Isiraheli na Hezbollah ntibavuga rumwe ku rupfu rwa Fuad Shukr

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, Israel yatangaje ko yivuganye umujyanama w’umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Fuad Shukr, mu gitero cyagabwe I Beirut muri Libani. Israheli ivuga ko iki gitero cyakozwe mu rwego rwo kwihorera kubera igitero cy’ibisasu cyagabwe muri Israheli mu Karere ka Golan Heights. Ni igitero bivugwa ko cyagabwe na Hezbollah […]
REG BBC vs APR BBC: Icyo wamenya kuri aya makipe mbere y’umukino

Umukino hagati ya REG BBC na APR BBC ni umwe mu itegerejwe cyane n’abakunzi b’umukino w’amaboko wa Basketball kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Nyakanga 2024. Ni umukino uri bubere mu kibuga cy’imikino y’amaboko cya Lycée de Kigali. Ikibazo abenshi mu bakunzi ba Basketball bari kwibaza ni ‘Ese REG BBC irigaranzura APR BBC cyangwa amateka […]
Hamas yavuze ko uwihishe inyuma y’urupfu rw’umuyozi wayo azabiryozwa

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, nibwo umuyobozi w’umutwe wa Hamas mu bya politiki Ismail Haniyeh yiciwe i Tehran muri Iran. Urupfu rwe rwemejwe n’Itsinda rya gisirikare riharanira impinduramatwara muri Irani. Haniyeh yari Tehran aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran Masoud Pezeshkian ryabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 nyakanga […]
Imibare y’abagwa mu ntambara ishyamiranyije Israheli na Hamas ikomeje kwiyongera

Ejo ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, Abanyapalestine 12 baguye mu gitero cya gisirikare Isiraheli yagabye ku rwinjiriro rw’inkambi y’impunzi ya Nuseirat muri Gaza rwagati. Aba baturage 12 bishwe baza basanga abandi bagera kuri 300 bivugwa ko bishwe abandi amagana bakaburirwa irengero mu mu mujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo ya Gaza. Ni […]
Ubushinwa ku mwanya wa mbere mu kugurisha intwaro nyinshi muri Afurika

Ubushinwa bwamaze kwigaranzura Uburusiya bwari buri ku mwanya wa mbere mu kugurisha intwaro nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Izi ntwaro ahanini ziganjemo utuduge tutagira abapilote, roketi, imbunda ziremereye, imodoka z’imitamenwa, indege, imbunda nto, amasasu, misile, ibikoresho mu isanzure, radar n’ibikoresho by’intambara by’ikoranabuhanga, ziri koherezwa mu bice by’intambara nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
Muhanga: Ishuri Ahazaza ryagaragaje umusaruro mwiza mu bizamini by’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga

Ishuri ‘Ahazaza Independent School’ riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga ryongeye kugaragaza umusaruro mwiza mu bizamini mpuzamahanga by’Igifaransa bizwi nka ‘Diplôme d’Études en Langue Française (DELF)’ Ibisubizo by’uyu mwaka bigaragaza ko mu banyeshuri bitabiriye; abanyeshuri 33 bagize amanota kuva kuri 90% no hejuru yayo, 40 bagira hagati ya 80% na 89%, abanyeshuri 15 […]
Abarimu biga muri kaminuza bari mu gihirahiro kubera gahunda nzamurabushobozi mu mashuri abanza

Abarimu biga muri kaminuza zinyuranye mu gihe cy’ibiruhuko bari mu gihirahiro kuko batazi uko bazafatanya gahunda nzamurabushobozi no kwiga. Gahunda nzamurabushobozi yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi mu Rwanda (REB) hagamije kongerera ubushobozi no gutanga amahirwe ku bana batashoboye kwimuka muri uyu mwaka w’amashuri ushize. Iyi gahunda iri gushyirwa mu bikorwa ku banyeshuri bo mu mwaka […]
Abategura Imikino ya Olempike basabye imbabazi kubw’umukino wasanishijwe n’Isangira rya nyuma Yezu yagiranye n’Intumwa

Abategura imikino ya Olempike biseguye nyuma y’uko banenzwe ku gikorwa cyafashwe nko gushushanya Isangira rya Nyuma Yezu yagiranye n’Intumwa ze mbere y’uko yicwa. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2024, kibera mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino ya Olempike iri kubera mu Gihugu cy’Ubufaransa. Icyo gikorwa cyarimo abahanzi b’abagabo bambaye imyenda […]
Abanyarwanda babiri bagaragaweho ‘Monkeypox’, RBC Itanga Umuburo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka ‘Monkeypox’. RBC ivuga ko abo iyi ndwara yagaragayeho ari abasanzwe bakora ingendo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) ari naho byemezwa ko indwara yageze mu Rwanda iturutse. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo […]
ICK: Umwe mu banyeshuri yitabye Imana

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanaga 2024 nibwo humvikanye inkuru mbi ko Uzamurera Margaritte wari umunyeshuri muri ICK yitabye Imana. Uzamurera yari umunyeshuri mu Ishami ry’Uburezi muri ICK, mu mwaka wa mbere w’agashami k’Icyongereza n’Ikinyarwanda. Umuhango wo guherekeza Uzamurera wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, aho hagarutswe ku buzima […]
