Kwisunga Ivanjili, Imwe mu nzira zo guhangana n’ibibazo bibangamiye Isi

Uko bwije n’uko nukeye, abatuye isi bakomeje guhangayikishwa n’ibibazo byinshi binyuranye birimo ibiterwa n’imihindagurikire y’ikirere, indwara z’ibyorezo, intambara, ibibazo bishingiye ku ikoranabuhanga n’ibindi. Igitera impungenge ni uko ingaruka ziterwa n’ibi bibazo zikomeza kurushaho kwiyongera aho kugabanuka. Mu kiganiro cyihariye na Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP)yagaragaje ko amagorwa yugarije isi […]
Nigeria: Umusore umaze imyaka 10 ategereje igihano cy’urupfu yijejwe imbabazi

Segun Olowookere, umaze imyaka 10 ategereje igihano cy’urupfu azira kwiba inkoko n’amagi yijejwe imbabazi na Guverineri w’intara ya Osuna mu majyepfo yo mu burengerazuba bwa Nigeria. Ni ibyatangajwe mu itangazo ryageze hanze ku wa 17 Ukuboza 2024 risohowe na Guverineri w’Intara ya Osun Ademola Adeleke. Olowookere yafunzwe muri 2010, ubwo yarafite imyaka 17 afungwana na […]
RDC: Abantu 25 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abantu 25 nibo bimaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’ubwato bwarohamiye mu Ruzi rwa Fimi ruherereye mu Ntara ya Mai Ndombe, ho muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ubu bwato bwarohamye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12 Ukuboza2024, ngo bwavaga Inonga mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’umurwa mukuru wa Kongo, Kinshasa. Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe […]
Raina Luff: Umubyeyi, umurezi usigiye u Rwanda umurage w’urukundo

Ku mugoroba, wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Abagize Umuryango mugari w’Ahazaza bakoze igitaramo kigaruka ku buzima bwa Raina Luff washinze Umuryango Utegamiye kuri Leta ‘Ahazaza’. Mu bitabiriye uyu muhango harimo Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko, Jacqueline Kayitare, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Gilbert Mugabo, Umuyobozi w’Akarere ka […]
Amashuri ya Leta cyangwa ayigenga: Ireme ry’uburezi ku munzani

Mu myaka isaga mirongo itatu ishize, Abanyarwanda bari bafite amahitamo macye ku bijyanye n’amashuri y’abana. Uburezi mu Rwanda bwari bufitwe mu biganza na Leta n’abafatanyabikorwa bayo. Uko igihugu cyagiye kibona amaboko, ni ko n’abashoramari biyongereye bashyiraho amashuri y’igenga. Icyakora, ibitekerezo by’ababyeyi ku burezi bwa bombi, byerekana ko ibigo by’amashuri yigenga hari umurongo ugaragara bimaze gushyiraho, […]
Ishusho y’Intambara ya Gatatu y’Isi mu mboni z’abasesenguzi

Hashize iminsi hatutumba umwuka w’intambara mpuzamahanga kubera amakimbirane akomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’isi, cyane cyane mu Burasirazuba bwo hagati, intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, no mu bindi bice. Bitewe n’ubukana bw’aya makimbirane, hari abavuga ko Intambara ya Gatatu y’Isi ishobora kuba iri ku muryango. Ariko se, iramutse ibaye, yaba iteye ite? Nta gushidikanya […]
Kurwanya ruswa ni inshingano za buri wese-Guverineri Kayitesi

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice yibukije Abaturarwanda ko kurwanya ruswa ari inshingano za buri wese. Ibi yabivugiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanda Ruswa. Ni ibirori byabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ukuboza 2024, aho ku rwego rw’Igihugu cy’u Rwanda hanasozwaga Icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa. Mu […]
Kabgayi: 49 babazwe indwara y’umurari

Kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2024, Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byakiriye inzobere mu buvuzi bw’amaso zaturutse mu gihugu cy’Ububiligi, zije guhugura abaganga no kuvura indwara z’amaso. Izi nzobere zaje muri gahunda yo gukomeza imikoranire iri hagati y’ibi bitaro n’umuryango wita ku barwayi b’amaso ku Isi ‘Light for the World’, zasuzumye, zibaga […]
Muhanga: Akabakaba miliyoni, ibikoresho by’isuku n’ibitabo byakusanyirijwe abagororwa

Muhanga, Gahogo (ICK News)- Abakristo bo mu Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, itorero rya Gahogo, bakusanyije ibihumbi 900 Frw, imyenda, ibikoresho by’isuku byo gufasha abagororwa bari mu Igororero rya Muhanga. Hanatanzwe kandi ibitabo by’ijambo ry’Imana bizahabwa abagororwa. Iki gikorwa cyabereye mu gitaramo cyateguwe na Korali ‘Kugana Yesu’ kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza […]
Gicumbi: Abafite ubumuga bamenye ko gusabiriza atari umurage wabo

Koperative Abishyize hamwe y’abafite ubumuga ikora amasabune irasaba kunganirwa kugira ngo babone ubushobozi bwo guhangana n’abandi ku isoko. Ni koperative ikorera mu murenge wa Rukomo, abayigize bakaba bavuga ko banze kwirirwa bicaye bategereje icyava mu bufasha bahabwa na leta gusa, biyemeza kwishyira hamwe bakora koperative bagamije kwikura mu bwigunge. Ntambiye Dieudonne, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite […]
