Kamonyi-Nyamiyaga: Mutwarasibo arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 13

Umugabo witwa Nzikobankunda Sylvain, ufite imyaka 50 wari Mutwarasibo mu Mudugudu wa Nyabubare ho mu Kagari ka Mukinga, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure. Umwana bikekwa ko yasambanyijwe na Nzikobankunda, afite imyaka 13. Amakuru kuri iki cyaha yagiye hanze mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 12 […]

Mbere yo kuba umunyamakuru, umuntu abanza kuba umuturage-Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yibukije abanyamakuru ko mbere yo kuba umunyamakuru, umuntu abanza kuba umuturage w’igihugu. Ibi Minisitiri yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Mata 2024, ubwo hibukwaga abanyamakuru bahoze ari aba ORINFOR ndetse n’abandi banyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu k’Itangazamakuru […]

Abanyapolitiki baributswa kudashyira inyungu zabo hejuru y’Ubumwe bw’Abanyarwanda

Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier yibukije abagize imitwe ya politiki n’abanyapolitiki ku giti cyabo, ko bafite inshingano yo gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ibi yabivugiye ku Rwibutso rwa Rebero, kuri uyu wa Gatandatu, tariki 13 Mata 2024, , mu muhango wo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka […]

Ibyavuye mu bushakashatsi ku banyapolitiki 9 biyongereye ku basanzwe bibukirwa i Rebero

Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku banyapolitiki ikenda biyongereye kuri 12 basanzwe bibukirwa ku Rwibutso rwa Rebero. Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mata 2024, mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no Kwibuka abanyapolitiki barwanyije Jenoside n’ingengabitekerezo yayo baruhukiye ku Rwubutso rwa Rebero. Nk’uko byatangajwe […]

Ngoma: Barasaba ko kurangiza kubaka Urwibutso rwa Zaza byakwihutishwa

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma barasaba ubuyobozi bw’Akarere ko ibikorwa bibura kugira ngo Urwibutso rwa Zaza rwuzure byakwihutishwa. Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, Madamu Mukarugamba Jacqueline ndetse na Bwana Nzaramba Deo uyobora Umuryango ‘Turiho Zaza Ntukazime (TUZA)’ Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 12 Mata 2024, mu gikorwa […]

Kamonyi-Rugarika: Hamuritswe Ikimenyetso cy’Amateka ya Jenoside

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rugalika ho mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatanu taliki ya 12 Mata 2024, hamuritswe ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi bije nyuma y’igihe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza ko ahantu henshi hafite amateka aremereye [nko kuba hariciwe Abatutsi […]

Kwibuka30: Uko Mukanubaha yavuye mu maboko y’Urupfu

Mu ijoro ryo Kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro, Yvonne Mukanubaha yasobanuye inzira y’umusaraba banyuze kuva ahahoze ETO [ubu ni muri IPRC Kigali] kugera I Nyanza ya Kicukiro. Ubuhamya bwa Mukanubaha yabutanze tariki ya 11 Mata 2024, mu Ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyanza ya Kicukiro, aho abari […]

Urugendo rw’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi mu myaka 30 ishize

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzego n’ibigo binyuranye mu Rwanda byatangiye urugendo rushya rwo kongera kwiyubaka bihereye ku busa kuko u Rwanda rwari rwasenyunyutse mu nzego zose. Urwego rw’ubuzima ni rumwe mu ziyubatse kugeza aho mu Rwanda hatangirwa ubuvuzi buteye imbere burimo kubaga indwara zinyuranye ndetse kugeza no kubuvuzi bwa Kanseri. Muri uko […]

Muhanga: Hagiye kubakwa ikimenyetso kiriho amazina y’abarenga 300 biciwe i Ntarabana bakajugunywa muri Nyabarongo

None ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata 2024, Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bufatanyije na Diyosezi ya Kabgayi bashyize ibuye ry’Ifatizo ahazubakwa ikimenyetso (Monument) kiriho amazina y’Abatutsi barenga 300 biciwe kuri Paruwasi ya Ntarabana bakajugunywa muri Nyabarongo ndetse imibiri yabo ikaba itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Iki gikorwa cyayobowe na Depite Barthelemy Kalinijabo wari umushyitsi […]

Depite Mukabalisa arasaba urubyiruko kudaha icyuho abashaka kwangiza ibyagezweho

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yibukije urubyiruko kuzirikana ku kiguzi cyatanzwe kugira ngo rube rufite igihugu kizima buryo ko rukwiye kwirinda guha icyuho abashaka kwangiza ibyagezweho. Ibi yabitangaje ku wa 11 Mata 2024, mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ku itariki nk’iyo mu 1994, bakuwe muri ETO Kicukiro aho bari bahungiye […]