Ruhango-Muhanga-Kamonyi: Barashima Perezida Kagame wabahinduriye ubuzima

Abaturage bo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi barashimira Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe mu iterambere ryabo. Ibi byagaragarijwe mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.  Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abaturage bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango. […]

Imbamutima z’abivuriza ku Bitaro bya Nyabikenke

Bamwe mu baturage bivuriza ku Bitaro bikuru bya Nyabikenke biherereye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga bakomeje gushima servisi bahabwa n’ibi bitaro ndetse no kuba barabonye aho bivuriza badakoze urugendo rurerure. By’umwihariko abavuga ibi ni abatuye mu bice by’imisozi ya Ndiza no hafi yayo mu Turere twa Kamonyi, Ngororero na Gakenke. Nzamwitakuze Marie […]

Kamonyi: Barasaba gusaranganywa amazi muri iki gihe cy’Impeshyi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu tugari twa Muganza na Kabagesera barasaba ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) muri aka Karere gusaranganya amazi mu baturage ku masaha azwi kuko muri iki gihe amazi yabuze mu mavomero rusange ndetse n’abayagurisha bakaba bayahendaho. Nk’uko bivugwa na bamwe mu baganiriye na […]

Kamonyi: Batewe impungenge n’ivumbi ryinshi riterwa n’ikorwa ry’umuhanda

Bamwe mu bakoresha umuhanda Ruyenzi-Gihara-Nkoto uherereye mu Karere ka Kamonyi batewe impungenge n’ivumbi riri kugaragara muri uyu muhanda umaze hafi umwaka ukorwa. Bamwe mu baganiriye na ICK News bagaragaza ko muri iki gihe cy’impeshyi bafite ubwoba ko ivumbi rigaraara muri uyu muhanda rishobora kubatera zimwe mu ndwara z’ubuhumekero. Banavuga kandi ko iri vumbi rishobora no […]

Isiganwa ‘Youth Race Cup’ ryakinwe ku nshuro ya 12

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kamena 2024, i Musanze habereye isiganwa ry’amagare mu bakiri bato ‘Youth Race Cup’. Iri rushanwa ryizihizaga isabukuru y’umwaka umwe ritangiye, ni ku nshuro ya 12 rikinwe kuko risanzwe rikinwa buri kwezi mu bice binyuranye by’igihugu. Kuri iyi nshuro, hitabiriye ibyiciro bitanu bitandukanye kuva kubafite imyaka cumi n’umwe (11) kugeza […]

Imbamutima za Musenyeri Balthazar uhimbaza isabukuru y’umwaka ahawe Ubwepiskopi

Tariki 17 Kamena 2023-Tariki 17 Kamena 2024, umwaka urashize Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yimitswe nk’umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi, inshingano yasimbuyeho Musenyeri Smaragde Mbonyintege wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu rwego rwo guhimbaza iyi sabukuru, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yatuye igitambo cya Misa yo gushimira Imana ikomeje kumugenda imbere mu […]

JADF Open Day: Akarere ka Ruhango kati ‘Murakoze’ ku Bafatanyabikorwa

Mu gikorwa cyo gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango ‘JADF Open Day’ kuri uyu wa 14 Kamena 2024, uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ruhango rwongeye gushimwa n’ubuyobozi bw’akarere. Agaruka ku ruhare rw’abafatanyabikorwa, Mayor Habarurema Valens yavuze ko mu ngengo y’imari izasozwa muri Kamena 2024 hiyongereyeho amafaranga angana miliyali zirindwi aturutse mu bafatanyabakorwa. Aya mafaranga […]

Kamonyi-Gacurabwenge: Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yaremewe

Muri gahunda yo gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu gihe cy’iminsi 100, kuri iki cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024, Club Sportif ya Kamonyi ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge baremeye Uwarokotse Jenoside utishoboye witwa Harerimana Marcel w’imyaka 41 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge. Amos Nsanzimana […]

Sitade Amahoro yakiniwemo bwa mbere nyuma yo kuvugururwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Kamena 2024, Sitade Amahoro yakiriye umukino wa mbere nyuma yo kuvugururwa igashyirwa ku rwego mpuzamahanga. Umukino wakiniwe bwa mbere ku Mahoro, ni umukino wahuje Ikipe y’ingabo z’u Rwanda (APR FC) na Rayon Sports. Uyu mukino wari wahawe izina ‘Umuhuro mu Mahoro’ watangiye saa Kumi n’imwe zuzuye […]

Kamonyi: Hamuritswe ifumbire iva mu bworozi bw’amasazi

Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikabikorwa riri kubera mu Karere ka Kamonyi, Ingabire Marie Cynthia ukora ubuhinzi n’ubworozi muri Kamonyi yamuritse ifumbire iva mu bworozi bw’amasazi. Mu kiganiro na ICK News, Ingabire yavuze ko amaze kwiteza imbere bitewe n’ubworozi akora bw’amasazi y’umukara ndetse n’amatungo magufi, kuko bituma abona ifumbire yifashisha mu buhinzi akora bityo umusaruro we […]