Muhanga: MINUBUMWE yaganiriye n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 14 Mutarama 2025, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yagiranye ibiganiro n’ abakozi bo mu nzego z’ibanze n’abahagarariye imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ibi biganiro byateguwe na MINUBUMWE ifatanyije n’Akarere ka Muhanga byari bigamije kuganira n’abahagarariye imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo harebwe […]

Icyakorwa ngo gatanya zigabanuke

Uko imyaka igenda ishira, niko ubwiyongere bwa gatanya bugenda bufata indi ntera mu Rwanda. Ibi bigaragazwa na raporo zitandukanye. Nko muri 2016, uyu mubare wari hasi kuko inkiko zakiriye ibirego bya gatanya 21, muri 2017 biba 69 mu gihe muri 2018 ibirego byageze ku 1,311. Mu 2019, imiryango ibihumbi 8,941 yemerewe n’inkiko gutandukana nk’uko byatangajwe […]

Esipanye irateganya gushyiraho umusoro w’amazu 100% ku batari abenegihugu

Esipanye yatangaje gahunda yo gushyiraho umusoro ungana n’ 100% ku mazu agurwa n’abatari abanyagihugu, batanaturuka mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ibyo biri muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’amacumbi mu gihugu. Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Esipanye, Pedro Sánchez ubwo yari yitabiriye inama yiga ku bukungu yabereye mu […]

Brazil yashyizeho itegeko rikumira telefoni mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2025, Perezida wa Brazil, Luiz Inácio Lula da Silva, yashyize umukono ku itegeko rikumira ikoreshwa rya telefoni zigezweho mu mashuri yisumbuye. Iri tegeko ngo ryashyizweho hagendewe ku ngero z’ibindi bihugu byinshi byatangiye kugabanya ikoreshwa ryazo. Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Gashyantare 2025, ngo ryashyizweho hashingiwe […]

Amahoro hagati ya Isiraheli na Hamas ashobora kuboneka vuba

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko ubuyobozi bwe buri hafi gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas nyuma y’amezi arenga 14 y’imirwano. Mu ijambo yavugiye i Washington kuri uyu wa Mbere rigamije kugaragaza ibyagezweho mu miyoborere ye y’ububanyi n’amahanga, Perezida Biden yavuze ko ishusho y’ayo […]

Ubuharike ni umwanzi w’iterambere-Mayor Nzabonimpa

Umuyobozi w’Akarereka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, arasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ubuharike nka kimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage ba Gicumbi, by’umwihariko mu Murenge wa Giti. Bwana Nzabonimpa yagarutse kuri iki kibazo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga urugerero rudaciye ingando ku nshuro ya 12. Ni igikorwa cyabereye mu […]

Minisitiri Dr. Bizimana yasabye ababyeyi gushyigikira gahunda y’urugerero

Kuri uyu mbere taliki 13 Mutarama 2025 Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ndetse n’abandi bayobozi batangije ku mugaragaro urugerero rw’ibikorwa rw’Inkomezabigwi, icyiciro cya 12. Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa isoko rito rigezweho rizafasha abaturage kugira ihahiro hafi yabo mu Mudugudu wa Bwirabo, […]

Dore ahantu heza wasura muri 2025

Nubwo Isi ari nini, muri iyi myaka abayituye bavuga ko “yabaye nk’umudugudu” kuko bisa nk’aho abantu begeranye ugereranyije nuko byahoze mu myaka yashize. Kuri ubu kandi bitewe n’uburyo indege zoroheje ingengo umuntu ashobora kuva mu mujyi wa New York agasura Singapore cyangwa akava mu mujyi wa Londres akisanga muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape […]

Abanyamakuru barenga 160 bamaze kwicirwa muri Gaza

Kuva tariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo hatangiraga intambara hagati y’Umutwe wa Hamas na Isiraheli, nibura abantu ibihumbi 45,000 bamaze kwicwa mu gihe ibikorwaremezo byangiritse ku rwego rwo hejuru. Mu bantu bamaze gupfa, habarurwamo abanyamakuru, abasemuzi n’abafasha abanyamakuru bagera ku 160.   Ibi ni ibyatangajwe n’Ihuriro ryo kurengera Abanyamakuru aho rivuga ko kuva ryatangira gukusanya […]

Nigeria: Igisirikare cya Leta cyibeshye gihitana abasivili 16 mu gitero cy’indege

Abasivili 16 bo mu Leta ya Zamfara iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria bishwe n’igitero cy’indege z’igisirikare cy’iki gihugu, nyuma yuko iki gisirikare cyibeshye ko ari amabandi y’abagizi ba nabi. Abaturage babwiye ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu, ko abishwe bari mu matsinda y’abasivili birwanagaho ubwabo kugira ngo birinde amabandi azwi cyane mu gushimuta abantu bagamije […]