhangayikishijwe n’ikibazo cy’imiryango igurisha ibyayo byose ikimukira mu Gihugu cya Uganda, nyuma ubuzima bwakwanga bakagaruka mu isura y’abatishoboye ku buryo bahinduka umutwaro kuri Leta y’u Rwanda. Iby’iki kibazo byagaragajwe tariki ya 26 Ukwakira 2024 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga Bwana Ndizihiwe Cyriaque nyuma y’umuturage […]

Ubukungu bwihishe mu buhinzi bw’imbuto

Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturarwanda kurushaho gushyira imbaraga mu buhinzi bw’imbuto kuko harimo ubukungu ntagereranywa. Ubu bukangurambaga burajyana na gahunda ya leta yo kongera umubare w’ibiti bihingwa byaba ibivangwa n’imyaka n’ibindi. Bwana Kwibuka Eugene, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi avuga ko umumaro wo guhinga imbuto urenze kure amafaranga kuko uretse kuba isoko ryazo ridashobora […]

Abasaga 160 batangiwe ubwisungane mu kwivuza na Wikimedia Rwanda

Umuryango w’ihuriro ry’urubyiruko ryandika ndetse rigafata amafoto ashyirwa kuri Wikipedia rizwi nka Wikimedia Rwanda ryatangiye ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abaturage 167 batishoboye bo mu Murenge Gitega, Akarere ka Nyarugenge. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ukwakira 2024, mu muganda rusange usoza ukwezi aho mu Murenge wa Gitega hatewe ibiti birenga 500 […]

Amavubi atsinzwe na Djibouti mu gushaka itike ya CHAN

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) y’abakina Shampiyona y’imbere mu gihugu itsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Djibouti igitego 1-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika mu bakina imbere mu bihugi byabo (CHAN) Nu mu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 ubera kuri Sitade Amahoro, utangira Saa 15:00. Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Frank […]

‘Tera Igiti, Ukibungabunge, Urengere Isi’: U Rwanda rwahagurukiye kurengera ubutaka n’ibidukikije

Kuri uyu wa gatandata tariki ya 26 Ukwakira, 2024, mu gihugu hose abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye baramukiye mu gikorwa cy’umuganda rusange wibanze ku gutera ibiti. Ni umuganda wakorewe ku rwego rw’umudugudu aho ibikorwa byawo byahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti mu mwaka wa 2024-2025 ku nsanganyamatsiko igira iti “tera igiti, ukibungabunge, urengere isi!” […]