Kwibuka30: Umuryango mugari wa ICK wibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryifatanyije n’Abanyarwanda n’isi yose mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabimburiwe no kunamira ndetse no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 12000 y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma […]

SACCO ya Ngamba n’iya Kayenzi zahawe iminsi itatu yo kuba zatanze Miliyoni 170 yagenewe kwimura abaturage

Ministeri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi barasaba SACCO z’Imirenge ya Ngamba na Kayenzi kuba zamaze kwishyura amafaranga y’abaturage asaga Miliyoni 170 zifite kuri konti kandi ari ay’abaturage bishyuwe muri gahunda yo kubimura ngo bave mu nkengero za Nyabarongo kuko aho batuye hagomba gukoreshwa n’iyubakwa ry’Urugomero rwa Nyabarongo II. Ibi byasabwe kuri uyu […]

Menya byinshi ku bwandu bw’amaraso (Blood Infection) n’uko wakwirinda ubu burwayi

Ushobora kuba wararwaye, wararwaje cyangwa warumvise uburwayi bw’ubwandu bw’amaraso ‘blood infection’ gusa kugeza n’ubu ukaba udasobanukiwe bihagije iby’ubu burwayi. Mu gusubiza icyo Kibazo, ICK News yaganiriye na Dr. Kwizera Didier, Umuganga mu bitaro by’Akarere bya Rwinkwavu agaragaza amakuru y’ibanze ku bwandu bw’amaraso. Dr. Kwizera avuga ko ubu burwayi buterwa no kuba hari mikorobe yinjiye mu […]

Kubaka Nyabarongo II bitangiye kwangiza ibyabo kandi batarishyurwa ngo babone uko bimuka

Abaturage baturiye inkengero z’Umugezi wa Nyabarongo baratabaza ubuyobozi bw’inzego zibishinzwe nyuma yo gusenyerwa n’amazi ya Nyabarongo yaturutse ku mirimo yo kubaka Urugomero rwa Nyabarongo II. Abatabaza ni abaturage batuye mu Tugari twa Cubi na Kirwa two mu Murenge wa Kayenzi ho muri Kamonyi bavuga ko mu mwaka wa 2023 babariwe agaciro k’imitungo yabo kugira ngo […]

Kabgayi: Barasabwa kurangwa n’Ubutwari, Ubumwe n’Ubufatanye

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa arasaba abakorera muri serivisi zinyuranye zigize iyi diyosezi kurangwa n’Ubutwari, Ubumwe n’Ubufatanye. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Gicurasi 2024, mu birori byo guhimbaza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi. Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa […]

Kwibuka30: Manizabayo Eric yegukanye ‘Race to Remember 2024’

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024, Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo yegukanye isiganwa ry’amagare ‘Race to Remember’ ryateguwe na Ferwacy mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Manizabayo Eric yegukanye iri siganwa mu cyiciro cy’abagabo mu gihe mu cyiciro cy’abagore, isiganwa ryegukanwe na Mwamikazi Djamila. Mu cyiciro […]

Nyanza: Barasaba ko ‘umusada’ w’abaganga ba CHUB wajya utangwa kenshi

Abagana ndetse n’abivuriza mu bitaro bikuru by’Akarere ka Nyanza barasaba ko serivisi z’ubuvuzi bari guhabwa n’abaganga baturutse mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda by’i Butare (CHUB) zaba izi gihe kirekire. Izi servisi z’ubuvuzi mu bitaro bya Nyanza ziri gutangwa kuva tariki 19 Mata 2024, mu rwego rwo korohereza abarwayi bo mu karere ka Nyanza […]

Abasaleziyani bungutse amaboko mu cyiciro cy’Abalayiki

Kuri iki cyumweru, tariki ya 28 Mata 2024, Padiri Pierre Celestin Ngoboka uyobora umuryango w’Abasaleziyani mu karere k’ibiyaga bigari ‘u Rwanda, Uburundi na Uganda’ yakiriye amasezerano y’abalayiki biyemeje kwinjira muri uyu muryango. Umuhango wo kwakira aya masezerano wabereye i Ruli ahazwi nko kuri Don Bosco, muri Diyosezi ya Kabgayi, wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyari cyitabiriwe […]

Menya ‘Glaucoma’: Indwara y’amaso itera ubuhumyi bwa burundu

Abantu benshi bavuga ko guhuma burundu warigeze kubona kiri mu bintu bibi ndetse bigira ingaruka ku mibereho y’uwatakaje ukubona. Impamvu zo guhuma warigeze kubona ni nyinshi gusa imwe muri zo ni indwara yitwa ‘Glaucoma’ ikunze kwitwa ‘Umujura wa Bucece’ kuko ari indwara umuntu arwara ntabimenye akazisanga igeze aho ishobora kumutera ubuhumyi bwa burundu. Mu kiganiro […]