Ikorwa ry’umuhanda Runda-Gihara-Nkoto ribangamiye ubuhahirane

Amazi menshi aturuka mu muhanda mushya Runda-Gihara-Nkoto uri gukorwa akomeje kwangiza agahanda kifashishwa n’abatuye mu Kagari ka Kabagesera ho muri Runda bagana mu isanteri ya Nkoto n’ahandi. Abaturage bavuga ko kugeza ubu batari bumva impamvu bayoborwaho amazi ubuyobozi ntibugire icyo bukora kandi ari ibintu bigaragarira buri wese. Ibi nibyo baheraho basaba ubuvugizi kugira ngo babone […]

Nyamagabe-Kibumbwe: Kuba nta muriro bituma batabona ubumenyingiro kuri mudasobwa

Abanyeshuri biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kinyana, mu Murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe bafite ikibazo cyo kuba ishuri ryabo nta muriro w’amashanyarizi rigira ku buryo badashobora kubona ubumenyingiro kuri mudasobwa. Aba banyeshuri bavuga ko batumva impamvu ishuri bigaho nta muriro rigira kandi unyura hejuru y’inyubako z’ishuri. Anne Marie Christina, umunyeshuri wiga kuri iri […]

Kamonyi: Nyuma y’igihe warangiritse, Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri watangiye gukorwa

Kuri uyu wa kabiri taliki 07 Gicurasi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwatangije ku mugaragaro imirimo yo gukora Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri wari umaze igihe waravugishije abatari bacye bitewe nuko wari warangiritse cyane. Mu Isanteri ya Rugobagoba aho uyu muhanda uhurira na Kaburimbo niho habereye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikorwa ry’Umuhanda Rugobagoba-Mukunguri wari warangiritse ku buryo bukomeye […]

Perezida Kagame yaganirije Urubyiruko rw’Abakorerabushake

None tariki 7 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame yaganirije urubyiruko rw’abakorerabushake rwari rwakoraniye mu nyubako y’imyidagaduro izwi nka ‘BK Arena’ mu rwego rwo guhimbaza isabukuru y’imyaka icumi bamaze bakora ibikorwa binyuranye by’ubukorerabushake no kwishimira ibikorwa byabo muri iyo myaka. Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yashimiye uru rubyiruko kubw’ibikorwa byiza rukomeje gukora kandi biteza imbere igihugu […]

Uburyo warinda amaso yawe muri iyi si y’ikoranabuhanga- Muganga w’amaso aratanga inama 

Kugeza ubu, ijisho ni urugingo rudasimburwa. Iyi ni impamvu nyamukuru buri muntu akwiriye kurinda amaso ye mu buryo bwose bushoboka kuko gutakaza ijisho ni ugutakaza ukubona. Kwangirika kw’amaso bishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni, mudasobwa n’ibindi.  Ariko se ko turi mu isi aho akazi kenshi gasigaye gakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, wabigenza gute ngo […]

Kabgayi: Musenyeri Balthazar arasaba ko abakozi bateganyirizwa amahugurwa ahoraho

Mu birori byo guhimbaza umunsi Mpuzamahanga w’umurimo ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi w’iyi diyosezi yasabye ko abakozi bakora muri servisi zinyuranye bakwiriye kujya bagenerwa amahugurwa ahoraho mu rwego rwo kujyanisha ubumenyi bwabo n’igihe. Muri ibi birori byabereye mu busitani bwa Hotel St Andre Kabgayi, tariki ya 1 Gicurasi 2024, Musenyeri […]

Ruhango: Imibiri 69 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro

Kuri iki cyumweru, tariki 5 Gicurasi 2024 ku Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 69 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imibiri yashyinguwe ni iyakuwe mu bice binyuranye bigize Akarere ka Ruhango harimo iyakuwe mu Murenge wa Byimana, Rwinyana, no mu Kabagari. Uyu muhango wabereye mu murenge wa Ruhango witabiriwe abantu banyuranye […]

Umurenge Kagame Cup: Rubengera yegukanye igikombe

Ku bitego 2-0, Ikipe y’umurenge wa Rubengera yari ihagarariye akarere ka Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba yegukanye igikombe mu marushanwa ”Umurenge Kagame Cup” itsinze ikipe y’Umurenge wa Kimonyi yari ihagarariye akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.   Imikino ya nyuma y’iri rushanwa yasorejwe mu karere ka Rubavu kuri iki cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024, aho mu […]

Imbogamizi z’abanyamakuru mu gutara no gutangaza inkuru ku bidukikije n’ihindagurika ry’ikirere

Mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisansure bw’Itangazamakuru mu Rwanda, abanyamakuru bagaragaje imbogamizi zinyuranye zituma badatara cyangwa ngo batangaze inkuru ku ihindagurika ry’ikirere n’ibidukikije mu buryo bufatika. Kwizihiza uyu munsi mu Rwanda byabereye i Kigali kuri uyu wa 3 Gicurasi 2024. Mu mbwirwaruhame n’ibiganiro byatangiwe mu kwizihiza uyu munsi, byagaragaye ko abanditsi bakuru mu binyamakuru binyuranye batagaragaje […]

Kamonyi: Nta wagiriye ikibazo mu kurohama kw’Imbangukiragutabara yaraye mu mugezi

Ejo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2024, Imbangukiragutabara ifite ibirango bya GP 175 B yari ivanye umurwayi ku Kigonderabuzima cya Kabuga imujyanye ku Bitaro bya Remera Rukoma yakoze impanuka irohama mu mugezi witwa Icyogo. Iyi mbangukiragutabara yari itwawe na Ndayambaje Francois, Umurwayi witwa Ganza Gift w’Umwaka 1 n’amezi 6 ndetse n’Umuganga witwa Uwizeyimana […]