Kamonyi-Ngamba: Urugomo rwakomerekeyemo gitifu w’akagari

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga ho mu Murenge wa Ngamba, Bwana Iyakaremye Jean Claude ni umwe muri 12 bakomerekejwe n’abagizi ba nabi. Uru rugomo rwabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024, mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga aho abagizi ba nabi biraye mu muhanda n’imihoro, batangira abaturage hagamijwe […]
Asia: Umwuzure n’Inkangu Bimaze Guhitana Abantu 193 muri Nepal

Umubare w’abantu bamaze kwicwa n’umwuzure ndetse n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru mu gihugu cya Nepal giherereye ku mugabane wa Asia umaze kugera ku 193, mu gihe ibikorwa byo gutabara byiyongereye kuri uyu wa mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024. Benshi mu bapfuye bari mu murwa mukuru, Kathmandu, aho ibice byo mu majyepfo […]
Ngoma: Abaturage barasaba ubukangurambaga ku ndwara y’umutima

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, basaba ko inzego z’ubuyobozi zajya zibegera zikabasobanurira ibijyanye n’ibitera indwara y’umutima n’uko yirindwa kuko kutayigiraho amakuru byangiza ubuzima bwa benshi. Ibi babitangarije mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara z’umutima ziri kigero cya 7% mu guhitana abantu. Ni ibirori byizihirijwe mu Karere […]
Papa Fransisiko yatangaje ko Umwami Baudouin agiye gushyirwa mu rwego rw’abahire

Ku musozo wa Misa yabereye kuri Sitade yitiriwe Baudouin, i Brussels mu Bubiligi, Papa Fransisiko yatangaje ibyo abantu batari biteze ubwo yavugaga ko nasubira i Roma, azatangiza urugendo rwo gushyira Umwami Beaudouin mu rwego rw’abahire. Mu gihe yashimiraga ubuyobozi ndetse n’abitabiriye Misa isoza uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Bubiligi, ndetse na mbere y’Indamutso ya Malayika […]
Amerika: 64 bamaze guhitanwa n’inkubi y’umuyaga

Inkubi y’Umuyaga yiswe Helene yibasiye Leta zunze Ubumwe za Amerika imaze guhitana abagera kuri 64 mu gihe abakabakaba miliyoni 3.5 badafite amashanyarazi. Iyi nkubi y’umuyaga uvanze n’imvura idasanzwe yibasiye Amerika kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Nzeri 2024. Uretse abantu bahitanwe n’uyu muyaga, haracyabarurwa kandi ibintu byinshi byangiritse mu bice byo mu Majyepfo y’Iburasirazuba […]
Byinshi ukeneye kumenya ku cyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda

Amakuru y’inyongera: ISHIMWE Jean D’Amour Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hataramenyekana inkomoko y’iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Minisante yatangaje ko […]
Abagore barasabwa kudatinya imyanya y’ubuyobozi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, Akarere ka Muhanga kakiriye inteko rusange ya gatatu y’abagize urunana rw’abagore bakora mu nzego z’imitegekere y’igihugu kuva ku rwego rw’Umudugudu, utugari, imirenge, uturere n’umujyi wa Kigali. Iyi yama yabereye muri ‘Hôtel Saint-André Kabgayi’, yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ishyirahamwe rihuza […]
Isiraheli iratangaza ko yishe Umuyobozi wa Hezbollah

Igisirikare cy’igihugu cya Isiraheli (IDF) cyavuze ko cyivuganye umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah Hassan Nasrallah, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024. Nk’uko bitangazwa na IDF, ngo Nasrallah yiciwe mu gitero cyagabye mu mujyi wa Beirut, muri Libani, nubwo umutwe wa Hezbollah utaragira icyo ubitangazaho. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo […]
Ingabo za Sudani zagabye igitero gikomeye i Khartoum

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Nzeri 2024, Igisirikare cya leta ya Sudani cyagabye igitero gikomeye ku mutwe ihanganye nawo wa Rapid Support Forces (RSF). Ni igitero bagabye ku duce two mu murwa mukuru Khartoum, twigaruriwe n’uyu mutwe mu ntangiriro y’intambara, ndetse n’agace ka Bahri kari mu majyaruguru yawo. Abaturage babavuga ko ibisasu bya […]
Perezida Kagame arasaba ubufatanye hagati ya Sena n’abaturage

Kuri uyu Kane, tariki ya 26 Nzeri 2024, Perizida wa Repulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abasenateri bashya binjiye muri Sena kumenya inshingano zabo zo gukorera abaturage hagamijwe iterambere ridaheza n’umwe. Ibi yabivuze mu muhango wo kwakira indahihiro z’abasenateri 20 barahiriye inshingano zo kwinjira muri Sena y’u Rwanda muri manda ya kane, nk’uko biteganwa n’amategeko […]
