Pulastiki zisaga 2000 zimaze gukusanywa ngo zongere zibyazwe umusaruro

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda batangaza ko hamaze gukusanya toni 2 280 bya pulasitike zikoreshwa inshuro imwe kugira ngo zongere zitunganywe. Igikorwa cyo gukusanya izi pulasitiki kiri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa […]
Afro-Basketball (U18): U Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu ndetse n’ingimbi yatangiye yitwara neza mu gikombe cya Afurika (Afro-Basketball) cy’abatarengeje imyaka 18 kuko yatsinze amakipe y’igihugu ya Afurika y ‘Epfo. Mu mukino ufungura irushanwa ku munsi w’ejo, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Afurika y’Epfo mu buryo bworoshye kuko igice cya mbere cyasojwe u Rwanda rufite amanota 47 kuri 17 […]
Ejo ni Njye: Minisitiri Uwimana yasoje Inama nkuru y’abana

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, abana basaga ibihumbi 2000 bahagarariye abandi bo mu turere twose tw’u Rwanda basoje Inama Nkuru y’Igihugu y’Abana yari ibaye ku nshuro ya 17. Ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ejo ni Njye’, iyi nama y’iminsi itatu yabereye mu Karere ka Huye aho yasojwe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), […]
Nyabihu-Gakenke: Ikiraro cya Kiruruma kizuzura gitwaye miliyoni 380 Frw

Kuva muri Kanama 2024, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA cyatangiye kuvugurura ikiraro gihuza Uturere twa Nyabihu na Gakenke giherereye ku Kiruruma hagamijwe gukuraho impungenge z’uko cyatwarwa n’amazi mu gihe cy’imvura nyinshi. Ni ikiraro kivuguruwe ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze imyaka ine kuko cyaherukaga kuvugururwa muri 2020 nyuma y’uko icyari kihasanzwe cyari cyatwawe n’ibiza byo muri Gicurasi […]
Polisi yasobanuye akamaro k’imirongo y’umuhondo inyuranamo ishyirwa mu masangano y’imihanda

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imirongo y’umuhondo inyuranamo ishyirwa mu masangano y’imihanda igamije ifasha abayobozi b’ibinyabiziga kumenya aho batagomba guhagarara, mu rwego rwo gukumira umuvundo w’ibinyabiziga no kubangamira ibinyabiziga bituruka mu bindi byerekezo. Ibi byasobanuwe mu butumwa polisi y’igihugu yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Polisi ivuga ko mu mihanda yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi […]
Nyanza: Ibyo wamenya ku mujyi wa mbere ukuze mu Rwanda

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, Mu karere ka Nyanza hatangiye icyumweru cy’imurikabikorwa ry’umuco n’amateka byaranze urugendo rw’imyaka 125 Nyanza imaze ishinzwe. Iki gikorwa kizamara iminsi itandatu cyateguwe n’Akarere ka Nyanza ku bufatanye n’Inteko y’Umuco n’Ururimi mu Rwanda (RCHA) mu rwego rwo kwizihiza yubile y’imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe. Mu […]
Muhanga : Umuyobozi w’Akarere yahumurije abahinzi b’umuceri muri Rugeramigozi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline yahumurije abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi bakomeje kugaragaza impungenge ku mibereho yabo nyuma yo gusabwa guhinga ibishyimbo aho guhinga umuceri nk’uko byari bisanzwe. Abari basanzwe bahinga umuceri muri iki gishanga bavuga ko bahagaritswe kuwuhinga kuko amazi yakoreshwaga bayagomeye akaba yarabaye make muri iki gishanga. Nyirampawenimana Cansilida […]
Niyonkuru Samuel na Ineza Violette bongeye kwegukana ‘Umusambi Race’

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare Niyonkuru Samuel na Irakoze Ineza Violette bongeye kwegukana Irushanwa ‘Umusambi Race’ ku nshuro ya kabiri yikurikirana. Ni irushanwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki 01 Nzeri 2024, ribera mu Karere ka Gicumbi na Burera rigamije ku bugungabunga Inyoni ndetse n’Imisambi. Iri siganwa ryakinwe mu byiciro bitatu bitandukanye […]
BetPawa Playoffs: Patriots na APR BBC zitwaye neza

Kuri iki Cyumweru, tariki 1 Nzeri 2024 muri Petit Stade Remera, Patriots na APR BBC zongereye amahirwe yo gukina imikino ya nyuma ya kamarampaka nyuma yo gutsinda imikino yazo ya kabiri. Aya makipe yongereye amahirwe nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya ½ ya BetPawa Playoffs. Ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo umukino wahuzaga […]
Gicumbi: Abasigajwe inyuma n’amateka barashima AIMPO ikomeje kubafasha kwiteza imbere

Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba mu Kagari ka Ngondore barashima umumaro w’Umuryango ushizwe kwita ku buzima bw’abasigajwe inyuma n’amateka (AIMPO) mu kubafasha guhindura imyumvire yo kuva mu mwanda bakagira isuku ndetse no gutekereza icyabateza imbere. Aba baturage bavuga ko uyu muryango ubafasha ibintu byinshi birimo gufasha abana babo kwiga […]
