Handball: APR yegukanye igikombe cya Shampiyona

Kuri iki cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda mu mukino wa ‘Handball’ yegukanye igikombe cya Shampiyona itsinze POLICE HC ibitego 35 kuri 25. APR HC yageze ku mukino wa nyuma isezereye GICUMBI HC mu gihe POLICE HC yo yasezereye ES KIGOMA HC. Nk’uko biba biteganyijwe ko amakipe yageze ku mukino wa nyuma […]

Imyaka 5 y’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano wo mu muhanda: Ibitekerezo n’Inzitizi

Imyaka itanu irashize, Polisi y’u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge karemano buzwi nka ‘Artificial intelligence’ mu rurimi rw’icyongereza. Muri Nyakanga 2019, nibwo camera ya mbere yashyizwe i Kanzenze mu Karere ka Bugesera. Nyuma, iki gikorwa cyo gushyira Camera mu muhanda cyakomereje mu bindi […]

Vatikani yaciye Arkiyepiskopi Viganò wigeze kuba Intumwa ya Papa muri Amerika

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024, Leta ya Vatikani yatangaje ko yaciye Arkiyepiskopi Carlo Maria Viganò wigeze kuba Intumwa ya Papa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Vatikani, Arkiyepiskopi Viganò ukomoka mu Butaliyani yaciwe kubwo kubiba amacakubiri, kutagandukira imiyoborere ya Papa Fransisiko no kwitandukanya n’inyigisho za Kiliziya ndetse […]

Kwibohora30: Urugendo rwo kongera kwiyubaka mu myaka 30 ishize

Tariki 4 Nyakanya 1994 kugeza tariki 4 Nyakanga 2024, Imyaka 30 irashize u Rwanda rwibohoye nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko bigarukwaho na benshi, ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, ‘tariki 4 Nyakanga’ bigamije gushimira ubutwari bw’abasore n’inkumi baretse imiryango yabo bagatangira urugamba rwo kubohora igihugu ndetse […]

#Kwibohora30: Nyuma y’imyaka 5, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu nyuma y’imyaka itanu yari ishize batabona aka karasisi. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 04 Nyakanga 2024, bibera kuri sitade Amahoro ivuguruye nka kimwe mu bimenyetso byo kwibohora ku banyarwanda. Bamwe mu banyarwanda […]

‘Sauna’ ishyushye cyane si nziza- Menya ibishobora kwangiza udusabo tw’intanga

Mu gihe benshi bakunda gusohokera no kwinezereza mu mazu azwi nka ‘Sauna’, abashakashatsi baragira inama abantu kwitondera gukoresha sauna ishyushye cyane kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwabo, by’umwihariko ku dusabo tw’intanga. Ubu bushakashatsi bwerekana ko ubushyuhe bwinshi bushobora kugabanya imikorere myiza y’udusabo tw’intanga, bikaba byanatera ingorane ku myororokere. Mu kiganiro Dr. David Mwesigye […]

Muhanga-Rongi: Batangiye kubyaza umusaruro amashanyarazi bahawe

Nyuma y’amezi atandatu bahawe umuriro, bamwe mu baturage bo mu Mudugugu wa Fumbwe, Akagali ka Gasagara, Umurenge wa Rongi ho mu Karere ka Muhanga bavuga ko kuri ubu batangiye kwiteza imbere bifashishije umuriro bahawe. Ndahayo Pascal ufite ibyuma bitatu bisya ibinyampeke avuga ko kubona umuriro w’amashanyarazi byamufunguriye amarembo y’iterambere kuko ubu yatangiye kwakira amafaranga aturutse […]

Ibyaranze umukino wo gufungura Sitade Amahoro

Kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Nyakanga 2024 nibwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro sitade Amahoro yari imaze imyaka ibiri iri kuvugururwa. Ibirori byo gutaha ku mugaragaro iyi sitade byahujwe n’umukino warangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR FC) itsinze ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police FC) igitego 1-0. Gutaha Sitade Amahoro […]

TTC Muramba na ADEC Ruhanga basobanuriwe byinshi kuri ICK

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 29 Kamena 2024, abanyeshuri mu mu mashuri yisumbuye ‘TTC Muramba na ADEC Ruhanga’ yo mu Karere ka Ngororero basobanuriwe byinshi ku mashami bashobora kwiga muri ICK mu gihe bazaba basoje amashuri yisumbuye. Ibi byakozwe muri gahunda Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryihaye yo gusanga abanyeshuri mu bigo bigamo kugira […]

Handball-Playoff: APR na Police zigiye gucakiranira ku mukino wa nyuma

 Ikipe y’ingabo z’u Rwanda n’iya polisi y’u Rwanda mu mukino wa Handball zatsindiye guhurira ku mukino wa nyuma mu mikino ya playoff. Imikino yo kwishakamo ikipe izatwara igikombe yabereye i Kimisagara kuri uyu wa 28 Kamena 2024. Police HC yageze ku mukino wa nyuma itsinze ES Kigoma HC ibitego 42-26 mu gihe APR HC yo […]