Hamas yavuze ko uwihishe inyuma y’urupfu rw’umuyozi wayo azabiryozwa

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, nibwo umuyobozi w’umutwe wa Hamas mu bya politiki Ismail Haniyeh yiciwe i Tehran muri Iran. Urupfu rwe rwemejwe n’Itsinda rya gisirikare riharanira impinduramatwara muri Irani. Haniyeh yari Tehran aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran Masoud Pezeshkian ryabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 nyakanga […]

Imibare y’abagwa mu ntambara ishyamiranyije Israheli na Hamas ikomeje kwiyongera

Ejo ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, Abanyapalestine 12 baguye mu gitero cya gisirikare Isiraheli yagabye ku rwinjiriro rw’inkambi y’impunzi ya Nuseirat muri Gaza rwagati. Aba baturage 12 bishwe baza basanga abandi bagera kuri 300 bivugwa ko bishwe abandi amagana bakaburirwa irengero mu mu mujyi wa Khan Younis wo mu majyepfo ya Gaza. Ni […]

Muhanga: Ishuri Ahazaza ryagaragaje umusaruro mwiza mu bizamini by’Igifaransa ku rwego mpuzamahanga

Ishuri ‘Ahazaza Independent School’ riherereye mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga ryongeye kugaragaza umusaruro mwiza mu bizamini mpuzamahanga by’Igifaransa bizwi nka ‘Diplôme d’Études en Langue Française (DELF)’ Ibisubizo by’uyu mwaka bigaragaza ko mu banyeshuri bitabiriye; abanyeshuri 33 bagize amanota kuva kuri 90% no hejuru yayo, 40 bagira hagati ya 80% na 89%, abanyeshuri 15 […]

Abategura Imikino ya Olempike basabye imbabazi kubw’umukino wasanishijwe n’Isangira rya nyuma Yezu yagiranye n’Intumwa

Abategura imikino ya Olempike biseguye nyuma y’uko banenzwe ku gikorwa cyafashwe nko gushushanya Isangira rya Nyuma Yezu yagiranye n’Intumwa ze mbere y’uko yicwa. Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 26 Nyakanga 2024, kibera mu birori byo gufungura ku mugaragaro Imikino ya Olempike iri kubera mu Gihugu cy’Ubufaransa. Icyo gikorwa cyarimo abahanzi b’abagabo bambaye imyenda […]

Abanyarwanda babiri bagaragaweho ‘Monkeypox’, RBC Itanga Umuburo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara babiri barwaye indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka ‘Monkeypox’. RBC ivuga ko abo iyi ndwara yagaragayeho ari abasanzwe bakora ingendo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) ari naho byemezwa ko indwara yageze mu Rwanda iturutse. Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo […]

ICK: Umwe mu banyeshuri yitabye Imana

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanaga 2024 nibwo humvikanye inkuru mbi ko Uzamurera Margaritte wari umunyeshuri muri ICK yitabye Imana. Uzamurera yari umunyeshuri mu Ishami ry’Uburezi muri ICK, mu mwaka wa mbere w’agashami k’Icyongereza n’Ikinyarwanda. Umuhango wo guherekeza Uzamurera wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, aho hagarutswe ku buzima […]

Muhanga: Inzu yahiye irakongoka

Ahagana Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 24, Nyakanga, 2024 nibwo inzu y’uwitwa Bakundukize Pamphile iherereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya mbere, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, yafashwe n’inkongi ibyarimo byose birashya birakongoka. Abaturanyi ba Bakundukize bavuga ko iyi nzu yatangiye gushya hashize akanya gato ahavuye kuko yari yaje […]

Nepal: Impanuka y’indege yahitanye 18 harokoka umwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2024 abantu 18 baguye mu mpanuka y’indege ya Saurya Airlines yabereye ku kibuga cy’indege cya Nepal. Nk’uko polisi yabitangaje abantu bose bari bari muri iyi ndege bari 19 bose bari abakozi b’iyi ndege harimo umwe ukomoka mu gihugu cya Yemen abandi bose bari abanye-Nepal, umupilote umwe niwe warokotse […]

Kamonyi-Runda: Amezi atatu arashize amatara yo ku muhanda yarazimye

Abaturiye ndetse n’abakoresha Umuhanda uturuka Bishenyi ugana ku bitaro by’Amaso mu Kagari ka Muganza baratabaza inzego z’ubuyobozi ko zabafasha bagacanirwa amatara yo ku muhanda kuko ubu amaze amezi atatu ataka. Ibi ngo biteza icyuho cy’umutekano mucye wiganjemo ubujura n’ubwambuzi bukorerwa muri uyu muhanda cyane cyane mu masaha y’umugoroba. Bamwe mu baganiriye na ICK News bavuga […]

Inyungu iva mu nama n’imikino mpuzamahanga ku rubyiruko

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika byahisemo gushora imari mu bikorwaremezo nk’amahoteli, inyubako zakira inama, ibibuga [….] hagamijwe kongera umubare w’ababisura. Bimwe muri ibyo bikorwaremezo hari nka BK Arena, Kigali Convention Center, Sitade Amahoro, n’andi mahoteli anyuranye ari ku rwego rwo kwakira ibikorwa mpuzamahanga binyuranye. Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na […]