Amatora2024: Ibyishimo, Ubwitabire n’Ibyifuzo by’Abanyarwanda baba mu mahanga

Mu gihe Abanyarwanda baba mu bihugu by’amahanga baramukiye mu matora, bamwe mu batuye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika barifuza ko mu matora y’Ubutaha hazakoreshwa ikoranabuhanga kugira ngo bose babashe gutora. Ni nyuma y’uko bamwe mu batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika batangarije ko hari abatuye kure batabasha kugera ku biro by’itora mu buryo […]
Kenya: Polisi yasanze ibice by’imibiri y’abagore ahamenwa imyanda

Nyuma y’uko ku wa Gatanu habonetse imibiri y’abagore batandatu yaciwemo ibice, ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, polisi yongeye kubona indi mifuka itanu irimo ibice by’imibiri y’abagore mu gace ka Mukuru gaherereye mu mujyi ya Nairobi ibintu bikomeje guteza ubwoba n’uburakari mu gihugu. Abataruge bari gushinja polisi yo muri aka gace ko ishobora kuba […]
Uburusiya: Perezida yasinye itegeko rishya ryo kuzamura umusoro ku nyungu

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku wa 13 Nyakanga 2024 yashyize umukono ku mushinga ushyiraho itegeko ryo kuzamura imisoro ungana na miliyari zirenga 30$, ugamije gukusanya amafaranga yo gushyigikira ibikorwa bya gisirikare mu ntambara yo muri Ukraine. Kuva u Burusiya bwakohereza ingabo muri Ukraine muri Gashyantare 2022, amafaranga igihugu gisohora arenga kure ayo kinjiza. Ibi […]
Amatora2024: Amateka y’amatora mu Rwanda

Tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024, mu Rwanda hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika yakomatanyirijwe hamwe n’amatora y’abadepite. Ni amatora yakomatanyijwe kubera impamvu zirimo; guhuza amatora ya Perezida n’ay’abadepite kuko bafite manda zingana ‘imyaka itanu’, kugabanya ingengo y’imari yagendaga ku matora no guhuza amatora y’u Rwanda n’ayo mu bindi bihugu ruhuriye nabyo mu miryango […]
Amatora2024: Umusanzu w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu bikorwa bijyanye n’amatora

Mu gihe habura iminsi mike ngo amatora y’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite abe, urubyiruko rw’abakorerabushake ‘youth volunteers’ rukomeje kugaragaza umusanzu mu bikorwa byose bijyanye n’amatora. Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ibyo kwiyamamaza bimaze iminsi biri kuba kuva tariki 22 Kamena 2024, aho biteganyijwe ko bizarangira tariki ya 13 Nyakanga 2024. Mu bikorwa byo kwiyamamaza ku bakandika banyuranye, […]
Amatora 2024: Sobanukirwa inzira eshanu utora azanyuramo kugira ngo abe atoye byuzuye

Harabura icyumweru ngo Abanyarwanda hirya no hino batore Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. Ni amatora yakomatanyijwe mu rwego rwo guhuza manda y’abadepite n’iya perezida wa Repubulika ndetse no kugabanya ingengo y’imari yagendaga ku matora y’izo nzego zombi. Nk’uko bitangazwa na Komisiyo y’amatora, utora azajya ava mu cyumba cy’itora amaze gutora Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite. […]
Vatikani yaciye Arkiyepiskopi Viganò wigeze kuba Intumwa ya Papa muri Amerika

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Nyakanga 2024, Leta ya Vatikani yatangaje ko yaciye Arkiyepiskopi Carlo Maria Viganò wigeze kuba Intumwa ya Papa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Vatikani, Arkiyepiskopi Viganò ukomoka mu Butaliyani yaciwe kubwo kubiba amacakubiri, kutagandukira imiyoborere ya Papa Fransisiko no kwitandukanya n’inyigisho za Kiliziya ndetse […]
Kwibohora30: Urugendo rwo kongera kwiyubaka mu myaka 30 ishize

Tariki 4 Nyakanya 1994 kugeza tariki 4 Nyakanga 2024, Imyaka 30 irashize u Rwanda rwibohoye nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko bigarukwaho na benshi, ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora, ‘tariki 4 Nyakanga’ bigamije gushimira ubutwari bw’abasore n’inkumi baretse imiryango yabo bagatangira urugamba rwo kubohora igihugu ndetse […]
#Kwibohora30: Nyuma y’imyaka 5, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye, Abanyarwanda bongeye gususurutswa n’akarasisi k’Ingabo z’Igihugu na Polisi y’Igihugu nyuma y’imyaka itanu yari ishize batabona aka karasisi. Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kane, tariki 04 Nyakanga 2024, bibera kuri sitade Amahoro ivuguruye nka kimwe mu bimenyetso byo kwibohora ku banyarwanda. Bamwe mu banyarwanda […]
Ruhango-Muhanga-Kamonyi: Barashima Perezida Kagame wabahinduriye ubuzima

Abaturage bo mu turere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi barashimira Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare rwe mu iterambere ryabo. Ibi byagaragarijwe mu Murenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga ubwo Perezida Kagame yiyamamarizaga kongera kuyobora u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere. Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abaturage bo mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango. […]
