Rubavu: Barasabwa kureka guha akato abanduye Virus itera SIDA

Bamwe mu bafite ubwandu bwa virus itera SIDA baravuga ko bagihabwa akato mu miryango cyangwa aho biga. Afazali Jean Leonce, umusore w’imyaka 25, umwe mu bagize itsinda ry’abambasaderi bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abafite ubwandu bwa SIDA, RRP+ mu buhamya bwe yagize ati “Nyuma yo kumenya ko nanduye virusi itera SIDA nagowe no kubyakira. Numvaga mpfuye birangiye. Nacitse […]
Tokyo igiye gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine mu cyumweru

Umurwa mukuru w’u Buyapani, Tokyo, urateganya gutangiza gahunda yo gukora iminsi ine ku bakozi bose ba leta, mu rwego rwo gufasha ababyeyi ndetse no guhangana n’ikibazo cy’umubare muke w’abana bavuka muri iki gihugu. Ubuyobozi bw’Umujyi wa Tokyo butangaza ko iyi gahunda nshya izatangira muri Mata 2025, aho umukozi ashobora guhabwa iminsi itatu yo kuruhuka buri […]
Iburengerazuba: Amavuriro arashima umusaruro uva mu mikoranire n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi

Ubuyobozi bw’Ibitaro byo mu Ntara y’Iburengerazuba burashima umusaruro ukomeje kuva mu bufatanye buri hagati yabyo n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ndetse n’Umuryango ‘See you’ Ubu bufatanye bumaze hafi imyaka irenga itatu, bukubiye ahanini mu mushinga w’ubuvuzi bw’amaso mu bana bakivuka kugeza ku baterangeje imyaka 18. Dr. Mukayiranga Edithe, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gihundwe byo mu Karere ka […]
Nyanza: Babangamiwe n’amazi ava mu muhanda mushya uva i Bugesera

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muyira wo mu Karere ka Nyanza baratunga agatoki ikigo kiri gukora umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Bugesera werekeza mu Karere ka Nyanza, ko ibikorwa byabo biri gutuma ubutaka bwabo n’ibihingwa bitwarwa n’amazi. Aba baturage bavuga ko babangamirwa n’iryo korwa ry’ imihanda kuko amazi adafite inzira anyuramo […]
Amerika yakuyeho amabwiriza akaze ku ngendo z’abaturuka mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho amabwiriza yihariye yashyizweho ku ngendo z’abantu baturuka mu Rwanda, nyuma yo guhashya icyorezo cya Marburg. Iki cyemezo ni ingenzi ku bakorera ingendo muri Amerika kuko byanatumye hasubukurwaingendo z’indege zituruka mu Rwanda zigana muri Amerika nta handi indege ibanje kugahagarara (Direct flights). Amabwirizwa akomeye ku ngendo z’abaturuka mu Rwanda yari […]
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Michel Barnier yatakarijwe icyizere

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatakarije icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier wari umaze amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya. Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje ububasha budasanzwe maze agashyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ingengo y’imari abagize […]
Umuturage ntakwiye gusiragizwa-Mukama Abbas

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika barashyira mu majwi zimwe mu nzego z’ubuyobozi kurangarana ibibazo byabo. Ni ibyagaragarijwe Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Bihembe kari mu Murenge wa Rugarika kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024. Ikiganiro […]
Muhanga: Barinubira ibura ry’umuriro rya hato na hato

Ibura ry’umuriro rishobora gufatwa nk’ikintu gisanzwe kuko hari impamvu nyinshi za tekiniki zishobora gutera iki kibazo, gusa bamwe mu batuye mu Mujyi wa Muhanga binubira ibura ry’umuriro rya hato na hato kuko ngo bibangamira imibereho yabo isanzwe. Muri iyi minsi ya vuba, biragoye ko umunsi warangira hatabaye ibura ry’Umuriro mu Mujyi wa Muhanga. Uretse ko […]
RSSB yasabwe gutegura Inama Nyungurana bitekerezo ku kuzamura umusanzu wa Pansiyo

Amahuriro y’abakozi mu Rwanda arasaba Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwiteganyirize bw’Abakozi mu Rwanda (RSSB) gutegura Inama Nyungurana bitekerezo ku cyemezo cyo kuzamura umusanzu wa Pansiyo kugira ngo abakozi barusheho gusobanukirwa amakuru ahagije yerekeranye n’ayo mavugurura ndetse n’uko bizakorwa. Ni ibigaragara mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi mukuru wa RSSB, ikaba yashyizweho umukono n’abahagarariye amahuriro y’abakozi mu Rwanda arimo […]
Leta irasabwa kwihanangiriza abanyarwenya bakoresha izina rya Kiliziya mu buryo butesha agaciro

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru yasabye Leta gukumira abantu bakoresha izina cyangwa imigenzo ya gikristu mu ishusho y’icyitwa urwenya kuko ari ho hakuriza imvugo nka ‘Kiliziya yakuye kirazira’ Musenyeri Mbonyintege avuga ko bigira ingaruka ku muryango wa Kiliziya Gatolika kandi ufitiye igihugu akamaro. Ibi Myr Mbonyintege yabitangarije mu […]
