Biden arashaka gusiga ashyize iherezo ku ntambara muri Gaza

Nyuma y’uko Perezida Joe Biden agize uruhare mu igerwaho ry’amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Libani mu gihe cy’iminsi 60 iri imbere, we n’abandi batangiye guharanira ko habaho amasezerano nk’ayo kugira ngo intambara yo muri Gaza irangire. Mu ijambo yavugiye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’ ryatambukaga kuri C-Span, Biden yasobanuye uburyo ateganya […]
Namibia: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Abanya-Namibia bazindukiye mu matora y’umukuru wigihugu. Ni amatora yitezweho kubamo guhangana gukomeye kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu myaka 34 ishize. Ni amatora kandi ahatanyemo Netumbo Nandi-Ndaitwah ushaka kuba Perezida wa mbere w’umugore w’iki gihugu. Nandi-Ndaitwah yatanzwe na SWAPO (South West Africa’s People’s Organisation), ishyaka riri ku butegetsi, […]
Misiri: Imibiri 3 muri 17 niyo imaze kuboneka nyuma y’irohama ry’ubwato

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imibiri itatu yarohowe nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo bwarohamye mu nyanja Itukura mu Misiri. Itsinda ry’abatabazi rikomeje gushakisha abandi bantu 13 bakiburiwe irengero, nk’uko guverineri w’intara ikora ku nyanja Itukura, Amr Hanafi, yabitangarije ibiro ntara makuru by’ubwongereza, Reuters. Ubwato bw’ubukerarugendo bwa metero 34 z’uburebure bwa Sea Story bwarohamye ku […]
Misiri: 17 baburiwe irengero nyuma y’irohama ry’ubwato

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, Abategetsi ba Misiri batangaje ko abantu 17 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bw’ubukerarugendo burohamiye mu Nyanja Itukura. Abagera kuri 28 nibo barohowe bakiri bazima. Guverineri w’intara igerwamo n’Inyanja Itukura Maj Gen. Amr Hanafi, yavuze ko ikimenyetso cy’ubutabazi cyakiriwe saa cyenda n’igice ku isaha ngenga masaha ya […]
Ubufaransa: Katederali y’amateka igiye kongera gufungurwa nyuma y’imyaka 5 yibasiwe n’inkongi

Nyuma y’imyaka itanu Kiriziya ya Katederali Notre Dame y’i Paris ifashwe n’inkongi y’umuriro, Televiziyo ya National Geographic yashyize ahagaragara amafoto n’amashushoashimishije agaragaza ko ibikorwa byo kuyivugurura bigeze kure. Iyi katedrali ifite amateka akomeye kuko yubatswe mu binyejana byo hambere, bivugwa ko ishobora kongera gufungurwa mu Ukuboza 2024. Ku ya 15 Mata 2019, nibwo inkongi y’umuriro […]
Amatora muri ICK: Bamwe mu bagize inteko itora bagowe n’ikoranabuhanga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2024, abanyeshuri bagize inteko itora bo mu Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) baramukiye mu gikorwa cy’amatora yo gushyiraho komite nshya izabahagararira mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025. Ni amatora abaye ku nshuro ya mbere hifashishijwe ikoranabuhanga, aho sisitemu yo gutoreramo yafunguwe Saa mbiri zuzuye […]
Iceland: Ikirunga cyo ku kirwa cya Reykjanes cyarutse ku nshuro ya 7 mu mwaka

Ikirunga cyo mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Iceland cyarutse ku nshuro ya karindwi kuva mu Ukuboza ku mwaka ushize. Iruka ry’iki kirunga ryatangiye ku wa gatatu ahagana saa 11:14 aho cyarekuye ibyotsi muri metero 3. Icyakora ngo iri ruka nti ryageze ahantu hanini cyane ugereranije n’irindi ryabaye muri Kanama uyu mwaka. Magnús Tumi Guðmundsson, umwarimu w’ubumenyi […]
Bugesera: Menya ibikorwa bigiye gushorwamo miliyari 9Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu mishinga y’ibikorwa by’iterambere ry’imijyi, bagiye gushora asaga miliyari 9Frw mu bikorwa binyuranye by’iterambere mu Mujyi wa Nyamata. Bimwe mu bikorwa bizashorwamo aya mafaranga birimo kubaka imihanda, ikigonderabuzima, agakiriro, gare, ubusitani n’ibindi. Ibi byose bigamije kurimbisha Umujyi wa Nyamata no kuwujyanisha n’igihe cyane ko uri mu nkengero z’umurwa mukuru […]
Basketball: U Rwanda ntirwahiriwe mu myiteguro yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amaboko ‘Basketball’ ntiyahiriwe mu myiteguro yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kuko yatsinzwe imikino yose yakinnye. Mu mikino ya gicuti u Rwanda rwakinye rwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, rwatsinzwe na Mali amanota 69-63. Ni umukino wabaye mu ijoro rya tariki ya 19 Ugushyingo 2024. Uretse uwo […]
Isiraheli: Netanyahu yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwashyizeho impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Isiraheli Yoav Gallant, ndetse n’Umuyobozi w’umutwe wa gisirikare wa Hamas, Mohammed al-Masri, uzwi nka Mohammed Deif, kubera ibyaha by’intambara bakekwaho. Mu itangazo urukiko rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, ruvuga ko Netanyahu na Yoav […]
