Nyagatare: Babangamiwe no kuba ubwiherero rusange bufunze

Bamwe mu bakorera n’abagenda mu Mujyi wa Nyagatare baragaragaza ko ubwiherero bukiri ikibazo kuko hari bamwe bahitamo kwiherera mu biti bigize ubusitani bw’umujyi kuko nta handi hahari. Ibi ngo bishingiye ku kuba ubwiherero rusange bwari buhari bumaze igihe budakoreshwa. Bamwe mu baganiriye na ICK bavuga ko bidakwiye kuba ubwiherero bwo mu mujyi uhoramo urujya n’uruza […]
Burera: Imirambo ya batatu bari baraburiwe irengero yabonetse

Tariki ya 27 Ukwakira 2024, ICK News yabagejejeho inkuru y’abantu batatu byakekwaga ko baburiye irengero mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cy’uwitwa Nzabanterura Faustin, kiri mu Murenge wa Ruhunde, Akarere ka Burera. Ni inkuru yakiranywe agahinda n’ababuze ababo, binatuma bakora igisa n’imyigaragambyo tariki ya 25 Ukwakira 2024 bashinja nyir’ikirombe kugira uruhare mu ibura ryabo. Amambere ubuyobozi […]
U Rwanda: Ibiciro bikomeje gutumbagira

Ikigereranyo cy’ibiciro by’ibicuruzwa (CPI), cyasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kuri uyu wa 10 Ukwakira 2024 kiragaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa mu Rwanda bikomeje kwiyongera ugereranyije n’umwaka wa 2023 ndetse n’ukwezi kwa Nzeri 2024. Raporo igaragaza ko igipimo cya CPI mu mijyi cyazamutseho 3.8% ku mwaka, ndetse kikazamukaho 1.5% ugereranyije n’ukwezi kwa Nzeri 2024. Igipimo cya CPI […]
Ibyo wamenya kuri politiki nshya yo kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza mu Rwanda

Ku wa 7 Ugushyingo 2024, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) yashyize ahagaragara raporo ikubiyemo ingamba zafashwe n’u Rwanda mu kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza. Ni raporo igaragaramo ko Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza bukava kuri 46% buriho ubu, bukagera kuri 60% mu mwaka wa 2030, mu rwego rwo kugabanya igihombo […]
Afurika: Umugabane ucyugarijwe no kugira abantu benshi batazi gusoma no kwandika

Ubumenyi bwo kumenya gusoma no kwandika, ni ubushobozi bw’ibanze butuma abantu bashobora kugira uruhare rw’ingirakamaro muri sosiyete no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu mahirwe ahari ajyanye n’ubukungu. Mu bihugu bitandukanye, hari ahashyizwe imbaraga mu rwego rwo kuzamura ubumenyi ariko hari n’ahandi ibi bitaragerwaho bityo bikaba imbogamizi ku gutera imbere kw’ibyo bihugu. Mu bice byinshi by’isi, […]
Kamonyi: Barasaba kongererwa amasaha yo kunywa

Bamwe mu bikorera bo mu Karere ka Kamonyi barasaba ko amasaha y’utubari yakongerwa, mu rwego rwo kugabanya ubushomeri. Muri aka karere, utubari dufungura saa kumi n’imwe z’umugoroba, tukongera gufunga saa saba za mu gitondo mu minsi y’imibyizi, ndetse na saa munani mu mpera z’icyumweru(weekend). Ibi bifitanye isano na gahunda y’igihugu yo kugabanya ubusinzi mu Rwanda, […]
Kamonyi: Bijejwe ko amatora azaba bafite amashanyarazi none amezi abaye atanu

Hashize igihe abaturage mu tugari twa Mpushi na Kavumu mu Murenge wa Musambira bavuga ko bahawe amapoto y’umuriro mu duce batuyemo babwirwa ko bazahabwa umuriro ariko amezi abaye atanu amaso yaraheze mu kirere. Bavuga ko muri Gicurasi ari bwo ayo mapoto yashyizwemo n’ikigo cyitwa Eric Power, maze bizezwa ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba […]
Ingaruka z’isukari ku mwana utaruzuza iminsi igihumbi

Ubushakashatsi bwasohotse muri ‘Journal Science’ bwerekanye ko kugabanya isukari mu minsi 1000 ya mbere y’ubuzima bw’umwana bigabanya ibyago byo kurwara indwara zidakira mu gihe yakuze. Abashakashatsi bagaragaza ko kugabanya isukari inyobwa muri icyo gihe cy’umwana byagabanije ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 ku kigero cya 35%, mu gihe ibyago byo kurwara umuvuduko […]
Ikinyarwanda kirazira iki?

Ikinyarwanda ni ururimi kavukire rw’Abanyarwanda rukaba ari na rwo rubahuza uko bangana. Kuva i Burasirazuba ugana i Burengerazuba ndetse no kuva mu Majyepfo werekeza mu Majyaruguru, buri wese ashobora kumva mugenzi we nta musemuzi witabajwe. Uwahimbye indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda ubwe agaragaza agaciro gakomeye ururimi rufite aho agira ati: “umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu […]
Nta Mpungenge-RAB irahumuriza abatarabona imvura ihagije

Mu Ukwakira 2024, nibwo mu gihugu hose hatangijwe igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2024/2025. Icyakora, n’ubwo abahinzi bakanguriwe guhinga neza kugira ngo bazagire umusaruro uhagije, habaye imbogamizi z’imvura yaguye nabi muri iki gihembwe, ibyatumye ibihingwa bitazamuka neza. Mu duce dutandukanye abahinzi bagiye bagaragaza ko ibihingwa bimwe byangiritse, ibindi ntibimere hakaba hari impungenge ko umusaruro […]
