Isiraheli yongeye kugaba ibitero kuri Gaza

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira iki cyumweru cy’italiki 04 Kanama2024, Ingabo za Isiraheli zateye ibisasu ku mahema yabagamo Abanyapalestine bimuwe mu gikari cy’ibitaro by’abahowe Imana bya Al-Aqsa i Deir el-Balah muri Gaza, bihitana abantu batatu abandi 18 barakomereka. Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make ikindi gitero kigabwe ku ishuri ry’Umujyi wa Gaza ryari ryaragizwe […]
Rwamagana – Fumbwe: Abacuruza ibitoki barasaba kwagurirwa isoko bakavanwa mu muhanda

Abacuruzi b’ibitoki i Nyagasambu Mu karere ka Rwamagana barasaba ko bakubakirwa isoko rigari ryo gucururizamo kuko bacururiza mu muhanda mu gihe ibindi bicuruzwa biba biri mu isoko ryubakiye bikabatera impungenge ko hari n’ubwo bazajya bahaburira ubuzima kuko n’ibinyabiziga biba bibisikana n’abaturage. Abacuruza ibitoki i Nyagasambu bacururiza mu muhanda uva ku isoko risanzwe rya Nyagasambu ryo […]
Gicumbi: Imyaka 2 irashize poste de sante bubakiwe zidakora

Abatuye mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Miyove ho mu karere ka Gicumbi, bavuga ko hashize imyaka ibiri n’igice batashye Poste de Sante ariko kugeza ubu ikaba yarakinze imiryango, none bakaba bagorwa no gukora urugendo rurerure bajya kwivuriza kure, nyamara bari babonye ivuriro riciriritse hafi yabo. Aba baturage kandi bavuga ko bubakiwe iyi poste […]
Kirehe: Bibukijwe ko Umuganura ari isoko y’ubumwe bw’abanyarwanda

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’ umuganura mu Karere ka Kirehe, byizihirijwe mu mirenge 12 igize aka karere, ariko kurwego rwa Karere byabereye mu Murenge wa Mpanga, Akagari ka Nasho, aho byaranzwe n’imbyino, kuganuzanya, gusangira no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho gutera imbere. Mu murenge wa Mpanga, kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura kandi byaranzwe no kwishimira umusaruro […]
Nyanza: Hizihijwe umunsi w’Umuganura

Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 2 Kanama 2024 nibwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi ngaruka mwaka w’umuganura. Mu karere ka Nyanza, ibirori byo kwizihiza umunsi w’umuganura byabereye kuri stade y’Akarere ka Nyanza Bamwe mubitabiriye uyu munsi ngarukamwaka w’umuganura wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Umuganura ni isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” babanje kuganuza abana bato biga […]
Ikibazo cy’inzara cyateje imyigaragambyo ikaze yaguyemo abantu 13 muri Nigeria

Abantu 13 baguye mu myigaragambyo ikaze yabaye muri Nigeria kuri uyu wa kane taliki ya 01 Kamena 2024 yo kwamagana ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi muri iki gihugu. Ibi bikaba byabaye mu turere twinshi tw’igihugu, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa gatanu. Umuyobozi wa Amnesty International muri Nigeria, Isa Sanusi, mu kiganiro n’abanyamakuru […]
Abagenda mu modoka rusange barasaba uburyo bwo gufasha abagira ikibazo cyo kuruka

Bamwe mu bagenzi bakoresha imodoka rusange mu bice binyuranye by’igihugu barasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kujya bafasha abantu bahura n’ibibazo byo kuruka mu gihe bari mu ngendo. Ibi babishingira ku kuba hari benshi bashobora guhura n’ingaruka z’iki kibazo kandi nta bundi buryo bwo kuzikemura Buhari. Ese umuntu agize ikibazo akakurukaho wari ugiye nko mu kizamini […]
Isiraheli yigambye kwica umuyobozi wa Hamas mu bya gisirikari

Igisirikari cya Leta ya Isiraheli cyatangaje ko muri Nyakanga cyishe umuyobozi w’Umutwe wa Hamas mu bya gisirikari, Mohammed Deif. Iby’urupfu rw’uyu muyobozi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kanama 2024, aho bivugwa ko yaguye mu bitero by’indege Isiraheli yagabye mu Ntaray a Gaza. Bitangajwe kandi nyuma y’umunsi umwe umuyobozi wa Hamas mu bya […]
Uburwayi bw’Amenyo: Impamvu, ingaruka n’uburyo bwo kwirinda

Amenyo ni kimwe mu bice by’umubiri by’ingenzi cyane kuko ariyo atuma umuntu abasha gushwanyaguza ibyo kurya mbere yo kubimira kugira ngo byoroshye igogora. N’ubwo bimeze gutya ariko, benshi bakunze kurwara amanyo ku buryo bamwe bisaba ko bayakurwa, abanda bakayahomesha n’ibindi. Uburwayi bw’amenyi bushobora guterwa n’ibintu byinshi gusa nk’uko inzobere zibivuga, ahanini kurwara amenyo bikunze guterwa […]
APR BBC yaraye ku mwanya wa mbere

Mu mukino utari woroshye, APR BBC yaraye itsinze REG BBC amanota 77-75 bituma APR ifata umwanya wa mbere by’agateganyo. Uyu mukino w’umunsi wa 19 muri Shampiyona ya Basketball, wabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Nyakanga 2024, ubera muri Lycée de Kigali aho abafana bari bakubise buzuye bamwe bakanahagarara kuko imyanya yo kwicaramo yari yashize. […]
