Basketball: Umutoza Mushumba yerekeje muri APR W BBC avuye muri REG BBC

Umutoza Mushumba Charles wari umaze iminsi atandukanye n’ikipe ya REG BBC yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR W BBC. Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 06 Nzeri 2024, nibwo ICK News yamenye ko uyu mutoza umenyerewe cyane muri Basketball y’u Rwanda, yabaye umutoza mukuru w’ikipe ya APR Women Basketball Club isanzwe ikina […]
Muhanga : Barasabwa guhinga ubutaka bwose buhingwa

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Madamu Jacqueline Kayitare arakangurira abaturage b’aka karere guhinga ubutaka bwose buhingwa ndetse n’ibisambu bihadahingwa bigahabwa abafite ubushobozi bwo kubihinga kugira ngo akarere karusheho kwihaza mu biribwa. Ibi yabitangarije mu muganda ngarukakwezi usoza Kanama 2024, aho yavuze ko igihembwe cy’umwaka w’ihinga A ari cyo gihembwe kiba gikwiye gushyiramo imbaraga zose zishoboka. Ati […]
AFSF2024: ICK’s Contribution to Food Security

From September 3 to 6, 2024, Rwanda is hosting the Africa Food System Forum (AFS) 2024, with Institut Catholique de Kabgayi (ICK) attending. The forum, officially inaugurated by Rwanda’s Prime Minister Dr. Edouard Ngirente on September 3, is taking place at the Kigali Convention Center. Africa Food System Forum is the world’s premier forum for […]
Amavubi yatangiye anganya na Libya mu gushaka itike ya AFCON2025

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Libya mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2025. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 04 Nzeri 2024 ibera kuri sitade yitiriwe tariki 11 Kamena mu murwa mukuru i Tripoli. Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko ni wo wa mbere […]
Kongo-Kinshasa: 129 barapfuye, 60 bakomereka mu kugerageza gutoroka gereza

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bwatangaje ko abantu 129 aribo baguye mu gikorwa cyo kugerageza gutoroka gereza ya Makala iherereye mu murwa mukuru wa Kongo, Kinshasa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jacquemain Shabani yavuze ko abafungwa 24 aribo bahitanywe n’amasasu yari agamije kubatera ubwoba mu gihe abandi benshi bapfuye bazize kubura umwuka watewe n’umubyigano wabaye […]
Muhanga: Umusaruro w’abahinzi b’umuceri umaze amezi atatu utarishyurwa

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ya II barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga kubafasha kwishyurwa umuceri bahaye Koperative ya KOKAR none amezi atatu akaba yirenze batarishyurwa. Aba bahinzi bavuga ko hashize igihe bategereje amafaranga y’umuceri wabo ariko icyizere cyo kuyabona vuba kikaba kikiri gihe kandi bari mu bihe bikeneye amafaranga menshi. Uwitwa Karemera ati […]
Papa Fransisiko yatangiye uruzinduko rwa mbere rurerure muri Aziya

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko uri mu ruzinduko rwa gishumba ku mugabane wa Aziya yasabiye umugisha igihugu cya Indonesia ari kubarizwamo kuri ubu. Uruzinduko rwa Papa Fransisko muri Indoneziya rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, ubwo yakirwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Soekarno Hatta. Akigera mu gihugu cya Indoneziya […]
Uganda: Bobi Wine yakomerekeye mu myivumbagatanyo

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, yakomerekeye mu myivumbagatanyo yahuje bamwe mu bayoboke be na polisi ya Uganda. Nk’uko ishyaka rye, National Unity Platform (NUP) ryabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, Wine yarashwe mu kaguru ubwo yari hafi y’umurwa mukuru Kampala. NUP kuri X yagize iti “Wine yari i Bulindo […]
UNESCO irasaba ko abanyeshuri babuzwa gukoresha telefoni mu gihe bari ku ishuri

Mu gihe abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari mu myiteguro yo gusubira ku mashuri, nibura Leta umunani muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu nzira yo gutora itegeko ribuza abanyeshuri kujyana telefoni mu mashuri. Ni mu gihe amashuri menshi muri Amerika yamaze kubuza abana kujyana telefoni zabo ku ishuri kuko nibura […]
Ukraine: Igitero cy’Uburusiya cyahitanye 46 abandi 200 barakomereka

Kuri uyu wa Kabiri, Uburusiya bwarashe ibisasu bibiri ku kigo cy’imyitozo ya gisirikare n’ibitaro byose biherereye mu gace ka Poltova bihitana abantu 47 mu gihe hakomeretse abarenga 200. CBS News ivuga ko ibi bitero byabereye mu gace ka Poltava gaherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Kyiv. Amakuru avuga ko kuva intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya yatangira […]
