Abenshi bashyigikiye kubuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga

Ku wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Igihugu cya Australia cyemeje umushinga w’itegeko ribuza abangavu n’ingimbi bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, X yahoze ari Twitter naTik Tok. Iri tegeko rigamije kugabanya ibyangiza imibereho y’abana muri Australia, biteganyijwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2025 ndetse ngo ibigo bikomeye […]

Guinea: Abasaga 50 bapfiriye muri sitade y’umupira w’amaguru

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 2 ugushyingo 2024, ubuyobozi bw’Igihigu cya Guinea bwatangaje ko nibura abantu 56 bapfiriye muri sitade mu gihe abandi benshi bakomeretse nyuma y’imvururu zaturutse ku cyemezo cy’umusifuzi. Ibi byago byabereye mu mukino wa nyuma w’irushanwa ryo guha icyubahiro Umuyobozi w’Ingabo za Guinea Mamady Doumbouya. Ni umukino wabereye kuri Sitade y’i […]

Gicumbi: Umuntu umwe yahitanywe n’indi mpanuka y’imodoka

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, Haragirimana Theogene yagonzwe n’imodoka itwara abagenzi ahita yitaba Imana. Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Miyove, Akagari ka Miyove mu Murenge wa Miyove, aho ‘Coaster’ RAE 182 H yagonze Haragirimana yari iturutse i Gicumbi yerekeza i Musanze inyuze kuri Base. Ababonye iyi mpanuka bavuga […]

Mu mibare: Menya uko Ubwandu bwa SIDA buhagaze mu Rwanda no ku Isi

Uyu munsi, tariki ya 1 Ukuboza, ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA. Ni muri urwo rwego ICK News yifashishije imibare y’ibigo binyuranye hirya no hino ku isi, yaguteguriye inkuru igaruka ku ishusho ya SIDA mu Rwanda no hirya no hino ku isi. SIDA iterwa n’agakoko kitwa ‘HIV’ iracyari ikibazo gikomeye cy’ubuzima ku Isi yose, cyane […]

Muhanga: Abaturage baributswa kugira uruhare mu igenamigambi

Mu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, Abatuye mu Karere ka Muhanga bongeye kwibutswa ko bakwiye kugira uruhare mu igenamigambi ry’ibibakorerwa. Ni ibyagarutsweho na Musabyimana Jean Paul wari uhagarariye Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu muganda wabereye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Muhanga. Musabyimana yagarutse kuri ubu butumwa mu rwego […]

Banki Nkuru ya Uganda yibwe

Ejo kuwa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, nibwo inkuru yabaye kimomo ko  Banki Nkuru ya Uganda yagabweho igitero cy’Ikoranabuhanga, ikibwa miliyali 62 z’amashiringi ya Uganda, angana na miliyoni 16.8 z’amadolari ya Amerika. Ni ibyahamijwe n’umwe mu bayobozi bakuru muri minisiteri y’imari nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru cya leta ‘New vision’. Abajura b’ikoranabuhanga (Hackers) biyita “Waste,” bivugwa […]

Ibyaranze ibirori by’isabukuru ya 43 y’Amabonekerwa ya Kibeho

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, imbaga y’Abakristu Gatolika bo mu Rwanda no hanze yarwo, bakoraniye ku butaka butagatifu bwa Kibeho mu rwego rwo guhimbaza isabukuru y’imyaka 43 y’amabonekerwa yahabereye n’ umunsi mukuru wa Bikira Mariya. Uretse abakristu bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, ibi birori byanakoranyije Abepisikopi […]

Ukraine: Ibitero by’Uburusiya byateje ibura ry’umuriro ku miryango irenga miliyoni

Mu ijoro ryakeye, i Kyiv, muri Ukraine, imiryango irenga miliyoni yabuze umuriro mu gihe kirenga amasaha 9 nyuma y’igitero cyagabwe n’Uburusiya ku bikorwa remezo bifite aho bihuriye n’ingufu z’amashanyarazi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’Ingufu, German Halushchenko muri Ukraine yemeje aya makuru, yongeraho ko ibitero byakorewe hirya […]

Rwamagana: Abarobyi bo mu Kiyaga cya Muhazi biyemeje gutanga umuti w’igwingira

Ihuriro ry’abarobyi bakorera mu Kiyaga cya Muhazi giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyiginya, biyemeje kurwanya ikibazo cy’igwingira mu baturanyi babo bakoresheje intungamubiri zitangwa n’amafi. Kuva mu myaka itatu ishize, aba barobyi biyemeje kujya batanga ibiro icumi by’indugu, bizajya bigabanwa n’imiryango icumi buri cyumweru. Baganira na ICK News, bamwe mu bahawe ayo mafi bavuga […]