Perezida Macron yashinjwe ‘agasuzuguro’ mu magambo yavuze kuri Afurika

Ku wa Mbere, tariki ya 6 Mutarama 2025, ubwo yakiraga abahagarariye u Bufaransa hirya no hino ku isi, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko ibihugu byo muri Sahel “byibagiwe” gushimira u Bufaransa ku ruhare rwabwo mu kurinda aka gace inyeshyamba z’abajihadisiti. Macron yagize ati “Twari dufite impamvu yo kohereza ingabo. Ntekereza ko hari uwibagiwe kuvuga ‘murakoze’. […]

U Bushinwa: Benshi bamaze guhitanwa n’Umutingito wibasiye agace ka Tibet

Abantu 126 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye mu gihe abandi 188 bakomerekejwe n’umutingito ukomeye wibasiye agace k’imisozi ka Tibet mu gihigu cy’Ubushinwa. Uyu mutingito wibasiye u Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025. Ibitangazamakuru bya leta y’u Bushinwa bivuga ko uyu mutingito wabaye mu Mujyi wa Tibet ahagana saa […]

Trudeau yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Canada

Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau yamaze gutangaza ubwegure bwe ku mwanya amazeho imyaka ikabakaba 10. Yatangarije itangazamakuru ko yabanje mbere na mbere kwegura nk’umuyobozi w’ishyaka ry’aba Liberals riri ku butegetsi hanyuma akazegura nka Minisitiri w’Intebe. Icyakora ngo azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo hazaboneka undi Minisitiri w’Intebe uzayobora igihugu.Trudeau, wagizwe umuyobozi w’Ishyaka rya Liberal […]

Nyuma y’imyaka hafi 20 cyubakwa, Angola yujuje ikibuga cy’indege kinini muri Afurika

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga Dr. Antonio Agostinho Neto, kizwi kandi ku izina rya Novo Aeroporto Internacional de Luanda (NAIL), kimaze iminsi gitangiye kwakira ingendo mpuzamahanga zihuza Angola n’ibindi bihugu. Ni nyuma y’amezi hafi atanu cyakira ingendo z’imbere mu gihugu mu rwego rw’igerageza. Iki kibuga cy’indege gishya muri Afurika, kikaba ari cyo kinini ku mugabane wose, Angola […]

U Burusiya mu bikorwa byo kubabaza Ukraine kuko ikoresha impano za USA

Uburusiya bwiyemeje kwihorera nyuma yo kuvuga ko bwarashe misile umunani za ATACMS zakozwe na Amerika zarashwe na Ukraine mu gitondo cyo ku wa Gatandatu. Moscou ibona ikoreshwa rya misile nk’izi zifite intera igera ku birometero 300 (kilometero 186), nk’izamuka rikomeye. Minisiteri y’ingabo Muburusiya yavuze ko uretse guhanura izi misile, hanangijwe indege zitagira abapilote 72 (UAV). […]

Icyifuzo cya Papa Fransisiko muri Mutarama 2025

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Fransisiko arifuza ko buri wese agira uburenganzira bwo kwiga. Ibi ibigize isengesho rye ryo muri Mutarama 2025.  Mu mashusho yashyizwe hanze tariki ya 2 Mutarama 2025, Papa Fransisiko yagize ati “Ubu turi mu gihe cy’ibyago ku burezi. Ibi si ugukabya. Kubera intambara, ubuhunzi, n’ubukene, abana bagera kuri miliyoni […]

HMPV: Ibyo wamenya kuri Virusi ikomeje gukwirakwira mu Bushinwa

Hirya no hino mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje kuvugwa ikwirakwira ry’ubwandu bw’igisa nibicurane kizwi nka Human Metapneumovirus (HMPV) mu Bushinwa, gusa inzego z’ubuyobozi ntizirabyemeza. Raporo zitangwa n’Ikigo cy’Ubushinwa gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara (Chinese CDC) zerekana ko ibipimo by’indwara nyinshi zifite ibimenyetso nk’iby’ibicurane byazamutse mu Bushinwa, hashingiwe ku makuru yari ahari kugeza mu […]

Umuntu wari ukuze kuruta abandi ku isi yapfuye

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, nibwo byatangajwe ko Umuyapanikazi wari ukuze kuruta abantu bose bari ku isi, Tomiko Itooka, yapfuye afite imyaka 116. Itooka, wari ufite abana bane n’abuzukuru batanu, yapfuye ku itariki ya 29 Ukuboza mu rugo rutuzwamo abageze mu zabukuru, aho yari atuye kuva mu 2019. Itooka wavutse ku […]

Umwanzuro ku rubanza rwa Trump uzasomwa mbere y’irahira

Ikirego cya Perezida watowe Donald Trump cyo gutesha agaciro icyaha yahamijwe mu rubanza rwabereye i New York ku bijyanye n’amafaranga ataraciye mu mucyo, cyateshejwe agaciro kuri uyu wa Gatanu. Umucamanza Juan Merchan yanze icyifuzo cya Trump cyo gutesha agaciro umwanzuro w’urukiko ushingiye ku cyemezo cya Perezida cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku bijyanye n’ubudahangarwa bwa perezida. Umwanzuro […]

Venezuela: Hashyizweho igihembo cya 100,000$ k’uzafatisha Gonzalez utavuga rumwe n’ubutegetsi

Leta ya Venezuela yatangaje ko yashyizeho igihembo cy’ibihumbi ijana (100,000$) by’amadorari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru y’aho Edmundo Gonzalez Urrutia, utavuga rumwe n’ubutegetsi aherereye. Ibi byatangajwe kuri uyu wa 2 Mutarama 2025. Gonzalez Urrutia yahungiye muri Espagne muri Nzeri 2024 nyuma y’uko Nicolas Maduro bari bahanganye mu matora y’Umukuru w’iguhugu, bitangajwe ko ari we […]