Bugesera: Menya ibikorwa bigiye gushorwamo miliyari 9Frw

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’abafatanyabikorwa bako mu mishinga y’ibikorwa by’iterambere ry’imijyi, bagiye gushora asaga miliyari 9Frw mu bikorwa binyuranye by’iterambere mu Mujyi wa Nyamata. Bimwe mu bikorwa bizashorwamo aya mafaranga birimo kubaka imihanda, ikigonderabuzima, agakiriro, gare, ubusitani n’ibindi. Ibi byose bigamije kurimbisha Umujyi wa Nyamata no kuwujyanisha n’igihe cyane ko uri mu nkengero z’umurwa mukuru […]
Inama za OMS ku bahangayitse

Muri iyi si yihuta cyane, guhangayinka (stress) byabaye nk’ibisanzwe kuri benshi kubera igitutu mu kazi, uburemere bw’ibibazo by’umuntu ku giti cye, inkuru zidashira ku bibazo by’ubuzima n’ubukungu ku isi n’ibindi. Birasa nk’aho guhangayika biri muri bose, nubwo benshi batazi ikigero gikabije cyo guhangayika n’icyo umuntu yakora ngo yirinde guhangayika. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima […]
TTC de la Salle Byumba: Barasaba kuvugururirwa igikoni kimaze imyaka 71

Abayobozi n’abakozi b’ishuri Nderabarezi rya Byumba ‘TTC de la Salle Byumba’ barasaba ko igikoni cy’iri shuri kivugururwa kuko kimaze gusaza cyane. Bamwe mu baganiriye na ICK News bagaragaza impungenge n’iki gikoni. Umwe mu bakozi b’iri shuri utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko mu gihe cy’imvura iki gikoni kiva cyane kandi ko isaha n’isaha gishobora […]
Ese ni Jenoside? Papa Fransisiko arasaba iperereza ryimbitse ku bibera muri Gaza

Papa Fransisiko yasabye ko hakorwa iperereza ku bikorwa by’igisirikare cya Isiraheli muri Gaza kugira ngo harebwe niba byaba atari Jenoside ikorerwa abaturage ba Palesitine. Mu magambo ye akomeye cyane, Papa Fransisiko anenga imyitwarire ya Isirayeli muri iyi ntambara imaze umwaka itangiye nyuma y’igitero Umutwe wa Hamas wagabye kuri Isiraheli mu Ukwakira 2023. Mu bice byasohotse […]
Gicumbi: Barasaba gufashwa kugira ijambo ku butaka bwabo

Bamwe mu batuye mu bice byegereye imipaka ihuza u Rwanda na Uganda bakomeje gusaba inzego zifite mu nshingano kubafasha kubona ibyangombwa by’ubutaka bwabo buherereye ku mipaka ihuza ibihugu byombi. Aba baturage bavuga ko impamvu yo kuba batarabonye ibyangombwa by’ubutaka bwabo ishingiye ku kuba mu gihe cyo gupima ubutaka hari abo byagiye bigaragara ko igice kimwe […]
Menya ingamba zafatiwe mu Ihuriro rya 17 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri

Ku wa 16 Ugushyingo 2024, muri ‘Kigali Convention Center habereye Ihuriro rya 17 ry’umuryango Unity club Intwararumuri, ahafatiwe ingamba zinyuranye ku bijyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda.Ni ihuriro ryitabiriwe n’abagera kuri 400 ryabanjirijwe n’Inteko Rusange y’uyu muryango yayobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Madamu Jeannette Kagame. Insanganyamatsiko kuri iyi nshuro yagiraga iti, “Ndi Umunyarwanda igitekerezo ngenga cy’ukubaho kwacu.” Muri iri […]
Gatsibo: Abikorera biyemeje kubaka gare n’isoko i Ngarama

Hashize igihe bamwe mu baturage bo mu karere ka Gatsibo, by’umwihariko mu isantere ya Ngarama basaba ubuyobozi bw’aka karere kububakira gare n’isoko bigezweho. Aba baturage bavuga ko bagiye batanga iki cyifuzo mu bihe bitandukanye gusa ko kuri ubu nta kirakorwa. Impamvu bashingiraho basaba kubakirwa gare n’isoko ngo ni iterambere rikomeje kugaragara i Ngarama ku buryo […]
Kirehe: Bahangayikishijwe n’iyangirika ry’umuhanda Nyamugali-Mahama

Abakoresha umuhanda Nyamugali-Mahama wo mu Karere ka Kirehe bakomeje kugaragaza impungenge z’iyangirika ryawo, ibyo bavuga ko bishobora kuzatuma haba impanuka nyinshi zishobora no gutuma abaturage bahaburira ubuzima. Bamwe mu baturage baganiriye na ICK News, bavuga ko uyu muhanda uhuza Umurenge wa Nyamugali na Mahama, ari wo w’ingenzi bafite werekeza ku Kigonderabuzima cya Bukora, bityo ko […]
Inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda zongerewe ubumenyi mu kubaga amaso

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ugushyingo 2024, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byahuguye abaganga b’amaso umunani bo mu bice bitandukanye by’igihugu. Aya mahugurwa y’umunsi umwe, yibanze ku gufasha inzobere mu buvuzi bw’amaso mu Rwanda, kugira ubumenyi buhagije mu kubaga amaso no kuvura ibikomere ku maso, hifashishijwe ikoranabuhanga na tekiniki bigezweho mu kwita ku maso. […]
Gicumbi: Kugira ubumuga byamuteye gusana imihanda ku buntu

Niwenshuti Damien wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagari ka Mutandi ho mu Mudugudu wa Muhengeri yatangiye gushyira mu ngiro intego yo gutunganya imihanda yangiritse muri aka karere. Ni intego yihaye nyuma yo gukora impanuka itewe n’iyangirika ry’umuhanda bikamuviramo ubumuga bw’ingingo. Nk’uko Niwenshuti yabitangarije umunyamakuru wa ICK News ubwo yari amusanze i […]
