Hamas yavuze ko uwihishe inyuma y’urupfu rw’umuyozi wayo azabiryozwa

Kuri uyu wa 30 Nyakanga 2024, nibwo umuyobozi w’umutwe wa Hamas mu bya politiki Ismail Haniyeh yiciwe i Tehran muri Iran. Urupfu rwe rwemejwe n’Itsinda rya gisirikare riharanira impinduramatwara muri Irani. Haniyeh yari Tehran aho yari yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Iran Masoud Pezeshkian ryabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 nyakanga […]
Ubushinwa ku mwanya wa mbere mu kugurisha intwaro nyinshi muri Afurika

Ubushinwa bwamaze kwigaranzura Uburusiya bwari buri ku mwanya wa mbere mu kugurisha intwaro nyinshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Izi ntwaro ahanini ziganjemo utuduge tutagira abapilote, roketi, imbunda ziremereye, imodoka z’imitamenwa, indege, imbunda nto, amasasu, misile, ibikoresho mu isanzure, radar n’ibikoresho by’intambara by’ikoranabuhanga, ziri koherezwa mu bice by’intambara nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
Icyo Itegeko Nshinga riteganya igihe Perezida uriho ahatanira kwiyamamariza indi manda

Mu gihe u Rwanda ruvuye mu gihe cy’amatora ndetse bikaba byamaze kwemezwa mu buryo bwa burundu ko Paul Kagame ariwe wongeye gutsindira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, hari abantu benshi mu ngeri zitandukanye bagiye bibaza ndetse banagira impaka nyinshi cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandi Perezida biyamamarizaga kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Benshi […]
Perezida Biden yahisemo kutongera guhatanira kuyobora Amerika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden yatangaje ko ataziyamamariza kongera kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka. Perezida Biden afashe uyu mwanzuro nyuma y’aho benshi mu banyamuryango b’ishyaka ry’Abademokarate bamusabye gutongera kwiyamamariza indi manda kubera ikibazo cy’intege nke. Mu basabye Perezida Biden kutiyamamaza harimo n’uwabaye Perezida wa Amerika, Barack Obama. […]
19 Nyakanga 1994: Menya abari bagize guverinoma yashyizweho nyuma ya Jenoside

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hafashwe umwanzuro wo gushyiraho ubuyobozi bushya bushingiye ku gusubiza Abanyarwanda umutekano no guhumuriza imitima ya benshi yari yuzuye ibikomere by’ibihe bibi igihugu cyari kimaze kunyuramo. Ku itariki ya 19 Nyakanga 1994 nibwo hashyizweho guverinoma yari igizwe n’abantu bo mu mashyaka ataragize uruhare muri Jenoside, hashingiwe kandi no […]
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nyakanga 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatorayatangaje k’uburyo bw’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ayabadepite yabaye taliki ya 14,15 na 16 Nyakanga 2024. Ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika agaragazako Paul Kagame ari imbere kurusha abandi aho yatowe n’abaturage 8,822,794 bangana na 99.18%, Habineza […]
Kamonyi: Abarokotse Jenoside batishoboye barasaba gusanirwa amazu

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Kamonyi bashima inkunga bahawe y’imishinga ibyara inyungu gusa bakavuga ko bahangayikishijwe n’uko hari inzu zigaragaza ukwangirika ku buryo zishobora no kugwa mu gihe cy’imvura. Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Rugalika utifuje ko izina rye ritangazwa aganira na ICK News, yavuze […]
Amatora2024: Paul Kagame ari imbere n’amajwi 99%

Komisiyo y’Igihugu yAmatora iratangaza ko Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame ariwe uri imbere mu majwi amaze kubarurwa kuko afite 99.15% by’amajwi amaze kubarurwa. Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’Igihugu akurikiwe na Dr. Frank Habineza w’Ishyaka riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije ufite 0.53% mu gihe ku mwanya wa gatatu hari Bwana Philippe Mpayimana ufite amajwi […]
Impamvu yatumye abatarabashije kwiyimura bemererwa gutorera aho bari

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) yatangaje ko impamvu bahisemo kwemerera buri wese gutorera ahamwegereye ari uko basanze ikibazo cy’Abanyarwanda batabashije kwiyimura kuri lisiti y’itora ari rusange kuri site zinyuranye hirya no hino mu gihugu. Ibi byatangajwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, Mutimucyeye Nicole uvuga ko amatora akimara gutangira, saa 7:00AM aribwo […]
15:30′ Amatora2024: Amasaha yo gutora yongerewe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite. Aya matora yatangiye saa Moya za mu gitondo mu gihugu hose nk’uko byateganyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse byari biteganyijwe ko asozwa saa cyenda. Bitewe n’ubwinshi by’abatora ku buryo saa cyenda zageze […]
