Irembo ryatangije Ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ mu Karere ka Kirehe

Kuva kuri uyu wa Mbere, Abakozi b’Urubuga ‘Irembo’ bari mu bukangurambaga bwa “Byikorere” mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Kirehe, aho bari guhugura abaturage kuri zimwe muri serivisi zitangirwa kuri uru rubuga. Ni ubukangurambaga biteganyijwe ko buzamara iki cyumweru, hafashwa abaturage b’ingeri zinyuranye kumenya kwisabira serivisi zitandukanye ku rubuga Irembo. Umukozi w’Urubuga Irembo uhagarariye Ikipe […]
Kabgayi: Urubyiruko ruributswa ko Kiliziya na Leta biruri hafi

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Kanama 2024, Urubyiruko rusaga 800 ruturutse muri Paruwasi 31 zigize Diyosezi ya Kabgayi rwatangiye ihuriro rizamara iminsi itanu ribera muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Andereya ya Gitarama. Gutangiza iri huriro byabimburiwe n’Igitambo cya Misa yayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ndetse byitabirwa na Madamu Jacqueline […]
Umuryango w’Abibumbye wirukanye abakozi bawo 9 bakoreraga muri Gaza

Umuryango w’Abibumbye (UN) wamaze kwirukana abakozi bawo mu Ishami rya UNRWA kuko iperereza ryakozwe n’uyu muryango ryasanze bashobora kuba baragize uruhare mu gitero cyagabwe kuri Israheli tariki 7 Ukwakira 2024. Ni igitero cyagabwe n’umutwe wa Hamas ndetse kuva icyo gihe kikaba cyarateye inTambara igihanganishije Hamas na Israheli kugeza magingo aya. Iperereza ryakozwe n’Umuryango w’Abibumbye nyuma […]
Bangladesh: Minisitiri w’intebe Sheihk Hasina yeguye

Nyuma y’uko mu gihugu cya Bangladesh mu murwa mukuru Dhaka hatangiye imyiragambyo yatangijwe n’abanyeshuri bo muri kaminuza ya Dhakar basaba Minisitiri w’intebe ko yakwegura, kuri uyu wa 5 Kanama 2024 Minisitiri w’intebe wa Bangladesh, Sheihk Hasina, yamaze kwegura. Sheihk Hasina Yeguye kubera ko abigaragambya bari bamaze gutera urugo rwe kandi bari benshi cyane ku buryo […]
Nigeria: Perezida aratangaza ko Guverinoma yiteguye kuganira n’abigaragambya

Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yasabye ko imyigaragambyo rusange yamagana ibibazo by’ubukungu yahagarara, avuga ko guverinoma ye yiteguye kuganira n’abaturage kugira ngo bashake umuti wicyo kibazo. Ibi yabitangaje ejo tariki 4 Kanama 2024, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu. Ati “Abaturage banjye, cyane cyane urubyiruko, ndabumva neza ndumva ububabare n’umujinya ubatera gukora iyi myigaragambyo, […]
Bangladesh: Abarenga 80 bamaze gusiga ubuzima mu myigaragambyo

Abantu 80 bamaze gusiga ubuzima bwabo mu myigaragambyo iri kubera muri Bangladesh mu gihe abagera kuri 200 bamaze kuyikomerekeramo. Uretse abaturage bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo, abapolisi 13 nabo bamaze guhitanwa n’abigaragambya bateye sitasiyo ya polisi mu mu Karere ka Sirajganj. Urugomo ruri guterwa n’iyi myigaragambyo rwatumye mu gihugu bashyiraho amasaha yo gutaha ndetse […]
Abagenda mu modoka rusange barasaba uburyo bwo gufasha abagira ikibazo cyo kuruka

Bamwe mu bagenzi bakoresha imodoka rusange mu bice binyuranye by’igihugu barasaba ko hashyirwaho uburyo bwo kujya bafasha abantu bahura n’ibibazo byo kuruka mu gihe bari mu ngendo. Ibi babishingira ku kuba hari benshi bashobora guhura n’ingaruka z’iki kibazo kandi nta bundi buryo bwo kuzikemura Buhari. Ese umuntu agize ikibazo akakurukaho wari ugiye nko mu kizamini […]
Isiraheli yigambye kwica umuyobozi wa Hamas mu bya gisirikari

Igisirikari cya Leta ya Isiraheli cyatangaje ko muri Nyakanga cyishe umuyobozi w’Umutwe wa Hamas mu bya gisirikari, Mohammed Deif. Iby’urupfu rw’uyu muyobozi byatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Kanama 2024, aho bivugwa ko yaguye mu bitero by’indege Isiraheli yagabye mu Ntaray a Gaza. Bitangajwe kandi nyuma y’umunsi umwe umuyobozi wa Hamas mu bya […]
Isiraheli na Hezbollah ntibavuga rumwe ku rupfu rwa Fuad Shukr

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024, Israel yatangaje ko yivuganye umujyanama w’umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Fuad Shukr, mu gitero cyagabwe I Beirut muri Libani. Israheli ivuga ko iki gitero cyakozwe mu rwego rwo kwihorera kubera igitero cy’ibisasu cyagabwe muri Israheli mu Karere ka Golan Heights. Ni igitero bivugwa ko cyagabwe na Hezbollah […]
REG BBC vs APR BBC: Icyo wamenya kuri aya makipe mbere y’umukino

Umukino hagati ya REG BBC na APR BBC ni umwe mu itegerejwe cyane n’abakunzi b’umukino w’amaboko wa Basketball kuri uyu wa Gatatu, tariki 31 Nyakanga 2024. Ni umukino uri bubere mu kibuga cy’imikino y’amaboko cya Lycée de Kigali. Ikibazo abenshi mu bakunzi ba Basketball bari kwibaza ni ‘Ese REG BBC irigaranzura APR BBC cyangwa amateka […]
