Libya: Banki Nkuru yahagaritse imirimo kubera ishimutwa ry’umwe mu bayobozi bayo

Banki Nkuru ya Libya (CBL) yatangaje ko yahagaritse imirimo yayo yose nyuma y’uko umuyobozi wayo ushinzwe ikoranabuhanga, Musab Msallem, ashimutiwe imbere y’urugo rwe. Ibi yabitangaje kuri uyu wa 18 Kanama 2024 mu itangazo yashyize hanze. Iri tangazo rivuga ko bazasubukura ibikorwa byabo ari uko Musab yabonetse ndetse n’abandi bayobozi b’iyi Banki bakareka guterwa ubwoba. Itangazo […]
Mutharika wayoboye Malawi arashaka kugaruka ku butegetsi

Kuri uyu wa 18 Kanama 2024 ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Malawi, Democratic Progress Party, ryashyigikiye uwahoze ari Perezida Peter Mutharika, w’imyaka 84, ngo abe umukandida waryo ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora yo mu 2025. Mutharika, wayoboye igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2020, azahatana na Perezida uriho ubu, Lazarus Chakwera, ushaka manda ya […]
Zimbabwe: Amapfa, umutekano n’ubushita byahagurukije SADC

Kuva kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024, abakuru b’ibihugu na za guverinoma bo mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye mu nama idasanzwe mu murwa mukuru wa Zimbabwe i Harare mu rwego rwo kwiga ku bibazo binyuranye byugarije bimwe mu bihugu bigize uyu muryango. Iyi nama yakoranyije abayobozi b’ibihugu 16 […]
Byinshi wamenya ku ndwara y’Ubushita yamaze gushyirwa mu zihangayikishije isi

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (WHO) ryamaze gushyira indwara y’Ubushita bw’inkende mu zihangayikishije isi. Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa WHO, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus kuba iki cyorezo gikomeje gukwirakwira mu buryo bwihuse muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse kikambukiranya imipaka kuko kimaze kugera no mu bindi bihugu bine bya Afurika, ni ibintu bihangayikishije cyane. […]
DRC: Icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende gikomeje kwiyongera umunsi ku munsi

Mu mujyi wa Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, amakipe y’abaganga arimo gukora cyane kugira ngo amenye abarwayi b’Ubushita bw’inkende (monkeypox) buhari uko buhagaze, kuko umubare w’abarwayi muri uyu mujyi ukomeza kwiyongera buri munsi. Ejo ku wa Gatatu, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko icyorezo cy’Ubushita bw’inkende (mpox) kiri muri Kongo […]
Perezida Kagame yashyize umucyo ku kibazo cy’Insengero zikomeje gufungwa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye Abadepite bashya bagize Inteko Ishinga Amatego gukurikirana ikibazo cy’insengero zifunzwe ndetse aboneraho no gusaba n’Abanyarwanda bose kwirinda kugendera mu kigare. Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Kanama 2024, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ubwo yakiraga yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe , Dr Edouard Ngirente , […]
Minisitiri w’Intebe wa Senegal yasuye bwa mbere igihugu cya Mali

Ku mugoroba wa tariki ya 12 Kanama 2024, Minisitiri w’Intebe wa Senegal Ousmane Sonko yasuye Mali ku nshuro ye ya mbere nyuma y’aho ishyaka rye PASTEF rifatiye ubutegetsi. Urugendo rwa Sonko ni kimwe mu bikorwa by’ubuhuza bikorwa na Senegal hagamijwe gushishikariza Mali gusubira muri Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS). Mali yikuye muri uyu muryango […]
Olempique2024: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahize ibindi bihugu

Kuva tariki ya 26 Nyakanga 2024, i Paris mu Bufaransa haberaga imikino inyuranye ya Olempike. Ni imikino yitabiriwe n’abakinnyi 10714 baturutse mu bihugu 206 ndetse n’amakomite olempike yabyo. Muri iyi mikino, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zahize ibindi bihugu kuko ari yo yegukanye imidari myinshi. Mu mikino myinshi yabaye harimo umupira w’amagaruru mu batarengeje […]
IRAQ: Kwemerera abakobwa b’imyaka 9 gushyingirwa byateje impaka z’urudaca

Inteko Ishinga Amategeko ya IRAQ yatoye itegeko ryo kugabanya imyaka yo gushyingirwa ku bakobwa ikava kuri 18 ikagera ku myaka 9, ni ibintu byateje impaka zishingiye ku ihohoterwa rikorerwa abana rigiye kwiyongera. Imiryango y’uburenganzira bwa muntu, amashyirahamwe y’abagore, n’abanyamuryango ba sosiyete sivile barwanyije iri tegeko bikomeye, bavuga ko rizagira ingaruka zikomeye ku burezi bw’abakobwa bato, […]
Tuniziya: Minisitiri w’Intebe yirukanywe

Perezida wa Tuniziya, Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’Intebe Ahmed Hachani ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 7 Kanama 2024 nyuma y’umwaka umwe ari mu nshingano. Mu butumwa bw’amajwi Bwana Hachani yari yatangaje mu masaha make mbere yo gukurwa ku mirimo ko guverinoma yateye intambwe nyinshi ku byerekeye iterambere, n’ubwo hari ingorane zituruka ku […]
