Abanyamakuru bo hirya no hino ku isi bagiye guhurira i Vatikani

Mu mpera z’uku kwezi, kuva ku wa 24 kugeza ku wa 26 Mutarama 2025 Umujyi wa Roma, mu Butaliyani uzakira abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru byo hirya no hino Ku isi. Ibi birori bizaba mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 ishize Jambo yigize umuntu. Ibirori bya Yubile y’Itangazamakuru, nibyo bya mbere bizaba bibereye i Vatikani nyuma […]

Weekend y’imikino: Ibirori by’i Huye bihangamuye ibihangange

Mu mpera z’iki cyumweru, byari ibirori bikomeye by’imikino mu Mujyi wa Huye kuko habereye imikino irimo amakipe akomeye hano mu Rwanda. Ni imikino isize APR FC na Rayon Sports zisubiye i Kigali nta ntsinzi, kuko zose zahatsindiwe.   Iyi mikino yatangiye ejo ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, aho MUKURA VS yakiraga Rayon […]

Perezida wa Ukraine yatangaje ko hari abasirikari ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko ingabo ze zafashe imfungwa z’intambara zigizwe n’abasirikari babiri bakomeretse bava muri Koreya ya Ruguru. Amafoto y’aba basirikari bigaragara ko bakomeretse yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2025, ku rubuga rwa X rwa Perezida wa Ukraine. Zelensky yanditse ati “Aba bagabo babiri bari guhabwa ubufasha […]

Biden yageneye Papa Fransisiko umudali w’ikirenga

Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yageneye Papa Fransisiko Umudali wa Perezida w’Ubwisanzure (Presidential Medal of Freedom), wo ku rwego rwo hejuru kurusha indi. Uyu mudali wo ku rwego ruhanitse (with distinction), ni wo wa mbere Biden atanze kuva yajya ku butegetsi, bivuze ko Papa Fransisiko ari muntu wa […]

Papa Fransisiko yihanganishije abatuye i Los Angeles

Papa Fransisiko yagaragaje ko ababajwe n’ibyabaye ku baturage ba Los Angeles bibasiwe n’inkongi y’umuriro ikaze ku buryo imaze guhitana abantu 11, yangiza amazu n’insengero harimo na Kiliziya y’amateka ya Corpus Christi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, Kardinali Pietro Parolin, Papa yavuze ko “ababajwe cyane n’igihombo cy’ubuzima hamwe n’isenyuka rikomeye” byatewe n’inkongi […]

Ibyo wamenya mbere y’umukino uri buhuze Rayon Sports na Mukura VS

Kuri uyu wa 11 Mutarama 2025, kuri Sitade ya Huye harabera umukino ukomeye uhuza Mukura VS yakira Rayon sports mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda(RPL), ni umukino utegerejwe saa kumi n’imwe z’umugoroba.Aya makipe agiye gucakirana ahagaze neza muri shampiyona kuko Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 36 naho Mukura VS […]

Perezida Biden yahamijeko iyo yiyamamaza aba yaratsinze Trump

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’, Perezida ucyuye igihe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko yari kuba yaratsinze Donald Trump mu matora rusange aherutse kuba mu Ugushyingo 2024. Biden yasubije ibi nyuma ko kubazwa niba yicuza kuba atariyamamaje mu matora aherutse kuba muri Amerika. Umunyamakuru yagize ati […]

Rulindo&Gicumbi: Hatangijwe Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2024-2025’

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2024, Abayobozi b’Uturere twa Gicumbi na Rulindo batangije ku mugaragaro Irushanwa ‘Umurenge Kagame Cup 2024-2025’. Rulindo Mu Karere ka Rulindo, iri rushanwa ryatangirijwe mu Murenge wa Bushoki aho Umurenge wa Bushoki wakinnye na Murambi mu mupira w’amaguru. Ni mu mukino warangiye Bushoki itsinze Murambi ibitego 3-1. Atangiza […]

Ibyo wamenya ku miterere y’akazi k’ejo hazaza

Raporo nshya ya World Economic Forum igaragaza ko muri iki kinyacumi hazahangwa imirimo mishya igera kuri miliyoni 170. Ibi ngo bizaterwa n’imihindagurikire y’ubukungu n’imikorere rusange. Raporo y’akazi kejo hazaza ya 2025 (The Future of Jobs Report 2025) igaragaza uburyo iterambere ry’ikoranabuhanga, ihindagurika ry’ibidukikije, n’imihindagurikire y’abaturage iri guhindura isoko ry’umurimo ku isi, igateganya ko 14% by’imirimo […]

Trump arateganya guhura na Putin

Kuri uyu wa Kane nibwo Donald Trump witegura kurahirira inshingano zo kuyobora Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko we na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bafite ubushake bwo guhura. Kimwe mu bigomba kuba biri ku murongo w’ibyigwa mu biganiro bishobora guhuza aba bategetsi bombi, ni uburyo bwo gushyira hamwe mu gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka […]