Uwahiritse ubutegetsi muri Syria arashaka gukorana n’u Burusiya

Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba Hayat Tahrir al-Sham (HTS), Abu Mohammed al-Julani, yatangaje ko Syria ishobora kugirana umubano mwiza n’u Burusiya mu gihe haba habayeho ubwumvikane n’imikoranire hagati y’impande zombi. Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu cya Syria, kuri uyu wa wa 14 Ukuboza 2024, nyuma y’uko uyu mutwe ufashe ubutegetsi bwa Syria ku wa 8 […]

ABC News yemeye kwishyura Trump miliyoni 15$ nyuma yo kumutangazaho amakuru y’ibinyoma

Ikinyamakuru cya ABC News cyo muri Amerika cyemeye kwishyura miliyoni 15 z’Amadorali Donald Trump nyuma yo gutsindwa urubanza rw’ikirego yari yatanze avuga ko umunyamakuru wacyo yamutangajeho amakuru y’ibinyoma. Ibi ABC News yabyemereye urukiko ku wa 14 Ukuboza 2024. Ayo mafaranga akaba azishyurwa anyuze mu kigega n’inzu ndangamurage bya Trump. ABC News kandi yategetswe kuzishyura miliyoni […]

Koreya Y’epfo: Abadepite batoreye kweguza Perezida

Abadepite bo muri Koreya y’Epfo batoreye kweguza Perezida Yoon Suk Yeol nyuma y’igerageza rye ryo gushaka gushyiraho itegeko rigena ibihe bidasanzwe mu gihugu, ryateje imyigaragambyo ikomeye mu gihugu hose. Perezida Yoon yahise ahagarikwa ku butegetsi bw’iki gihugu nyuma y’uko bamwe mu bagize ishyaka rye rya ‘People Power Party’ (PPP) bafatanyije n’abatavuga rumwe na Leta batoreye […]

Papa Fransisiko yasabye Intumwa ye mu Burusiya gutanga umusanzu mu kugarura amahoro

Papa Fransisiko yandikiye urwandiko Intumwa ye mu Burusiya, Arikiyepisikopi Giovanni d’Aniello, amusaba gushyira imbaraga mu bikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka amahoro. Ni urwandiko Papa Fransisiko yanditse nk’uko yabigenje ku wa 19 Ugushyingo 2024 ubwo yandikiraga Intumwa ye muri Ukraine. Urwo yandikiye intumwa ye mu Burusiya rwashyizweho umukono ku wa 12 Ukuboza mbere y’iminsi mikuru ya […]

ICK yashyize ku isoko ry’umurimo abasaga igihumbi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 1137 barirangirijemo. Ibi birori byari bibaye ku nshuro ya 14 byari bifite umwihariko kuko ari bwo bwa mbere ICK yari igize umubare munini w’abahabwa impamyabumenyi mu mya 22 ICK imaze ishinzwe. Ibyo kuba umubare w’abahawe impamyabumenyi […]

Kurwanya ruswa ni inshingano za buri wese-Guverineri Kayitesi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice yibukije Abaturarwanda ko kurwanya ruswa ari inshingano za buri wese. Ibi yabivugiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanda Ruswa. Ni ibirori byabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024, aho ku rwego rw’Igihugu cy’u Rwanda hanasozwaga Icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa. Mu […]

Menya imishinga ya komite nshya ya AGE-ICK

Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza 2024, nibwo komite nshya y’Umuryango w’abanyeshuri bahagarariye abandi mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (AGE-ICK) yarahiriye gutangira inshingano nshya zo kuyobora abanyeshuri biga muri ICK. Mu kiganiro cyihariye na ICK News, Kanangire Pierre, Umuyobozi mushya wa AGE ICK, yahishuye ibyo ateganya kuzakorana na komite bafatanyije kuyobora mu gihe […]

Siriya: Inyeshyamba zahiritse ubutegetsi, Perezida Assad ahungira mu Burusiya

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2024, inyeshyamba zo muri Siriya zafashe umurwa mukuru wa Damascus nta nkomyi nyuma y’igitero gikomeye cyatumye Perezida Bashar al-Assad ahungira mu Burusiya. Ni nyuma y’intambara yari imaze imyaka 13 inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi bw’Umuryango wa Assad wari umaze imyaka 60 uyobora Siriya. Biravugwa ko u Burusiya bwahaye ubuhungiro […]

Muhanga: Akabakaba miliyoni, ibikoresho by’isuku n’ibitabo byakusanyirijwe abagororwa

Muhanga, Gahogo (ICK News)- Abakristo bo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, itorero rya Gahogo, bakusanyije ibihumbi 900 Frw, imyenda, ibikoresho by’isuku byo gufasha abagororwa bari mu Igororero rya Muhanga. Hanatanzwe kandi ibitabo by’ijambo ry’Imana bizahabwa abagororwa. Iki gikorwa cyabereye mu gitaramo cyateguwe na Korali ‘Kugana Yesu’ kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza […]

Mu birori bikomeye, Katederali Notre-Dame y’i Paris yongeye gufungura imiryango

Nyuma y’imyaka itanu inkongi y’umuriro yibasiye ku buryo bukomeye igisenge cya Ketederali Notre-Dame, iyi Katederali iri rwagati mu murwa mukuru w’u Bufaransa, i Paris, yongeye gufungura imiryango, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzogera yayo imaze imyaka amagana yongera kuvuga ndetse n’inanga yayo y’agatangaza yongera gucurangwa. Iyi katedrali, ifite […]