Menya umumaro w’intozi, imibu, imiswa inzuki n’utundi dukoko mu buzima bwa muntu

Ni kenshi abantu bafata umwanya bakica udukoko tunyuranye [bifashishije imiti yabugenewe se cyangwa ubundi buryo] bitewe n’ingaruka zinyuranye dutera ku buzima bwa muntu. Tumwe mu dukoko dukunze kwicwa cyane kubera ingaruka zatwo harimo nk’imibu, amasazi, intozi, imiswa, n’utundi.    Uretse ingaruka zatwo, hari umumaro uva kuri utwo dukoko ku buzima bwa muntu nk’uko bigarukwaho na […]

Abanyeshuri 20 ba ICK na UR batangiye amahugurwa ku buringanire n’ubwuzuzanye

Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Mata 2024, abanyeshuri 10 bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) n’abandi 10 bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), ishami ryayo rya Huye bari mu Karere ka Muhanga mu mahugurwa y’iminsi ine ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Aya mahugurwa ari guhabwa abanyeshuri biga itangazamakuru, yateguwe na Rwanda Media […]

Bassirou Diomaye Diakhar Faye  Perezida mushya wa Senegale ni Muntu ki

Diomaye Diakhar Faye Ubu ni perezida w’igihugu cya Senegale, Ku myaka ye 44 niwe muperezida wa mbere mu mateka y’iki gihugu utsinze amatora mu cyiciro cyambere akiri muto kuko yavutse mu mwaka wa 1980 kuri 25 March kuburyo butunguranye kuri iyi tariki ya yageze yabaye umukuru w’igihugu bivuze ko yizihije isabukuru y’amavuko anizihiza insinzi ye […]

Muhanga: Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 30 yasanzwe yimanitse mu mugozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Werurwe 2024, mu Karere ka Muhanga, Umurenge wa Nyamabuye, Akagali ka Gifumba, Umudugudu wa Rugarama aho benshi bakunze kwita mu isi ya cyenda, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Niyomugabo Bosco wari usanzwe ukora akazi ko gutwara imizigo yasanzwe iwe mu nzu yimanitse hejuru […]

ICK yakiriye abanyeshuri 162 bazarihirwa na Ministeri y’Ubuzima

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Werurwe 2024, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryakiriye abanyeshuri 162 bashya bahawe buruse na Ministeri y’Ubuzima (MINISANTE) zo kwiga amashami y’Ubuforomo n’Ububyaza muri ICK. Aba banyeshuri bahawe buruse muri gahunda ya ya Leta y’u Rwanda ya 4×4 aho Leta yifuza ko mu gihe cy’imyaka ine umubare w’ […]

Kibangu: Barakangurirwa guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere

Abakristu ba Paruwasi Gatolika ya Kibangu barakangurirwa guteganya imbyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere kuko ari uburyo bwizewe kandi bukorwa mu bwumvikane bw’abashakanye. Ibi babisabwe na Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi, mu bukangurambaga bwahabereye tariki ya 21 Werurwe 2024 aho imiryango yigishijwe ku gukoresha ubu buryo. Françoise Umubyeyi, Umukozi muri Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi akangurira […]

Nyanza-mu Rukari: Hamuritswe Inyambo ku nshuro ya mbere

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 23 Werurwe 2024, i Nyanza mu Rukari hamuritswe inka z’inyambo zifite amateka akomeye mu muco Nyarwanda. Uyu muhango wiswe ‘The Inyambo Parade Festival’ wari ubaye ku nshuro ya mbere, witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Madamu Alice Kayitesi uyobora Intara y’Amajyepfo, Bwana Erasme Ntazinda uyobora akarere ka Nyanza, Amb. Robert Masozera, Intebe […]

Ibyo wa menya kuri APR BBC na Patriots BBC zigiye kwesurana zinganya amanota

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2024, hateganyijwe umukino ukomeye muri BasketBall aho APR BBC na PATRIOTS BBC ziri bucakiranire Lycée de Kigali (LDK). Uyu mukino w’umunsi wa 18 biteganyijwe ko utangira saa Moya z’ijoro, utegerejwe na benshi  kuko aya makipe yakomeje kugenda yiyubaka kandi afite amateka muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda. Patriots BBC […]

Buruse 500, inzira iganisha ku gukemura ikibazo cy’ubuke bw’ababyaza mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe 2024, hamuritswe ku mugaragaro buruse 500 zahawe abanyeshuri biga porogaramu y’Ububyaza muri kaminuza eshatu zigenga zo mu Rwanda. Umuhango wo kumurika izi buruse wabereyeEast African Christian College iherereye i Masaka. Izi buruse zahawe abanyeshuri bo mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Kibogora polytechnic na East African […]