Netanyahu yemeye kohereza intumwa mu biganiro byo guhagarika intambara muri Gaza

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatangaje ko yemeye kohereza intumwa muri Qatar, mu biganiro bigamije kurekura abagizwe imbohe no guhagarika intambara muri Gaza. Ni ibyatangajwe ku wa 2 Mutarama 2025. Nk’uko CNN yabitangaje, itsinda ry’intumwa ziturutse mu nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Umutekano rwa Israel (ISA), Ingabo za Israel (IDF), n’Urwego rw’Ubutasi rwa […]
Amerika: Abantu 15 bamaze kugwa mu gitero cy’iterabwoba

Abashinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Amerika, Shamsud-Din Jabbar w’imyaka 42, ari we wakoze ibisasu byakoreshejwe mu gitero cyo ’iterabwoba muri New Orleans. Ibi ngo binashingirwa ku kuba yari akodesheje hafi y’aho yakoreye igitero. Jabbar, umuturage wa Amerika wavukiye kandi agakurira muri Texas, yakoresheje imodoka […]
Amafoto: Uko hirya no hino ku Isi binjiye muri 2025

Ubu urimo gusoma iyi nkuru, Isi yose iri mu mwaka mushya wa 2025. Bifata amasaha 26 kugira ngo umwaka mushya wakirwe mu masaha 39 atandukanye y’isi. Ikirwa cya Kirisimasu muri Kiribati, igihugu kiri mu nyanja ya Pasifika y’Amajyepfo, kiba icya mbere mu kwinjira mu mwaka mushya. Hawaii, Samoa y’Amerika, n’ibirwa byinshi byo hanze ya Leta […]
Batanu bakurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Liam Payne

Ubushinjacyaha bwa Argentine bukurikiranye abantu batanu bashinjwa kugira uruhare mu urupfu rw’umuhanzi Liam Payne wahoze mu itsinda rya One direction Urupfu rw’icyamamare mu muziki Liam Payne, w’imyaka 31 y’amavuko yapfuye kuwa 16 Ukwakira 2024, nyuma yo guhanuka muri etage ya hoteli yitwa CasaSur Palermo yo muri Algentine. Ubushinjacyaha bwa Argentine buvuga ko umuyobozi w’iyi hoteli, […]
Nyuma y’imyaka 8 mu rubanza, Angelina Jolie na Brad Pitt bumvikanye kuri gatanya

James Simon, umwunganizi mu mategeko wa Angelina Jolie yatangaje ko umukiriya we n’uwahoze ari umugabo we, Brad Pitt bemeranyije kuri gatanya nyuma y’imyaka umunani bari mu ntambara y’amategeko. Aba bombi bashakanye mu 2014 kandi bafite abana batandatu. Bari bamwe mu byamamare bizwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro, aho itangazamakuru ryabise “Brangelina.” Jolie yashyikirije urukiko ibirego byo […]
Koreya y’Epfo: Perezida Yoon Suk Yeol yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwemeje icyemezo cyo guta muri yombi uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol kubera ko ngo yashyize igihugu mu kajagari ka politiki bitewe n’icyemezo cye cyo gushyira igihugu mu bihe bidasanzwe. Ni ku nshuro ya mbere perezida wa Koreya y’Epfo ashyiriweho icyemezo cyo kumuta muri yombi. […]
Koreya y’Epfo: Abantu 179 bamaze kugwa mu mpanuka y’indege

Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul aravuga ko byibuze abantu 179 aribo bimaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’indege muri Koreya y’Epfo mu gihe abantu 2 aribo barokotse. Kugeza ubu, imibiri 88 niyo imaze kuboneka. Indege yo mu bwoko bwa Jeju Air jetliner, yari itwaye abagenzi 175 hamwe n’abakozi 6, yahanutse ubwo […]
Maroc: Impanuka y’ubwato yahitanye abasaga 50

Impanuka y’ubwato yahitanye abantu 69 barimo Abanya-Mali 25. Ubu bwato bwavaga muri Afurika y’Uburengerazuba bugana muri Esipanye bwagiriye ikibazo mu mazi ya Maroc ku wa 19 Ukuboza, nk’uko abayobozi bo muri Mali babitangaje. Ubu bwato bwari butwaye abantu bagera kuri 80 ubwo bwarohamaga. Kuri uyu wa Kane, tariki 26 Ukuboza 2024, nibwo byatangajwe ko abantu […]
Mozambique: Imfungwa 6000 zatorotse gereza irindwa cyane

Ku munsi wa Noheri, imfungwa nibura 6,000 zatorotse gereza iri mu murwa mukuru wa Mozambique nyuma y’ubwigomeke bwatewe n’imvururu n’urugomo bikomeje kwiyongera mu gihugu. Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa polisi, Bernardino Rafael uvuga ko imfungwa 33 zapfuye abandi 15 barakomereka mu gihe zahanganaga n’inzego zishinzwe umutekano. Imfungwa zatorotse mu gihe cy’imyigaragambyo ikaze yangirikiyemo imodoka za polisi, […]
Koreya y’Epfo: Abadepite batoreye kweguza perezida w’agateganyo Han Duck-soo

Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo yatoreye umwanzuro wo kweguza uwari wagizwe perezida w’agateganyo Han Duck-soo. Abadepite 192 bose batoreye ko bashyigikiye kweguza Han, akaba ari umubare uruta 151 w’abadepite baribakenewe kugira ngo itegeko ribe ryashyirwa mu bikorwa. Inteko yo muri Koreya y’Epfo yafashe iki cyemezo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri […]
