Amafoto: Diyosezi ya Kabgayi yatashye inyubako nshya y’Ishuri rya St André Gitarama

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Mata 2024, Diyosezi ya Kabgayi yatashye inyubako nshya y’ikigo cy’amashuri cyisunze Mutagatifu Andereya Gitarama. Umuhango wo gutaha iyi nyubako wabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Witabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice […]

Inama za RBC ku kwirinda kurumwa na Sikorupiyo ifite ubumara bwica

Mu butumwa bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyanyujije ku rubuga rwa X, cyongeye kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kwirinda agasimba kitwa Indyanishamurizo (Sikorupiyo) kuko kurumwa na ko bishobora kugira ingaruka zirimo no gupfa. Muri ubwo butumwa bwatangajwe none tariki ya 18 Mata 2024, hagaragaramo ko Indyanishamurizo ari agasimba gato ko mu muryango w’ibinyamushongo, kagaragazwa n’umurizo wihariye […]

Urubyiruko ruributswa ko rwifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu

Mu mahugurwa y’iminsi ibiri y’icyiciro cya kane cy’umushinga wo kwimakaza Ubunyarwanda mu rubyiruko rwo mu mashuri Makuru na Kaminuza, “Ndi Umunyarwanda Integration Project”, urubyiruko rwongeye kwibutswa ko rwifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo bikibangamiye igihugu. Ibi byavuzwe n’Intwararumuri Domitilla Mukantaganzwa watangije aya mahugurwa kuri site y’Umujyi wa Kigali, mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, […]

Menya imikoranire y’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi n’ibindi bitaro mu Rwanda

Hashize imyaka irenga mirongo itatu, Ibitaro by’icyitegererezo mu bucuzi bw’amaso bya Kabgayi bitanga ubuvuzi n’ubujyanama byerekeye amaso. Mu Kiganiro yagiranye na ICK News Dr. Theophile Tuyisabe, Umuyobozi w’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi, yasobanuye uburyo butatu bw’ibanze bukoreshwa mu mikoranire hagati yabyo n’ibindi bitaro mu Rwanda mu kugeza servisi zabo mu gihugu hose. Asobanura uburyo bwa mbere […]

Umunyemari Rujugiro yitabye Imana: Bimwe mu byo wamenya ku buzima bwe

Umunyemari w’Umunyarwanda Tribert Rujugiro Ayabatwa, wari umaze imyaka yarahunze u Rwanda, yitabye Imana ku myaka 82. Inkuru y’urupfu rwa Ayabatwa Tribert Rujugiro yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki 17 Mata, 2024. Kugeza ubu, icyo Rujugiro yaba yazize ntikiramenyekana kuko BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu banyamategeko ba […]

Gatsibo: Bahangayikishijwe no kutagira amatara yo ku muhanda

Abaturage bo mu gice cya Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’umutekano muke ushobora guterwa no kuba imihanda yo muri aka gace itagira amatara. Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News bagaragaza impungenge zo kuba bakwibwa cyane cyane mu masaha ya nijoro kuko abajura bakunze kwitwikira umwijima bakaba bagirira nabi abantu bakoresha imihanda yo […]

Tariki 15 Mata 1994: Umunsi utazibagirana i Runda na Gihara

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo avuga ko tariki ya 15 Mata 1994 ari umunsi utazibagirana ku Batutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Gihara kuko bishwe urw’agashinyaguro. Ibi yabitangarije mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyo ku rwego rw’Umurenge wa Runda cyari cyitabiriwe n’abantu banyuranye […]

Impamvu y’izina ‘Ndeka Undorere’, Indirimbo nshya ya Bonhomme

Umuhanzi Bonhomme umenyerewe cyane mu ndirimbo zo Kwibuka yasobanuye impamvu yise indirimbo ye nshya ‘Ndeka undorere’ Ibisobanuro kuri iyi ndirimbo yabitangiye mu Karere ka Kamonyi tariki ya 12 Mata 2024 ubwo abatuye Umurenge wa Rugarika bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.   Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka ‘Bonhomme’ avuga ko […]

Inzira y’inzitane ku muryango wa Ngulinzira, Umunyapolitiki wazize kurwanya Jenoside

Mu gikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no Kwibuka abanyapolitiki bishwe bazize kurwanya ivanguramoko na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abana b’umunyapolitiki Ngulinzira bagaragaje inzira y’inzitane banyuzemo kubera ko ise yari yaritandukanyije na politiki mbi y’ivangura. Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mata 2024, kibera ku Rwibutso rwa Rebero ari naho hibukirwa […]