Mu Mafoto: Umunsi mukuru wa Noheli hirya no hino ku Isi

Hirya no hino ku isi, abantu barimo guhimbaza umunsi mukuru wa Noheli. Mu bihugu bikize, ibikennye, ibiri mu ntambara no mu bitekanye, amatara n’imitako bya Noheli byarimbishijwe ahantu hose. Uretse abagiye mu Misa n’andi materaniro, abantu b’ingeri zinyuranye barimo gusangira amafunguro n’ibinyobwa bateganyirije iminsi mikuru. Ibi byose biba byarateguwe mu gihe kirekire gusa imyiteguro itangira […]

Ibyo wamenya kuri Rev. Kabayiza Louis Pasteur, Umwepisikopi mushya wa Shyogwe

Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, nibwo Rev. Kabayiza Louis Pasteur yatorewe kuyobora Diyosezi Angilikani ya Shyogwe. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 20 Ukuboza 2024 nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi Diyosezi, yavuze ko uwo areberaho ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.   Ati “Kimwe mukundira, atekereza ibintu birebire kandi agaharanira kubigeraho.” […]

Bamwe mu bana ba ICK batuma amakuru aturyohera

Umuryango mugari w’Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) uracyari mu byishimo by’abanyeshuri barenga igihumbi basoje amashuri y’ikiciro cya mbere n’icya kabiri cya Kaminuza, akaba ari ibirori byabaye ku nshuro ya 14 mu myaka 22 ishize iyi kaminuza ibonye izuba. By’umwihariko ishami ry’itangazamakuru ryakomeje guha igihugu abanyamwuga batuma amakuru arushaho kubaryohera. Muri iyi nkuru, ICK News […]

U Budage: 2 bamaze gupfa, abandi 80 bakomeretse nyuma y’uko imodoka igonze abantu

Abantu babiri bamaze gupfa mu gihe abandi benshi bakomerekeye mu gikorwa bikekwa ko ari igitero cy’iterabwoba cyabereye mu Isoko ry’Iminsi mikuru mu Budage, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024.Bivugwa ko mu bakomeretse, 15 aribo bakomeretse bikomeye ndetse ibitaro bikaba byiteguye kwakira abandi. Ibiro ntaramakuru Dpa byatangaje ko uwari utwaye […]

Malaysia igiye gusubukura ibikorwa byo gushakisha Indege yabuze mu imyaka 10 ishize

Leta ya Malaysia igiye kongera gushakisha ibisigazwa by’indege ya Malaysia Airlines MH370 yaburiwe irengero mu myaka icumi ishize. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ubwikorezi muri Malaysia, Anthony Loke, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ukuboza 2024. Anthony Loke avuga ko igitekerezo cyo gushakisha iyi ndege yaburiye mu mpanuka itarasobanuka kugeza n’uyu munsi cyatanzwe n’ikigo cyo […]

Nigeria: Umusore umaze imyaka 10 ategereje igihano cy’urupfu yijejwe imbabazi

Segun Olowookere, umaze imyaka 10 ategereje igihano cy’urupfu azira kwiba inkoko n’amagi yijejwe imbabazi na Guverineri w’intara ya Osuna mu majyepfo yo mu burengerazuba bwa Nigeria. Ni ibyatangajwe mu itangazo ryageze hanze ku wa 17 Ukuboza 2024 risohowe na Guverineri w’Intara ya Osun Ademola Adeleke. Olowookere yafunzwe muri 2010, ubwo yarafite imyaka 17 afungwana na […]

Papa Fransisiko yahishuye ko muri 2021 yari agiye kwicirwa muri Iraq

Papa Fransisiko yavuze ko yarokotse ibitero bibiri by’ubwiyahuzi ubwo yari mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Iraq mu myaka itatu ishize ariko ubutasi bw’Ubwongereza na polisi ya Iraq baburizamo uwo mugambi mubisha. Ibi Papa Fransisiko yabihishuriye mu gitabo cyanditswe ku buzima bwe kigiye gusohoka, kitwa ‘Spera’ (Ibyiringiro), aho bimwe mu bice byacyo byasangijwe ikinyamakuru cyo […]

Ukraine yigambye kwicira umujenerali w’u Burusiya i Moscow

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, nibwo Lt Gen Igor Kirillov wari umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zikoresha intwaro kirimbuzi, iz’ibinyabutabire n’izangiza ibinyabuzima ndetse n’umwungiriza we, baturikanywe n’igisasu. Amakuru aturuka mu kigo gikomeye cy’ubutasi cya Ukraine avuga ko Kyiv ifite uruhare mu iyicwa ry’uyu mujenerali, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri […]

U Burayi bwongereye ibihano ku Burusiya

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ukuboza 2024, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje icyiciro gishya cy’ibihano ku bayobozi benshi b’Abarusiya, ibigo n’ubwato bifitanye isano n’intambara ikomeje kubera muri Ukraine. Izi ngamba zongereye imbaraga z’u Burayi mu guca intege ubufasha bwa Moscow mu ntambara ndetse no guhana abantu n’ibigo byo mu mahanga bifasha ibikorwa […]

Uwahiritse ubutegetsi muri Syria arashaka gukorana n’u Burusiya

Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba Hayat Tahrir al-Sham (HTS), Abu Mohammed al-Julani, yatangaje ko Syria ishobora kugirana umubano mwiza n’u Burusiya mu gihe haba habayeho ubwumvikane n’imikoranire hagati y’impande zombi. Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu cya Syria, kuri uyu wa wa 14 Ukuboza 2024, nyuma y’uko uyu mutwe ufashe ubutegetsi bwa Syria ku wa 8 […]