Kuba umuyobozi bikomeye kurusha kuba umutegetsi- Padiri Prof. Fidèle Dushimimana

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Padiri Prof. Fidèle Dushimimana yibukije Komite nshya y’Umuryango w’Abanyeshuri bahagarariye abandi (AGE-ICK) ko kuba umuyobozi bigoye kurusha kuba umutegetsi bityo ko bakwiriye guharanira kuba abayobozi beza. Padiri Prof. Dushimimana yavuze ibi ubwo yakiraga indahiro z’abagize komite nshya ya AGE-ICK, umuhango wabaye ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu, tariki […]
ICK: Basobanuriwe icyo basabwa ngo bitwe abanyamakuru b’umwuga

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ukuboza 2024, intumwa z’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), Umuryango utanga ubufasha mu by’amategeko (Legal Aid Forum – LAF), n’Umuryango w’abanyamakuru Baharanira amahoro (PAX PRESS) baganirije abanyeshuri bari mu mwaka wa gatatu w’Itangazamakuru mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi. Iki kiganiro cyateguwe ku nkunga ya LAF hagamijwe kurushaho gusobabanurira abiga mu mashuri […]
Tokyo igiye gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine mu cyumweru

Umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo, urateganya gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine ku bakozi bose ba leta, mu rwego rwo gufasha ababyeyi ndetse no guhangana n’ikibazo cy’umubare muke w’abana bavuka muri iki gihugu. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo butangaza ko iyi gahunda nshya izatangira muri Mata 2025, aho umukozi ashobora guhabwa iminsi itatu yo kuruhuka buri […]
Amerika yakuyeho amabwiriza akaze ku ngendo z’abaturuka mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho amabwiriza yihariye yashyizweho ku ngendo z’abantu baturuka mu Rwanda, nyuma yo guhashya icyorezo cya Marburg. Iki cyemezo ni ingenzi ku bakorera ingendo muri Amerika kuko byanatumye hasubukurwaingendo z’indege zituruka mu Rwanda zigana muri Amerika nta handi indege ibanje kugahagarara (Direct flights). Amabwirizwa akomeye ku ngendo z’abaturuka mu Rwanda yari […]
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Michel Barnier yatakarijwe icyizere

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatakarije icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier wari umaze amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya. Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje ububasha budasanzwe maze agashyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ingengo y’imari abagize […]
Umuturage ntakwiye gusiragizwa-Mukama Abbas

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika barashyira mu majwi zimwe mu nzego z’ubuyobozi kurangarana ibibazo byabo. Ni ibyagaragarijwe Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Bihembe kari mu Murenge wa Rugarika kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024. Ikiganiro […]
Muhanga: Barinubira ibura ry’umuriro rya hato na hato

Ibura ry’umuriro rishobora gufatwa nk’ikintu gisanzwe kuko hari impamvu nyinshi za tekiniki zishobora gutera iki kibazo, gusa bamwe mu batuye mu Mujyi wa Muhanga binubira ibura ry’umuriro rya hato na hato kuko ngo bibangamira imibereho yabo isanzwe. Muri iyi minsi ya vuba, biragoye ko umunsi warangira hatabaye ibura ry’Umuriro mu Mujyi wa Muhanga. Uretse ko […]
RSSB yasabwe gutegura Inama Nyungurana bitekerezo ku kuzamura umusanzu wa Pansiyo

Amahuriro y’abakozi mu Rwanda arasaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) gutegura Inama Nyungurana bitekerezo ku cyemezo cyo kuzamura umusanzu wa Pansiyo kugira ngo abakozi barusheho gusobanukirwa amakuru ahagije yerekeranye n’ayo mavugurura ndetse n’uko bizakorwa. Ni ibigaragara mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi mukuru wa RSSB, ikaba yashyizweho umukono n’abahagarariye amahuriro y’abakozi mu Rwanda arimo […]
Ibintu 5 ushobora kuba utazi kuri Katederali ‘Notre Dame’ y’i Paris

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Ukuboza 2024, i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa hateganyijwe ibirori byo kongera gufungura Ketederali ‘Notre Dame’ nyuma y’imyaka itanu iri gusanwa kubera inkongi y’umuriro yari yarayangije bikomeye. Ni ibirori biteganyijwe ko bizitabirwa n’abanyacyubahiro bo hirya no hino ku Isi barimo Abaperezida n’abakuru ba za guverinoma bagera kuri 50. Muri bo, […]
Kigali: RURA ije gukuraho iringaniza mu giciro cy’urugendo

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza mu mujyi wa Kigali hatangira igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze. Mu buryo busanzwe, abagenzi bose bajya muri bisi iva mu mujyi igana Kimironko, bagombaga kwishyura amafaranga angana hatitaweho usigara […]
