Muhanga: Abafite ubumuga bashyiriweho uburyo bwo kugaragaza impano

Kuri uyu wa Kane, Tariki 16 Gicurasi 2024 mu Karere ka Muhanga hatangijwe umushinga ‘Ubufatanye Program” uzafasha abafite kugaragaza no gukuza impano zabo ahanini binyuze mu gukina ikinamico. Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Urunana, Bwana Gahenda George, uyu mushinga ugamije kugaragaza no gukuraho inzitizi abafite ubumuga bagihura nazo no gufasha abafite ubumuga kugaragaza impano zabo binyuze mu […]
Muhanga-Nyarusange: Bahangayikishijwe n’itenguka ry’umuhanda werekeza ku mashuri y’i Gasharu

Abaturage bo mu Kagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange ho mu Karere ka Muhanga bahangayikishijwe n’itenguka ry’umuhanda werekeza ku Kigo cy’amashuri abanza cya Gasharu. Abaturage baganiriye na ICK News bavuga ko itenguka ry’uyu muhanda ryatewe n’amazi menshi ava mu muhanda uhuza Imirenge ya Nyarusange na Mushishiro. Bavuga ko mu ikorwa ry’umuhanda uhuza Imirenge ya Nyarusange […]
Menya Indwara z’amaso zibasiye Umuryango Nyarwanda

Ku wa Kabiri tariki 14 Gicurasi nibwo byamenyekanye ko abaraperi barimo Bull Dogg na P Fla na bo bafashwe n’indwara y’amaso y’amarundi ubusanzwe yitwa ‘Conjonctivite virale’ iterwa n’agakoko kitwa ‘Adenovirus’ Iyi nkuru yatangajwe na Igihe.com yavugaga ko ari nyuma y’aho Pacson na we yari aherutse gukira ayo maso y’amarundi. Nyuma yo kubona ko indwara z’amaso […]
Kayonza: Bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo

Abaturage bo mu Kagari ka Rurambi, mu Murenge wa Nyamirama ho mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’abujura bw’amatungo bukorwa nijoro. Ni ibibazo bagaragarije umunyamakuru wa ICK News muri izi mpera z’icyumweru tariki 11 Gicurasi 2024, aho bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura bw’amatungo yinganjemo inka bityo bakaba basaba ubuyobozi gukaza umutekano w’amatungo yabo nk’uko MUKANSABE […]
Kabgayi: Abanyeshuri n’ababyeyi baributswa inshingano zabo

Kuri iki Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024 abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye by’umwihariko abiga muri Kigo cy’amashuri cyisunze Mutagatifu Mariya Umwamikazi ‘College Sainte Marie Reine’ bongeye kwibutswa ko badakwiriye gukorera ku jisho ahubwo bo ubwabo bakamenya ko bafite inshingano nyinshi zo kuzuza. Ibi byagarutsweho mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Mariya Umwamikazi wisunzwe […]
Kwibuka30: Umwihariko wa Bisesero yiciwemo abasaga ibihumbi 50

Ku wa Kane, tariki 9 Mata 2024, itsinda ry’abanyeshuri bahagarariye abandi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero risobanurirwa byinshi ku mwihariko wa Bisesero n’Abasesero baranzwe no kwirwanaho mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko byasobanuwe na Bwana Musinguzi Emmy, umukozi w’uru Rwibutso akaba n’umunyamateka, igice kinini […]
Kamonyi-Ngamba: Batanu bapfiriye mu kirombe

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Gicurasi 2024, abantu batanu muri 15 baguye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Mudugudu wa Gatwa, Akagari ka Kazirabonde ho mu Murenge wa Ngamba. Abaguye muri iki kirombe cya Cooperative COMIKA icukura amabuye y’agaciro muri uyu murenge, bari kumwe na bagenzi babo mu gikorwa […]
Abarerewe mu Iseminari nto ya Kabgayi barifuzwaho uruhare mu iterambere

Mu birori byo guhimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Leon wisunzwe na Seminari nto ya Kabgayi, abarerewe muri iyi seminari bongeye gusabwa umusanzu mu iterambere ry’iyi seminari. Ibirori byo guhimbaza uyu munsi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Gicurasi 2024 bibanzirizwa n’igitambo cya Misa cyatuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa ari kumwe […]
Abanyeshuri biga Itangazamakuru muri ICK basuye RBA na The New Times

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Gicurasi 2024, itsinda ry’abanyeshuri 39 biga itangazamakuru mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bagiriye urugendoshuri mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’ikinyamakuru cyandika mu rurimi rw’Icyongereza ‘The New Times’ Uru rugendoshuri rubaye ku nshuro ya gatanu, rwari rugamije gufasha abanyeshuri ba ICK kurushaho kumenya uko umwuga w’itangazamakuru ukorwa […]
Ngororero: Abafatanyabikorwa barashimirwa uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’akarere

Ubwo hasozwaga imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’akarere bibumbiye hamwe ‘JADF-Isangano’, ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba n’ubw’Akarere ka Ngororero bwashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororero. Iri murikabikorwa ry’iminsi itatu ryasojwe kuri uyu wa 9 Gicurasi 2024, ryitabiriwe na ba rwiyemezamirimo, abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye. Mu butumwa bwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence yashimiye ibimaze […]
