USA : Inkongi y’umuriro ikomeje guhitana abantu i Los Angeles

Kugeza ubu, abantu 10 bamaze kwemezwa ko bapfuye mu nkongi y’umuriro mu mujyi wa Los Angeles, imaze kwangiza inyubako zisaga ibihumbi 10,000 muri ako gace. Ibiro by’umugenzuzi w’ubuvuzi mu mujyi wa Los Angeles byatangaje ko biri gukora iperereza ku bantu 10 bapfuye bazize inkongi y’umuriro. Nta makuru arambuye yatangajwe ku myirondoro yabo cyangwa aho abapfuye […]

2024: Umwaka waciye agahigo ko kurenza ubushyuhe bwa 1.5ºC

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, Abashakashatsi bo mu Kigo cya Copernicus Climate Change Service (C3S) cy’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union) batangaje ko ihindagurika ry’ibihe rikomeje gutuma ubushyuhe bw’isi buzamuka ku rwego rutigeze rubaho mu mateka y’ikiremwamuntu. Ibyo babishingira ku kuba mu mwaka wa 2024 wonyine ari bwo […]

Ikibazo cy’amazi adahagije mu Karere ka Kamonyi kiri gushakirwa umuti urambye

Bamwe mu batuye mu gice cy’Amayaga kigizwe n’imirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka ndetse n’igice cy’Umurenge wa Musambira barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi mu buryo buhoraho. Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga ko bigoye kubona amazi ku baturage kuko naho imiyoboro y’amazi igera bigoye kuyaboa uko bikwiye kuko aza rimwe na rimwe. Gahigi Athanase utuye […]

Perezida Kagame yashyize umucyo ku kibazo cy’abatinda guhabwa ingurane

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko bidakwiye ko hari abaturage bimurwa mu buryo butanyuze mu mucyo ku buryo hari n’abariganywa imitungo yabo. Perezida Kagame yavuze muri ibi kuri uyu wa Kane, tariki ya 9 Mutarama 2025 ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru. Perezida Kagame avuga ko iby’abaturage bimurwa mu buryo butari bwo bizwi […]

Perezida Kagame yagaragaje ko kwishyurana mu madorali bidakwiye

Mu kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane taraki ya 9 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yavuze ku kwishyura no kwishyurwa mu mafaranga y’amanyamahanga bihanwa n’amategeko, asaba abo bireba kubikurikirana.Perezida Kagame yavuze ko ibyo ari bibi, ati “Nibibi inshuro ebyeri, kuko uwo wishyurwa nko mu madorali cyangwa amayero, iyo agiye kwishyura imisoro ntiyishyura mu madorali, yishyura […]

Impinduka ntiziraba-Perezida Kagame

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko impinduka zikunze gukorwa muri guverinoma ziba zigamije kuganisha igihugu ku muvuduko wifuzwa. Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi tariki ya 9 Mutarama 2025, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Radio/TV10 ku mpamvu ituma hari abayobozi bakurwa mu mirimo bataramara kabiri cyane ko kuva muri Kanama […]

Umwanya Elon Musk yaba ahagazeho mu bakire batunze amakipe aramutse aguze Liverpool

Errol Musk, se w’umugabo ukize kurusha abandi ku isi, aherutse kuvuga ko umuhungu we yifuza kugura ikipe ya Liverpool. Icyakora, ba nyir’iyi ikipe ‘Fenway Sports Group (FSG)’ bahise bavuga ko itagurishwa, kandi ko nta cyifuzo na kimwe barakira kijyanye no kugurisha ikipe yabo. Bibayeho ko Musk yegukana iyi kipe yo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Bwongereza, […]

U Budage n’u Bufaransa byaburiye Trump ushaka kwigarurira ibihugu birimo Canada

U budage n’u Bufaransa byihanangirije Donald Trump kwirinda kugerageza “kwigarurira Greenland ku ngufu” nyuma y’aho Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuze ko yiteguye gukoresha ibihano by’ubukungu cyangwa imbaraga za gisirikare kugira ngo afate iki kirwa kiyoborwa na Danemark. Mu itangazo ryatambukijwe kuri televiziyo, umuyobozi (chancelier) w’u Budage, Olaf Scholz, yavuze ko amagambo […]

Nyagatare-Gatunda: Bujurijwe poste de sante izita by’umwihariko ku bubyaza n’indwara z’amenyo

Abatuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Gatunda, Akagari ka Nyamikamba barishimira ko bujurujwe ivuriro ry’ibanze rizita by’umwihariko ku barwayi b’amenyo n’abagore babyara. Iri vuriro riri kubakwa na ‘Society for Family Health (SHF) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC). Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bavuga ko biteze koroherezwa urugendo bakoraga bajya […]

Amerika irashinja umutwe wa RSF gukora Jenoside muri Sudani

Umutwe w’itwara gisirikare wa RSF urashinjwa gukora ibikorwa by’urugomo no kwica abantu hashingiwe ku moko yabo, ndetse no gukora ihohoterwa rikomeye ku bagore n’abana Ibi byatangajwe n’umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025. Brinken yavuze ko umuyobozi w’uyu mutwe Mohamed Hamdan Dagalo uzwi […]