UNESCO irasaba ko abanyeshuri babuzwa gukoresha telefoni mu gihe bari ku ishuri

Mu gihe abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari mu myiteguro yo gusubira ku mashuri, nibura Leta umunani muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu nzira yo gutora itegeko ribuza abanyeshuri kujyana telefoni mu mashuri. Ni mu gihe amashuri menshi muri Amerika yamaze kubuza abana kujyana telefoni zabo ku ishuri kuko nibura […]
Ukraine: Igitero cy’Uburusiya cyahitanye 46 abandi 200 barakomereka

Kuri uyu wa Kabiri, Uburusiya bwarashe ibisasu bibiri ku kigo cy’imyitozo ya gisirikare n’ibitaro byose biherereye mu gace ka Poltova bihitana abantu 47 mu gihe hakomeretse abarenga 200. CBS News ivuga ko ibi bitero byabereye mu gace ka Poltava gaherereye mu burasirazuba bw’amajyepfo ya Kyiv. Amakuru avuga ko kuva intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya yatangira […]
Pulastiki zisaga 2000 zimaze gukusanywa ngo zongere zibyazwe umusaruro

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda batangaza ko hamaze gukusanya toni 2 280 bya pulasitike zikoreshwa inshuro imwe kugira ngo zongere zitunganywe. Igikorwa cyo gukusanya izi pulasitiki kiri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa […]
Menya ibiranga Gen.Z, Millennials na Gen. Alpha

Muri Nyakanga 2024, Igihugu cya Kenya cyibasiwe n’imyigaragambyo y’abagize igisekuru cyiswe Generation Zoomer cyangwa Gen-Z aho bifuzaga impinduka mu miyoborere y’iki gihugu. Mu Rwanda buri kwezi hari igitaramo cyo gusetsa cyitwa Gen-Z Comedy. Iyi nkuru ntabwo igamije kuvuga ku myigaragambyo muri Kenya, cyangwa se ibitaramo ahubwo Gen-Z bande ni bantu ki? Ese babanzirizwa n’ibihe bisekuru? […]
Nigeria yakiriye inkingo 10,000 za Mpox

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyikirije Nigeria inkunga z’inkingo 10,000 za Mpox kugira ngo ibashe gukingira abaturage bayo kuko ifite abarwayi b’ubushita bw’inkende bagera kuri 40. Nigeria ibaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika cyakiriye izi nkingo nyuma y’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaje ko Mpox ari icyorezo cyugarije Isi. Ni […]
Uganda: Umugabo yatawe muri yombi kubera uduhanga tw’abantu yafatanywe

Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi umugabo witwa Ddamulira Godfrey nyuma yo kumufatana uduhanga tw’abantu 24, aho bikekwa ko utwo duhanga adukoresha mu migenzo yo gutamba abantu. Polisi ivuga ko mu gihe uyu mugabo yaba ahamwe n’icyaha cyo gutamba abantu azahanishwa igifungo cya burundu. Ntabwo ari uduhanga gusa tw’abantu yafatanwe ahubwo ahantu akorera […]
Imirambo 6 y’Abanya-Isiraheli bari barashimuswe na Hamas yakuwe muri Gaza

Kuri uyu wa Kabiri, Ubuyobozi bwa Isiraheli bwatangaje ko Imirambo y’Abanya-Isiraheli batandatu bari barashimuswe na Hamas yakuwe muri Gaza. Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Ingabo za Isiraheli (IDF) n’urwego rusinzwe umutekano rwa Isiraheli (ISA) aho mu itangazo bavuga ko Yoram Metzger, Alexander Dancyg, Avraham Munder, Chaim Peri, Nadav Popplewell na Yagev Buchshtab. Uretse Avraham Munder, […]
Burkina Faso: 100 bamaze kugwa mu gitero cy’Abajihadisiti

Abaturage n’abasirikare nibura 100 nibo bimaze gutangazwa ko baguye mu gitero cyagabwe ku mudugudu w’umutwe w’Iterabwoba wa al-Qaida, rwagati muri Burkina Faso. Hashingiwe ku mashusho yashyizwe hanze, inzobere zashimangiye ko iki gitero ari kimwe mu bitero bikoranye ubugome ndetse bikaba bihitanye abantu benshi muri uyu mwaka cyane muri aka gace ko mu Burengerazuba bwa Afurika […]
Australia: Hatowe itegeko ryemerera umukozi kutitaba umukoresha nyuma y’amasaha y’akazi

Mu gihugu cya Australia hatangiye gukurikizwa itegeko riha abakozi uburenganzira bwo kutavugana n’umukoresha cyangwa gusoma ubutumwa bwe nyuma y’akazi. Ni itegeko ryatangiye gukurikizwa muri iki gihugu aho ritanga ihumure ku bantu bahatirwa kwakira telefone cyangwa gusoma ubutumwa buturutse ku bakoresha babo nyuma yo kurangiza akazi kabo ka buri munsi. Iri tegeko rishya ryemerera abakozi kwirengagiza […]
Gereza 5 zifite ubuzima bwiza kurusha izindi ku Isi

Nubwo gereza nyinshi zivugwamo ibibazo byo gufata nabi abagororwa ndetse n’ubuzima bugoye, hari gereza zitandukanye ku isi zizwiho gufata neza abazifungiwemo ku buryo hari n’abadatinya kuzigereranya na hoteli. Muri iyi nkuru, wateguriwe gereza eshanu zizwiho kuba zihenze kandi zifatwa nk’izifata neza abagororwa. Halden ifatwa nk’imwe muri gereza zifite umutekano uhambaye, ikaba iherereye mu Mujyi wa […]
