Papa Fransisiko yihanganishije abatuye i Los Angeles

Papa Fransisiko yagaragaje ko ababajwe n’ibyabaye ku baturage ba Los Angeles bibasiwe n’inkongi y’umuriro ikaze ku buryo imaze guhitana abantu 11, yangiza amazu n’insengero harimo na Kiliziya y’amateka ya Corpus Christi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umunyamabanga wa Leta wa Vatikani, Kardinali Pietro Parolin, Papa yavuze ko “ababajwe cyane n’igihombo cy’ubuzima hamwe n’isenyuka rikomeye” byatewe n’inkongi […]

Perezida Biden yahamijeko iyo yiyamamaza aba yaratsinze Trump

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu ‘White House’, Perezida ucyuye igihe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yavuze ko yari kuba yaratsinze Donald Trump mu matora rusange aherutse kuba mu Ugushyingo 2024. Biden yasubije ibi nyuma ko kubazwa niba yicuza kuba atariyamamaje mu matora aherutse kuba muri Amerika. Umunyamakuru yagize ati […]

Ibyo wamenya ku miterere y’akazi k’ejo hazaza

Raporo nshya ya World Economic Forum igaragaza ko muri iki kinyacumi hazahangwa imirimo mishya igera kuri miliyoni 170. Ibi ngo bizaterwa n’imihindagurikire y’ubukungu n’imikorere rusange. Raporo y’akazi kejo hazaza ya 2025 (The Future of Jobs Report 2025) igaragaza uburyo iterambere ry’ikoranabuhanga, ihindagurika ry’ibidukikije, n’imihindagurikire y’abaturage iri guhindura isoko ry’umurimo ku isi, igateganya ko 14% by’imirimo […]

Trump arateganya guhura na Putin

Kuri uyu wa Kane nibwo Donald Trump witegura kurahirira inshingano zo kuyobora Leta Z’unze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko we na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bafite ubushake bwo guhura. Kimwe mu bigomba kuba biri ku murongo w’ibyigwa mu biganiro bishobora guhuza aba bategetsi bombi, ni uburyo bwo gushyira hamwe mu gushyira iherezo ku ntambara imaze imyaka […]

USA : Inkongi y’umuriro ikomeje guhitana abantu i Los Angeles

Kugeza ubu, abantu 10 bamaze kwemezwa ko bapfuye mu nkongi y’umuriro mu mujyi wa Los Angeles, imaze kwangiza inyubako zisaga ibihumbi 10,000 muri ako gace. Ibiro by’umugenzuzi w’ubuvuzi mu mujyi wa Los Angeles byatangaje ko biri gukora iperereza ku bantu 10 bapfuye bazize inkongi y’umuriro. Nta makuru arambuye yatangajwe ku myirondoro yabo cyangwa aho abapfuye […]

2024: Umwaka waciye agahigo ko kurenza ubushyuhe bwa 1.5ºC

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, Abashakashatsi bo mu Kigo cya Copernicus Climate Change Service (C3S) cy’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Union) batangaje ko ihindagurika ry’ibihe rikomeje gutuma ubushyuhe bw’isi buzamuka ku rwego rutigeze rubaho mu mateka y’ikiremwamuntu. Ibyo babishingira ku kuba mu mwaka wa 2024 wonyine ari bwo […]

Impinduka ntiziraba-Perezida Kagame

Perezida wa Repulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko impinduka zikunze gukorwa muri guverinoma ziba zigamije kuganisha igihugu ku muvuduko wifuzwa. Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye uyu munsi tariki ya 9 Mutarama 2025, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru wa Radio/TV10 ku mpamvu ituma hari abayobozi bakurwa mu mirimo bataramara kabiri cyane ko kuva muri Kanama […]

Umwanya Elon Musk yaba ahagazeho mu bakire batunze amakipe aramutse aguze Liverpool

Errol Musk, se w’umugabo ukize kurusha abandi ku isi, aherutse kuvuga ko umuhungu we yifuza kugura ikipe ya Liverpool. Icyakora, ba nyir’iyi ikipe ‘Fenway Sports Group (FSG)’ bahise bavuga ko itagurishwa, kandi ko nta cyifuzo na kimwe barakira kijyanye no kugurisha ikipe yabo. Bibayeho ko Musk yegukana iyi kipe yo mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Bwongereza, […]

U Budage n’u Bufaransa byaburiye Trump ushaka kwigarurira ibihugu birimo Canada

U budage n’u Bufaransa byihanangirije Donald Trump kwirinda kugerageza “kwigarurira Greenland ku ngufu” nyuma y’aho Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuze ko yiteguye gukoresha ibihano by’ubukungu cyangwa imbaraga za gisirikare kugira ngo afate iki kirwa kiyoborwa na Danemark. Mu itangazo ryatambukijwe kuri televiziyo, umuyobozi (chancelier) w’u Budage, Olaf Scholz, yavuze ko amagambo […]

Trump arifuza ko Canada, Greenland n’Umuyoboro wa Panama bitegekwa na USA

Perezida uherutse gutorerwa kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika, Bwana Donald Trump ashikamye ku cyifuzo cye cy’uko Amerika yakwigarurira Greenland n’Umuyoboro wa Panama, kuko ngo asanga ibi bihugu byombi ari ngombwa ku mutekano w’igihugu cya Amerika. Ibi Trump yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye mu rugo rwe rwa Mar-a-Lago muri Florida. Trump yabajijwe niba azareka […]