Muhanga: Abaturage baracyakerensa icyorezo cya Marburg bitewe n’amakuru make bagifiteho

Icyumweru kirashize mu Rwanda hagaragaye abarwayi ba mbere b’icyorezo cya Marburg. Kuva icyo gihe u Rwanda rwashyizeho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo zirimo kwirinda kwegerana no gukaraba intoki, cyane cyane ahahurira abantu benshi. Mu Karere ka Muhanga, hamwe mu hahuhira abantu benshi nko muri gare, mu isoko, mu bigo by’amashuri, no mu tubari ingamba […]

Ubuzima bwite ku mbuga nkoranyambaga: Kwishyira hanze cyangwa Kwisanzura?

Uko iminsi ihita indi igataha, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kwiyongera bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Imibare y’ikigo Meta yo muri 2024, igaragaza ko WhatsApp yonyine ikoreshwa n’abangana na miliyari 2.78 ku isi yose ndetse bikaba biteganyijwe ko muri 2025 uyu mubare uzaba ugeze kuri miliyari 3.14. Ubushakashatsi bugaragaza ko kandi benshi mu bakoresha urubuga rwa Whatsapp barufungura […]

Abageze mu zabukuru barasaba kongererwa pansiyo

Abasheshe akanguhe barasaba inzego zibishinzwe ko zatekereza ku cyifuzo cyabo cyo kuba hazamurwa amafaranga y’ubwiteganyirize azwi nka ‘Pansiyo’ akajyanishwa n’uko ibihe ku masoko bihagaze. Iki cyifuzo cyatangiwe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu. Ni ibirori byabereye mu Murenge wa Rutare wo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kabiri, […]

Kamonyi: Abahinzi bijejwe ko Ukwakira kuzarangira Rumbuka yabishyuye Ideni ryose ibafitiye  

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice aratangaza ko ikibazo abahinzi bo mu Karere ka Kamonyi bari bafitanye n’umufatanyabikorwa Rumbuka cyashakiwe umuti ku buryo bitarenze Ukwakira 2024 kizaba cyararangiye. Ikibazo kiri hagati y’Abahinzi bo muri Kamonyi n’umufatanyabikorwa wabo ‘Rumbuka’ gishingiye ku musaruro aba bahinzi bahaye Rumbuka gusa yo ngo ntiyabishyurira igihe. Muri Kamana 2024 nibwo abahinzi […]

Asia: Umwuzure n’Inkangu Bimaze Guhitana Abantu 193 muri Nepal

Umubare w’abantu bamaze kwicwa n’umwuzure ndetse n’inkangu byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyumweru mu gihugu cya Nepal giherereye ku mugabane wa Asia umaze kugera ku 193, mu gihe ibikorwa byo gutabara byiyongereye kuri  uyu wa mbere, tariki ya 30 Nzeri 2024. Benshi mu bapfuye bari mu murwa mukuru, Kathmandu, aho ibice byo mu majyepfo […]

Ubushakashatsi bwagaragaje isano iri hagati y’ibipfunyikwamo ibiribwa na Kanseri

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko ibinyabutabire bigera kuri 200 bifitanye isano na kanseri y’ibere bikoreshwa mu gukora ibipfunyikwamo ibiribwa ndetse n’ibikoresho byo ku meza bya pulasitike.   Umuyobozi w’ubushakashatsi, Jane Muncke, akaba n’Umuyobozi mukuru mu bya siyansi muri Food Packaging Forum, ikigo kidaharanira inyungu gifite icyicaro i Zurich, mu Busuwisi, yagize ati “Hari ibimenyetso bifatika byerekana […]

Abagore barasabwa kudatinya imyanya y’ubuyobozi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Nzeri 2024, Akarere ka Muhanga kakiriye inteko rusange ya gatatu y’abagize urunana rw’abagore bakora mu nzego z’imitegekere y’igihugu kuva ku rwego rw’Umudugudu, utugari, imirenge, uturere n’umujyi wa Kigali. Iyi yama yabereye muri ‘Hôtel Saint-André Kabgayi’, yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ishyirahamwe rihuza […]

Ibibazo by’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bikomeje kwiyongera–OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (OMS) riratangaza ko hakenewe ishoramari rihambaye mu kwita ku bwiyongere bw’ibibazo by’ubuzima bw’ingimbi n’abangavu bakabakaba Miliyari 1.3 bo hagati y’imyaka 10 na 19. Nk’uko ubushakashatsi bwa OMS bubigaragaza, bimwe mu bibazo bihangayikishije mu ngimbi n’abangavu birimo ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, ubuzima bw’imyororokere, umubyibuho ukabije, ihohoterwa n’ibindi. Umunyamabanga […]

La Prima: Ahantu h’ingenzi ku bakoresha umuhanda Kigali-Huye

Ku nkengero z’umuhanda Kigali-Muhanga-Huye hakomeje kubakwa ibikorwa binyuranye hagamijwe gufasha abantu kwinezeza ndetse no gufasha abakoresha uyu muhanda kubona ahantu ho kuruhukira by’akanya gato. Kimwe muri ibyo bikorwaremezo ni La Prima itunganya ndetse igacuruza ikawa ikozwe ku rwego rwo hejuru. Iyi nyubako yatangiye ibikorwa byayo muri Kamena 2024, yubatse mu Murenge wa Shyogwe ku rugabano […]