Abakozi 6 ba ‘UN’ basize ubuzima mu gitero Isiraheli yagabye muri Gaza

Umuryango w’Abibumbye (UN) uratangaza ko abakozi batandatu b’agashami kawo gashinzwe kurengera impunzi z’Abarabu bo muri Palestina basize ubuzima mu gitero cy’indege cyagabwe n’igisirikare cya Isiraheli ku ishuri ryakoreshejwe nk’ubuhungiro bw’abantu bavanwe mu byabo muri Gaza yo hagati. Iki gitero cyagabwe ejo ku wa 11 Nzeri 2024, cyahitanye abantu 34, barimo abagore n’abana 19, nk’uko byatangajwe […]

Apple yamuritse ikoranabuhanga rizaba rigize iPhone 16, AirPods 4 na Apple Watch 10

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Nzeri 2024, Uruganda rw’Abanyamerika rwa Apple ruzwiho gukora telefoni zigezweho n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rwatangaje ikoranabuhanga rishya riri mu bikoresho bitegura gushyira hanze. Ibyo bikoresho ni telefoni ya iPhone 16, AirPods 4 na Apple Watch 10. Izi mpinduka mu ikoranabuhanga zigamije gukurura abakiriya benshi no gufasha abakiriya basanzwe bagura […]

Nigeria: Iturika ry’ikamyo yari itwaye peteroli ryahitanye abantu 48

Ikigo gishinzwe ubutabazi mu gihugu cya Nigeria cyatangaje ko ikamyo itwara peteroli yagoganye n’indi kamyo bitera iturika ryahitanye abantu 48. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro wo ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2024. Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Agaie gaherereye muri leta ya Niger, mu majyaruguru ya Nigeria. Ikamyo yagoganye n’iyari itwaye […]

Ubuhamya bwa bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi

Bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi barabishimira ko byabafashije kongera kugira icyizere cy’ubuzima bityo bakaba barasubiye mu rugamba rwo kwiteza imbere nk’abandi baturarwanda bose.   Bamwe mu bafashijwe n’Ibitaro by’amaso bya Kabgayi barimo Yankurije Berthilde, utuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Nyanza. Mu kiganiro cyuzuye amarangamutima yahaye ICK News yagarutse ku rugendo […]

Algeria: Bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, abanya Algeria miliyoni 24 bazindukiye mu gikorwa cyo gutora perizida wabo.  Abakandida batatu bifuza kuyobora iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afrika, ni Youcef Aouchiche uturuka mu ishyaka ritavuga rumwe  n’ubutegetsi rya  Front of socialist forces, Abdelaâli Hassani Cherif w’ishyaka rya Movement of society for peace […]

Papa Fransisiko yageze muri Papua New Guinea

Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Indoneziya, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisko uri gukorera uruzinduko rwa gishumba ku mugabane wa Aziya, yageze mu gihugu cya Papua New Guinea. Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Nzeri 2024 nibwo yasesekaye ku kibuga cy’indege cya Papua New Guinea avuye muri Indonesia, aho yari amaze […]

Amavubi yatangiye anganya na Libya mu gushaka itike ya AFCON2025

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Libya mu mukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2025. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 04 Nzeri 2024 ibera kuri sitade yitiriwe tariki 11 Kamena mu murwa mukuru i Tripoli. Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko ni wo wa mbere […]

Kongo-Kinshasa: 129 barapfuye, 60 bakomereka mu kugerageza gutoroka gereza

Ubuyobozi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bwatangaje ko abantu 129 aribo baguye mu gikorwa cyo kugerageza gutoroka gereza ya Makala iherereye mu murwa mukuru wa Kongo, Kinshasa. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Jacquemain Shabani yavuze ko abafungwa 24 aribo bahitanywe n’amasasu yari agamije kubatera ubwoba mu gihe abandi benshi bapfuye bazize kubura umwuka watewe n’umubyigano wabaye […]

Papa Fransisiko yatangiye uruzinduko rwa mbere rurerure muri Aziya 

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Fransisiko uri mu ruzinduko rwa gishumba ku mugabane wa Aziya yasabiye umugisha igihugu cya Indonesia ari kubarizwamo kuri ubu. Uruzinduko rwa Papa Fransisko muri Indoneziya rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, ubwo yakirwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Soekarno Hatta. Akigera mu gihugu cya Indoneziya […]

Uganda: Bobi Wine yakomerekeye mu myivumbagatanyo

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Robert Kyagulanyi wamenyekanye nka Bobi Wine, yakomerekeye mu myivumbagatanyo yahuje bamwe mu bayoboke be na polisi ya Uganda. Nk’uko ishyaka rye, National Unity Platform (NUP) ryabitangaje ku mbuga nkoranyambaga, Wine yarashwe mu kaguru ubwo yari hafi y’umurwa mukuru Kampala. NUP kuri X yagize iti “Wine yari i Bulindo […]