U Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’ubufatanye

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Kanama 2024, u Rwanda na Eswatini byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano, kwita ku bagororwa no gukurirwaho VISA ku bafite uruhushya rw’inzira rw’akazi. Aya masezerano yasinywe ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiraga Umwami Mswati III wa Eswatini muri Village Urugwiro.   Amasezerano ya mbere yasinywe ni […]

Minisitiri w’Intebe wa Senegal yasuye bwa mbere igihugu cya Mali

Ku mugoroba wa tariki ya 12 Kanama 2024, Minisitiri w’Intebe wa Senegal Ousmane Sonko yasuye Mali ku nshuro ye ya mbere nyuma y’aho ishyaka rye PASTEF rifatiye ubutegetsi. Urugendo rwa Sonko ni kimwe mu bikorwa by’ubuhuza bikorwa na Senegal hagamijwe gushishikariza Mali gusubira muri Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS). Mali yikuye muri uyu muryango […]

Abakuru b’ibihugu barenga 20 bitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere. Ni umuhango wabereye muri Stade Amahoro, witabirwa n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino, inshuti z’u Rwanda, ndetse n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byo mu mahanga. Mu banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango, abenshi bari abakuru b’ibihugu bitandukanye […]

Kugarura amahoro mu Karere ni nshingano y’ibanze-Perezida Kagame 

Mu birori byo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu, Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa ko amahoro mu karere u Rwanda ruherereyemo ari inshingano y’ibanze. Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 11 Kanama 2024, mu birori byari byitabiriwe n’ibihumbi by’Abanyarwanda abashyitsi n’inshuti z’u Rwanda.   Mu babyitabiriye harimo abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida […]

Muhanga: Inyubako y’ubucuruzi ifashwe n’inkongi

Kuri uyu mugoroba tariki 10 Kanama 2024 ahagana mu masaha  ya saa mbiri z’umugoroba inyubako y’ubucuruzi igeretse 2 ilherereye mu Karere ka Muhanga Umurenge wa Nyamabuye, Akagari ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera ahazwi nko kwa Lesma ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya. Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana gusa amakuru ava mu baturage avuga ko iyi mpanuka ikomoka kuri […]

Ubusesenguzi: Itangazamakuru mu Rwanda rikeneye kuvugurura imikorere

Ubwo yari mu birori byo kwishimira ibyo Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryagezeho mu myaka ibiri ishize birimo n’Ikinyamakuru gikorera kuri murandasi ‘ICK News’, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) ari na we uyobora Urwego rw’Abanyamakuru Rwigenzura, Bwana Barore Cleophas yasabye abanyeshuri biga itangazamakuru muri ICK kwicara ku mukoro wo gushaka icyakorwa ngo itangazamakuru ricuruze […]

Tuniziya: Minisitiri w’Intebe yirukanywe

Perezida wa Tuniziya, Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’Intebe Ahmed Hachani ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2024 nyuma y’umwaka umwe ari mu nshingano. Mu butumwa bw’amajwi Bwana Hachani yari yatangaje mu masaha make mbere yo gukurwa ku mirimo ko guverinoma yateye intambwe nyinshi ku byerekeye iterambere, n’ubwo hari ingorane zituruka ku […]

Menya Yahya Sinwar, umuyobozi mushya wa Hamas

Ku wa 06 Kanama 2024, nibwo Hamas yatangaje ko yahisemo Yahya Sinwar, kuba umuyobozi wayo mu bya politiki. Gutorwa kwa Sinwar byakurikiye iyicwa rya Ismail Haniyeh ryabereye i Tehran ku wa 31 Nyakanga 2024, nk’uko byanemejwe na Hamas ubwayo. Sinwar, ufite imyaka 61, afatwa na Israel nk’uwari inyuma y’igitero cyagabwe na Hamas mu Majyepfo ya […]

Bangladesh: Nyuma y’iyegura rya Minisitiri w’Intebe, Inteko nayo yasheshwe

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 07 Kanama 2024 Perezida wa Bangladesh, Mohammed Shahabuddin yasheshe Inteko Ishinga Amategeko yari igizwe n’abantu 350. Iyi nteko yasheshwe mu rwego rwo gutegura andi matora yo gusimbura Minisitiri w’Intebe Sheikh Hasina Wazed uherutse kwegura kubera igitutu cy’imyigaragambyo. Nyuma y’iyegura rya Minisitiri w’Intebe ndetse n’iseswa ry’iyi nteko, agahenge n’ituze bisa n’ibyagarutse […]