Muhanga, umujyi uryama kare

Muhanga ni umwe mu mijyi ikomeje gutera imbere mu mpande zinyuranye cyane ko uri no mu mijyi yunganira Kigali. Nubwo bimeze gutya ariko, birashoboka ko umuvuduko iterambere ririho udahagije bijyanye no kuba bamwe mu bakorera ubucuruzi muri uyu mujyi bafunga hakiri kare aho usanga guhera saa tatu z’ijoro amaduka, resitora n’ibindi bikorwa byinshi by’ubucuruzi byafunze […]

Musanze: Uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya inda zidateganyijwe

Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze rwatangaje ko kwifata no gukoresha udukingirizo  ari bwo buryo rukoresha mu kurwanya inda zidateganyijwe, rusaba ababyeyi kurushaho kuganiriza abana babo. Ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro bamwe mu rubyiruko rukorera mu Mujyi wa Musanze bagiranye na ICK News.   Munyaneza Alex, usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi ku igare […]

Musanze: Baributswa ko kurera abana ari inshingano z’ umugabo n’ umugore

Umuyobozi w’ Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald aributsa abaturage ko urugo atari urw’umuntu umwe kuko umugabo n’umugore basangiye inshingano zo kurera abana. Ibi uyu muyobozi yabigatutseho nyuma y’uko hari abagabo bumva ko umugabo nta ruhare akwiye kugira mu mirerere y’abana. Ati “Iterambere ntirikwiye gutandukana n’umuco kuko mu muco Nyarwanda umuryango […]

Musanze: Inda zidateganyijwe ntizibonwa nk’ikibazo

Mu gihe leta ihangayikishijwe n’umubare w’abangavu baterwa Inda zidateganijwe ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi, bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Musanze bavuga ko kuba umuntu yabyara atari ikibazo. Impamvu uru rubyiruko rwitwaza ngo ni uko hari abantu babuze urubyaro bityo ko aho gukuramo inda wahitamo kubyara kuko ari amahirwe uba ugize. Nubwo bavuga ko […]

Imana iracyari imbere mu mazina akunzwe uyu munsi

Kuva na kera na kare, Abanyarwanda berekanaga ukwemera ndetse n’uruhare Imana ifite mu buzima bwabo bwa buri munsi binyuze mu mazina bayitaga nka Rugira, Rurema, n’andi. Ibyo ntibyagaragaririga gusa muri ayo mazina bayitaga, ahubwo yanagaragazwaga n’amazina bitaga abana babo. Muyombano Bertin, usobanukiwe amateka y’u Rwanda, avuga ko na mbere y’umwaduko w’abazungu, abanyarwanda bari bazi Imana, […]

U Bufaransa bukomeje gutanga ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, mu mpera z’iki cyumweru hapfundikiwe urubanza rw’Umunyarwanda Dr. Eugene Rwamucyo washinjwe ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu. Ibi byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, ndetse n’ubufatanyacyaha muri ibi byaha yabihamijwe n’urukiko maze rumukatira imyaka 27 y’igifungo mu rubanza rwaciwe mu kwezi gushize […]

Musanze: Ababyeyi barashinjwa kugira uruhare mu bwiyongere bw’inda zidateganyijwe mu bangavu

Mu gihe leta ihangayikishijwe n’umubare w’abangavu baterwa inda zidateganijwe ukomeza kwiyongera umunsi ku munsi, bamwe mu batuye mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru bashyira mu majwi ababyeyi batita ku mirerere y’abana babo bityo bikaba intandaro yo kwijandika mu busambanyi. Dusengimana Emmanuel utuye i Musanze avuga ko ababyeyi batagiha uburere bwiza abana babo cyangwa ngo […]

Esipanye: Abarenga 200 bamaze guhitanwa n’imyuzure

Hashize iminsi muri Esipanye by’umwihariko mu Mujyi wa Valencia n’inkengero zawo habaye ibiza bikomeye ku rwego rutari rwarigeze rubaho muri iki gihugu. Ni Ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu ku buryo umwuzure umaze guhitana abaturage 202 bo mu Mujyi wa Valencia. Ibi byatumye umubare w’abantu bishwe n’umwuzure ugera kuri 205 kuko abandi babiri […]

Ese amadini yo mu Rwanda yitura abayoboke batanga ibyabo?

Amadini n’amatorero mu Rwanda amaze iminsi ahanganye n’ibitekerezo bibiri bikomeye. Hari abumva ko amadini n’amatorero agamije kwambura Abanyarwanda na duke bari bifitiye nyamara abandi bakavuga ko amadini n’amatorero yigisha indangagaciro zifasha u Rwanda kugira abaturage batinya ibyaha. Izi mpaka zatangijwe na gahunda Ikigo cy’Igihugu cy’Iimiyoborere (RGB) cyatangiye mu minsi ishize yo gufunga insengero zitujuje ibisabwa […]

‘Nta mwuga ugenewe igitsina runaka’: Ubuzima bwa Nyirabambari Laurence mu bubaji

Nyirabambari Laurence ukora umwuga w’ububaji mu Karere ka Mu sanze ni umwe mu bitinyutse bagana imyuga bamwe bafata nk’iy’abagabo. Umunyamakuru wa ICK News yamusanze aho akorera agaragaza urugendo rwe muri aka kazi amazemo imyaka 23. Ati “Ndi umubaji mu kigo cyitwa ‘Intersef enterprise’ gikora ibijyanye n’ububaji no gusudira. Natangiye gukora uyu mwuga mu mwaka wa […]