Abanya-Kenya batanze umwitangirizwa muri ‘Kigali International Peace Marathon’

Abakinnyi b’umukino wo gusiganwa ku maguro bo mu gihugu cya Kenya bagaragaje imbaraga mu isiganwa mpuzamahanga rya Kigali ‘Kigali International Peace Marathon’ kuko batsindiye hafi imyanya ya mbere yose. Iri siganwa ryari ribaye ku nshuro ya 19, ryitabiriwe n’abantu ibihumbi 10,183, ari na wo mubare munini w’abaryitabiriye kuva ryatangira muri 2005. Mu byiciro bitatu […]
Minisitiri Twagirayezu yashimye uruhare rwa Kiliziya mu burezi

Minisitiri w’Uburezi, Hon. Twagirayezu Gaspard arashima uruhare rwaKiliziya Gatolika mu guteza imbere uburezi bufite ireme ku bana b’u Rwanda. Ibi yabivugiye mu birori byo gusoza icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’Arikidiyosezi ya Kigali no guhimbaza Yubile y’Imyaka 50 ishuri rya Lycée de Kigali rimaze rishinzwe. Ni ibirori byabimburiwe n’igitambo cya Misa yayobowe na Antoni Kardinali […]
Urubyiruko ruributswa ko arirwo ruzandika amateka y’indi myaka 30

Ubwo yari mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024, Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko arirwo ruzandika amateka y’indi myaka 30 iri imbere. Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ ryari ribaye ku nshuro yaryo ya kane, ryabereye mu Intare Arena ryitabirwa n’urubyiruko rusaga 1,500 rwari rwaturutse hirya no hino mu gihugu […]
Uburezi Gatolika: Urubyiruko rurasabwa kugendera kure ibiyobyabwenge

Mu birori byo gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gatolika, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2024, abanyeshuri bongeye gukangurirwa kugendera kure ibiyobyabwenge n’ingeso mbi z’ubusambanyi ahubwo bagakangukira gukusha ishuri. Ibi byagarutsweho na Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare ari nawe Perezida w’Ibiro by’Abepiskopi bishinzwe uburezi. Musenyeri Rukamba ati “Muri iki gihe, urubyiruko rurishora […]
Icyumweru cy’Uburezi Gatolika cyasorejwe i Kabgayi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Kamena 2024, muri Stade y’Akarere ka Muhanga habereye ibirori byo gusoza umwaka w’Uburezi Gatolika 2023-2024 ku rwego rw’Igihugu. Ni ibirori byari byitabiriwe n’Abepiskopi Gatolika batandatu, Bwana Gatabazi Pascal wari uhagarariye Ministeri y’Uburezi, abayobozi b’uturere twa Muhanga na Ruhango, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyeshuri bari baturutse muri Diyosezi zitandukanye n’abandi. […]
Abarenga 6900 bamaze kwiyandikisha mu bazitabira isiganwa ‘Kigali International Peace Marathon’

Mu gihe habura iminsi itageze kuri itatu ngo isiganwa Kigali International Peace Marathon’ ritangire, Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF) buratangaza ko abantu ibihumbi 6991 bo mu bihugu 34 aribo bamaze kwiyandikisha ngo bazitabire iri rushanwa. Iri rushanwa riteganyijwe ku Cyumweru, tariki 9 Kamena 2024, ryateguwe na RAF ku bufatanye na Ministeri ya Siporo mu Rwanda. […]
Urubyiruko rukomeje gutanga umusanzu mu iterambere rya Muhanga

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024, urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwagaragaje umusanzu rukomeje gutanga mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga. Ibi byagaragarijwe mu nama ngarukamwaka y’Inteko rusange y’inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Muhanga. Uretse urubyiruko ruhagarariye urundi mu nzego zinyuranye, iyi nama yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline, Umuyobozi […]
Nyamagabe-Kibirizi: Barashima ko hari icyakozwe ku buke bw’abaforomo

Nyuma y’amezi arenga ane yari ashize Ikigonderabuzima cya Kibirizi gifite abaforomo batarenze batatu, kuri ubu abahivuriza barashima ko hari icyakozwe kuri icyo kibazo. Nyuma yo kwiyongera k’umubare w’abaforomo, abaturage bahamya ko kuri ubu imitangire serivisi isigaye yihuta kurusha uko byari bimeze mbere. Ntirenganya Aimable utuye hafi y’ikigonderabuzima ashima ubuyobozi bw’akarere bwabatekerejeho bukongera umubare w’abaforomo bakava […]
Rutsiro FC yongeye kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Ikipe y’umupira w’amaguru ‘Rutsiro FC’ ibarizwa mu Karere ka Rutsiro yongeye kugaruka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda. Iyi kipe yabigezeho kuri uyu wa Gatatu, tariki 5 Kamena 2024, nyuma yo gutsinda ikipe ya AS Muhanga ibitego 2-0, mu mukino ubanziriza uwa nyuma mu mikino ya kamarampaka. Ni mu mukino wabereye kuri sitade […]
Muhanga: Urubyiruko ruri guhugurwa ku kwirinda inda zidateganyijwe

Kuva ku wa Mbere, tariki 3 Kamena 2024, abahagarariye urubyiruko rwo mu Mirenge ya Nyamabuye, Nyarusange na Shyogwe batangiye amahugurwa y’iminsi itanu ku kwirinda inda zidateganyijwe na SIDA bikomeje kugaragara mu bangavu. Rugemintwaza Fredy uyobora urubyiruko mu Karere ka Muhanga avuga ko bahisemo guhugura abo mu mirenge ya Nyamabuye, Shyogwe na Nyarusange kuko ariho […]
